Ruhango: Imiryango 12 yari ibanye nabi yasabye imbabazi yiyemeza guhinduka
Ku wa gatatu, mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, imiryango 12 yari isanzwe ibanye nabi, yasabye imbabazi komite y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere n’umurenge, ibasezeranya ko igiye guhindura imyifatire.
Mu rugendo abagize itsinda y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere ka Ruhango bari gukorera hirya no hino mu mirenge igize aka karere, uru rugendo rugamije ahanini kuganira n’abavuga rikumvikana mu rwego rwo gukumira bimwe mu byaha biza ku isonga bikunze guhungabanya umutekano w’abaturage.
Muri ibi biganiro Umukuru wa Polisi mu karere ka Ruhango Superitendat Rubagumya Richard, yatangaje ko umurenge wa Byimana ariwo uza ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano kurusha indi mirenge, harimo cyane cyane ubuharike, ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa hagati y’abashakanye ari na yo mpamvu bifuza ko abavugwaho izi ngeso mbi bikosora.
Mukandekezi Eularie, umwe mu bemera ko mu muryango we hari amakimbirane yatanze ubuhamya maze avuga uko yajyaga ahohoterwa n’umugabo we, kuko ngo umugabo yajyaga amukubita abana bareba, noneho umugore amusaba ko yajya amukubita abana baryamye kugira ngo bitazabagiraho ingaruka mbi, amusezeranya ko azajya amukubita saa sita za nijoro.
Uyu mubyeyi akavuga ko usibye gukubitwa, n’ikibazo cyo guhahira urugo cyari ingorabahizi kuko imirimo yose ariwe yaharirwaga kandi bwakwira akarara atagohetse kubera ikibazo cy’ihohoterwa, gusa ngo ibiganiro bagiranye n’umuryango CARE International, wabigishije we bafata ingamba zo kwihana imbere y’abaturanyi, n’inama y’umutekano kuko ariyo yahabwa buri gihe raporo zibavugaho.
Yagize ati: “Umugabo wanjye nta faranga na rimwe yampaga ngo mpahire urugo, yewe n’abana ntabwo bari bakijya ku ishuri, yamfataga ku ngufu, nta mahoro twabaga dufite, kuri ubu ndashima ko byakemutse asigaye anyita sheri (Chérie).”
Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko ibyaha iyi miryango yari ibanye nabi yakoraga, usanga hashamikiye n’ibindi bibazo byinshi birimo ubushoreke, ariko akavuga ko kuganiriza izi ngo zibanye nabi, ari yo ngamba ya mbere abaturage n’inzego z’ibanze bakwiye gufata kugira ngo babikumire bitari byaba kuko iyo hatabayeho ikumira, bishobora gukurura n’impfu hagati y’abashakanye.
Abagize inama y’umutekano ku rwego rw’akarere ka Ruhango, bamaze gukorera ingendo mu murenge wa Ntongwe, Mwendo na Byimana izi ngendo zizakomereza no mu yindi mirenge itandatu isigaye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Ruhango
2 Comments
Sha abanyarwanda twabuzee akazi kabisa tugeze mu ngo
imiryango niba neza maze ikore ibiyiteza imbere aho guhora mu nduru zidafite aho zabageza
Comments are closed.