Digiqole ad

Kayonza: Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batinya kuvuga abenga kanyanga

 Kayonza: Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batinya kuvuga abenga kanyanga

Akarere ka Kayonza ni aho mu ruziga rutukura

Abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Uburasirazuba baratunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bahishira abenga ndetse bakanacuruza inzoga ya kanyanga, itemewe n’amategeko y’u Rwanda, gusa aba bayobozi baravuga ko baba barinda agahanga kabo batinya ko aba benga kanyanga bashobora kubahohotera ku buryo ngo bashobora no kubica.

Akarere ka Kayonza ni aho mu ruziga rutukura
Akarere ka Kayonza ni aho mu ruziga rutukura

Abazi amateka yahitwa Rundu, Rubira ndetse na Kabura ho mu murenge wa Kabarondo bemeza ko iki kibazo cya kanyanga atari icyavuba dore ko abahatuye benshi usanga kwenga no gucuruza kanyanga barabigize umwuga nubwo Polisi y’u Rwanda idahwema kubakurikirana bakanabihanirwa.

Bamwe mu baturage batunga agatoki abayobizi b’inzego z’ibanze kuba aribo bahishira abenga ndetse bakanacuruza kanyanga bagamije inyungu zabo bwite.

Umwe muri bo waganiriye n’Umuseke yagize ati “Ntabwo kanyanga izacika. Ubuyobozi nibwo bubigiramo intege nkeya iyo ubona nk’umuyobozi asanga aho barimo kuzinywa na we akabicara iruhande, ntahamagare abayobozi bo hejuru ngo abamenyeshe bivuga ko aba abishyigikiye.”

Undi yagize ati “Ubundi umuntu uteka kanyanga aba na we afite imbaraga. Aragenda akabwira umuyobozi w’umudugudu ati ‘ngiye guteka kanyanga undeke ndareba uko nagupangira amafaranga’. Ibyo rwose bibaho kandi birashoboka.”

Aba bayobozi bashinjwa kugenda bigiru ntenge mu kurwanya abenga kanyanga bo bavuga ko batinya ko abenga izi nzoga bazabagirira nabi bakaba banabambura ubuzima bwabo mu gihe batanze amakuru bagafatwa dore ko ngo usanga abateka kanyanga baba bameze nk’ibyihebe.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko abayobozi bo hasi batakagombye gutinya abenga izi nzoga.

Ati “Bagaragaza y’uko ababikora ari abantu b’amabandi ndetse ko bashobora kubagirira nabi, twababwira rero ko umutware agirwa n’ingabo, umuyobozi ufite abaturage bamuha amakuru kandi ntanuwagira icyo amuhungabanyaho mubgihe afite abaturage, nabasaba rero gutinyuka.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emanuel Kayigi, avuga umuyobozi wese bizagaragara ko akingira ikibaba abenga inzoga za kanyanga ngo azahanwa by’intangarugero.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo 594 iteganya ko umuntu utunda, ukwirakwiza, ukoresha cyangwa  ucuruza ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kubihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko rero mureke gutesha abantu umutwe ahubwo mushyireho amasahaha make mu gufungura aho banywera inzoga bariya bazabura abo bazigurisha

  • Ikibazo nuko mukoresha abantu simubahembe.ubuse umuyobozi w’umudugudu ukora imyaka itanu adahembwa azabura kwirwanaho ate? Uzamuzanira 5000 abure kubyarira kandi arara ijoro acunze umutekano,abarwanye,abicanye adahembwa.mbese kuki mwebwe buri kwezi muhembwa raaaa.mugashima ko abandi bakorera ubusa.umuyobozi w’umudugudu akwiye igihembo cyangwa ishimwe

Comments are closed.

en_USEnglish