USA: Umunyarwanda araregwa kubeshya umwirondoro ahisha ko yakoze Jenoside
Muri Amerika akoresha amazina ya Peter Kalimu, ubu akurikiranywe n’inzego z’ubutabera z’ahitwa Bufallo muri New York ashinjwa kubeshya inzego za Leta ya Amerika agamije kwihisha ngo adakurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho. Kalimu yari yarabonye ubwenegihugu bwa Amerika.
William J. Hochul umushinjacyaha muri New York avuga ko Peter Kalimu w’imyaka 48 yabeshye umwirondoro we ubwo yasabaga ubwenegihugu bwa Amerika. Ibyaha byamukururira gufungwa imyaka 15, ihazabu ya $250 000 cyangwa byombi.
Uyu mugabo ashobora kandi guhita yamburwa ubwenegihugu yari yarahawe kubera kubeshya uwo ari we.
Undi mucamanza uri gukurikirana iyi ‘dossier’ yatangarije Associated Press ko Kalimu Peter basanze yarahishe ko amazina ye ari Fidele Twizere.
Umuntu witwa Fidele Twizere ari mu bo ubutabera bwa Amerika bwasanze akekwaho uruhare mu bwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Peter Kalimu ngo abajijwe niba hari andi mazina yigeze akoresha cyangwa azwi ho yasubije ibiro bishinzwe iby’umutekano no gutanga ubwenegihugu ko ntayo. Ndetse ko no mu Rwanda yitwaga Peter Kalimu.
Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika mu itangazo yasohoye ivuga ko ibyo yasubije byatumye nta perereza ryimbitse rikorwa ku mateka ye niba Atari we ‘Fidele Twizere’ ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside.
Uyu mugabo ubu azitaba umucamanza H. Kenneth Schroeder, Jr kuwa 12/08/2015.
Hari abanyarwanda bamwe bacyekwaho Jenoside bagiye bahindura imyirondoro yabo mu bihugu by’amahanga bahungiyemo kugira ngo badakurikiranwa kuri ibyo byaha.
UM– USEKE.RW
5 Comments
ubutabera nibukore akazi kabwo. Icyo abanyarwanda twifuza ni ubutabera. Uwishe umututsi agahanwa kimwe nuwishe umuhutu aho yaba ari hose.
Nitubugeraho niho umunyarwanda azumva koko ko afite agaciro
Tandukanya uwishe umututsi cg umuhutu nuwakoze genocide yakorewe abatutsi niba haruwo uzi wishe yaba arumututsi cg umuhutu uzamurege kwicha ariko genocide ifite igisobanuro gitandukanye nibyo uvuga keretse niba wowo waba waravumbuye iyakorewe abahutu, ubunye ibyo wikururira kuyiririmaba itarakorewe abawe biroroha cyane. Icumu ku ngurube naho ku muntu………………..
Abanyarwanda bahindutse ibisimba, uyu muntu yagiye kwishakira ubuzima kimwe n’abandi none umunyarwanda wundi niwe ugiye kumuvangira kubera amashyari mukanabyandika.Ese ubu umuntu agiye kuvangira impunzi zabanyarwanda ziza muri Rwanda day zikajya mu Rwanda zimwe zinyuze Burundi cyangwa Kampala byazishimisha? Ubugome n’ubutindi n’ibintu bibi cyane ariko kuva 1994 byaratwokamye.Imana iduhe kongera kugira umutimamuntu.
Uburayi bwose urwojyera kuzana ubutundi nu bugambo ndabutamaza ku manywa yihangu babacyure Bxl ho barazuye bahinduye amazina ndabatanga babacyure nta na kimwe banatunze !!!
Mujye mutuza nta wudafite icyo yahemukirwa ataribyo nzabata ga murakarya umushogoro
Noneho ubwo buryo buri hose ubu nahoze nsoma abasikare binjijwe mu gisirikare cyu Rwanda Rast Week ngo Harimo abaturutse uganda bazanywe na Jack Nziza nabi bahindura amazina abo se nabo barishe …? Uruvuga undi ntirugorama bagarira yose ntabwo uzi irizera nirizarumba banyarwanda please tuvuge tuziga ejo nzamera nte
Comments are closed.