Tanzania: Ubwoba ni bwinshi ko haba hageze Ebola
Mu nkambi ya Nyarugusu mu ntara ya Kigoma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania ,umuntu umwe yapfuye azize indwara ifite ibimenyetso nk’ibya Ebola.
Ubu, ubushakashakatsi bw’abahanga mu buvuzi burakomeje kugirango bemeze neza ko uwo muntu yaba yazize indwara ya Ebola cyangwa ko yaba yazize indi ndwara isa nayo.
Nkuko yabitangarije radiyo BBC umuyobozi ushinzwe ubuzima mu ntara ya Kigoma Dr.Shaji Ganai yavuze uwo muntu yari afite ibimenyetso nk’ibya Ebola.
Ngo kuko yavaga amaraso mu kanwa, amaso yabanje kuba umutuku mbere yuko naho atangira kuva amaraso mu maso nubwo ngo atari afite umuriro mwinshi.
Yatangaje kandi ko itsinda ry’abaganga barimo kwiga kuri iyo ndwara n’ubu batarashobora kwemeza iyo ari yo.
Abaganga bose bahuye n’uyu murwayi ubu bashyizwe mu kato.
Mu mwaka ushize icyorezo cya Ebola kibaye ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba muri Liberia, Guinea, Sierra Leonne aho cyahitanye abantu 11,298 kugeza ubu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Murazige no kuroga Ebola, muri inzobere muri byose. Ntacyo mutifuriza TZ ayinya!
ahubwo nkuko wiyise iminsi yawe irabaze banza usome inkuru naho abayanditse bayivanye nizereko na BBC yayanditse wabasabye kwiga kuroga???? ntakindi nakubwira usibye gushaka muganga wo mu mutwe akagerageza nubwo gukira bigoranye kuri wowe
Ibaze niyawe wamurwayiwe ubwose urumva wanga iwanyu nabanyu ukaba igiki (icyonta)
Comments are closed.