Digiqole ad

Ishyaka PS Imberakuri ntirirafata uruhande ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

 Ishyaka PS Imberakuri ntirirafata uruhande ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Mu gikorwa cyo kumurika Raporo y’ibyavuye mu biganiro abagize Inteko ishinga amategeko bagiranye n’abaturage; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; umwe mu basenateri yabwiye inteko rusange ko ishyaka PS Imberakuri ritafatwa nk’iryemeye ko ryifuza ko itegeko Nshinga rivugururwa kuko ryatangaje ko rigikomeje kugirana ibiganiro n’abarwanashyaka baryo kuri iki cyifuzo. Umutwe wa Senat ukaba wo waranaganiriye n’imitwe ya Politiki.

PS

Ni nyuma yo kumurikirwa iyi raporo y’ibyavuye mu biganiro Abasenateri  bagiranye n’abaturage ku ivururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga nk’uko babyifuje kugira ngo Perezida Kagame atazazitirwa nayo kuba yakwiyamamaza nyumaya 2017 ubwo manda agenerwa n’Itegeko Nhsinga rya none zizaba zirangiye.

Amurika iyi Raporo muri Senat; Perezida wa Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza; Senateri Mushinzimana Appolinaire yabwiye Abasenateri; abahoze ari Abasenateri n’abaturage batari benshi bari bitabiriye iki gikorwa ko abaturage bagera ku bihumbi 285 bo mu mirenge 82 yasuwe n’Abasenateri ari bo bitabiriye ibi biganiro.

Usibye guhura n’baturge Abasenateri bo banaganiriye n’ibyiciro byihariye nk’imitwe ya politiki; abahagarariye amadini n’amatorero; sosiyete sivile; urugaga rw’abikorera; abanyamategeko, Abavoka n’abahesha b’inkiko; abahagarariye Abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’abandi.

Nubwo atagaragaje umubare wabo; Hon Senateri Mushinzimana yavuze ko muri aba baganiriye n’Abasenateri; abagaragaje ko batifuza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ari bacye gusa mu bahagarariye abarimu; yavuze ko batatu ari bo bavuze ko Itegeko Nshinga ritahinduka kugira ngo Kagame akomeze kuyobora u Rwanda ko manda ebyiri azaba asoje muri 2017 zihagije.

Senateri Mushinzimana wamurikaga iyi raporo yavuze ko usibye ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga Ibidukikije (DGPR rizwi cyane nka Green Party); indi mitwe ya politiki 10 harimo n’uwa FPR-Inkotanyi uri ku butegetsi yose yagaragaje ko ishyikiye ko ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga ivugururwa.

Mu gutanga ibitekerezo kuri iyi Raporo; Senateri Tito Rutaremara yavuze ko PS Imberakuri idakwiye kubarirwa muri iyi mitwe ya politiki 10 yagaragaje ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Yasaga nk’ukora ubugororangingo ku byari byatangajwe na mugenzi we ko amashyaka 10 yose harimo na PS Imberakuri yagaragaje ko Perezida Kagame atakumirwa bityo ahuriza hamwe ko iyi ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa.

Senatari Tiro Rutaremara yagize ati “PS Imberakuri ntiyemeye kandi ntiyanze, yavuze ko ubu iri mu barwanashya bayo mu Ntara, ko hakiri Intara ebyiri batarabaza, bakavuga ko nibabirangiza bazakora congres bakabona gutanga igitekerezo.”

Senateri Rutaremara yavuze ko iri shyaka ridakwiye gushyirwa mu mashyaka yemeye; akomeza agira ati “…ubwo rero ntiwavuga ko bemeye kandi nta n’ubwo bahakanye, ariko baracyabyigaho ni ko batubwiye, ngira ngo ntitwabyandika hato aho batabitubaza, keretse niba Perezida wa Komisiyo afite information ko baraye bakoze congres bakabyemeza.”

N’ubwo iri shyaka ritaragaragaza uruhande rihagazemo; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama Inteko Ishinga Amategeko; Imitwe yombi yaraye yemeje inatora umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse Abadepite bafunguriwa imiryango yo kuba bashyikiriza perezida w’Inteko amabaruwa yabo bagaragaza uko babona itegeko Nshinga ryavugururwa.

 

Inteko irasabwa iki?

Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza yanagejeje ku nteko imyanzuro ine ibumbatiye ibitekerezo byavuye mubaturage:

Gushyira mu bikrwa ibitekerezo n’ibyifuzo by’abanyarwanda byanyuze mu biganiro, ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ikavugururwa hakurikijwe ibigenwa n’itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Sena irasabwa ko mu bubasha n’ubushobozi bwayo yasuzuma ikanasesengura izindi ngingo zikwiye kuvugururwa.

Sena irasabwa kwihutisha ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza irasaba ko yahabwa yagenerwa ibyangombwa byose byayifasha gukomeza uyu murimo ikanahabwa komisiyo y’impuguke yayunganira.

Kimwe na Raporo yaherekejwe n’iyi myanzuro , Sena yatoye inemeza ibi byombi, byose byatowe n’Abadepite 24 kuri 24 bari bitabiriye imirimo y’inteko rusange.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • PS Imberakuri irasobanutse hamwe na Green Party ntabwo bashyigikiye ihindurwa ry’itegeko,nshinga.

    • @ Kanyamanza

      Byose biva kucyo wowe wita “gusobanuka”! None se gusobanya n’Abanyarwanda benshi nibyo umuntu yakwita gusobanuka? Cyakora abantu bagomba kubaha ibitekerezo by’abandi kuko ni nayo demokarasi ariko ibintu bijye byitwa uko bigomba kwitwa!

  • @Kalisa abasobanya nabanyarwanda nabirirwa babeshyera abanyarwanda cg babashuka kunyungu zabo babeshya Ngo ntawundi muntu,impanga ya yezu,nibindi byito bisigaye bitera gusetsa kugirango banyuke itegekonshinga.

Comments are closed.

en_USEnglish