Digiqole ad

Muhanga: Abanyamuryango b’Umwarimu Sacco bavuze ko imaze kubateza imbere

 Muhanga: Abanyamuryango b’Umwarimu Sacco bavuze ko imaze kubateza imbere

Guhuza imbaraga ngo nibyo bituma bahabwa inguzanyo nini.

Bamwe mu banyamuryango b’umwarimu Sacco baturuka mu turere icumi tw’u Rwanda, baratangaza ko  banki yabo imaze gufasha umubare munini w’abarimu  gutera imbere.

Guhuza imbaraga  ngo nibyo bituma bahabwa inguzanyo nini.
Guhuza imbaraga ngo nibyo bituma bahabwa inguzanyo nini.

Mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Muhanga, bamwe muri aba banyamuryango b’umwarimu Sacco, bavuze ko kuba leta yarabashyiriyeho banki ibitirirwa, byatumye benshi muri bo babasha kwiga amashuri  makuru na Kaminuza.

Bahati Augustin, Umwarimu mu karere ka Rubavu, akaba n’umunyamuryango w’iyi banki, avuga ko  umwarimu  Sacco   itangira  yari afite amashuri atandatu yisumbuye akibaza aho azavana amafaranga yo kwiga Kaminuza bikamuyobera.

Avuga ko gushyirirwaho banki yabo, byatumye afata inguzanyo  ya miliyoni hafi  umunani by’amafaranga y’u Rwanda, ariko mu byiciro binyuranye, abafasha kwiyishyurira kaminuza, akaba ageze mu cyiciro  cya gatatu.

Usibye guhabwa inguzanyo yo kwiga, Bahati avuga ko muri aya mafaranga yakuyemo andi make, yashoye mu mishinga ibyara inyungu, ari nabyo  bimworohereza kwishyura inguzanyo yasabye .

Yagize ati: “Ngiye kongera gusaba indi nguzanyo nzashyira mu mushinga w’ubuhinzi kuko  inguzanyo nasabye mbere narangije kuyishyura.”

Nyirahakizimana  Valérie, Umwarimu  mu Karere ka Gakenke, avuga ko  mbere y’uko umwarimu Sacco itangira,  babanje kuba abanyamuryango  b’izindi banki, noneho basaba inguzanyo bakababarira inyungu  ziri hejuru, ariko akavuga ko Umwarimu Sacco  ibaha inguzanyo  ku nyungu z’amafaranga makeya cyane ugereranyije n’andi ma banki  ariho mu Rwanda.

Umuraza Josette, Perezidanti wungirije w’Inama y’Ubutegetsi  y’umwarimu Sacco  mu rwego rw’igihugu, yavuze ko bari guhugura  abanyamuryango babo kugirango bamenye  neza gucunga  umutungo w’abanyamuryango  ndetse n’inguzanyo bahabwa, kuko hari abazihabwa  ntibazikoreshe  icyo bazisabiye ahubwo  zikabateza igihombo.

Umuraza yasabye  abanyamuryango  gutinyuka , bafata inguzanyo kubera ko iyi banki aribo yashyiriweho.

Umwarimu Sacco yatangiye   mu mwaka w’2006, ariko  itangira guha abanyamuryango  inguzanyo muri 2008,  Umwarimu Sacco kandi ifite ubushobozi bwo guha  umuntu ku giti cye inguzanyo ya Miliyoni 50  y’amafaranga y’u Rwanda, abishyize hamwe Umwarimu Sacco iba inguzanyo iri hejuru y’izi miliyobni 50. Ubuyobozi  bw’ Umwarimu Sacco buvuga ko bumaze guha  abarimu  barenga ibihumbi  60 inguzanyo.

Bamwe mu banyamuryango b'Umwarimu Sacco mu turere 10 tw'igihugu bemeza ko  banki yabo imaze kbateza imbere.
Bamwe mu banyamuryango b’Umwarimu Sacco mu turere 10 tw’igihugu bemeza ko banki yabo imaze kbateza imbere.
Bahati Augustin avuga ko yatejwe imbere n'inguzanyo yasabye mu mwarimu Sacco.
Bahati Augustin avuga ko yatejwe imbere n’inguzanyo yasabye mu mwarimu Sacco.
Nyirahakizimana   Valérie, ashimira umwarimu Sacco kubera inyungu ntoya   yaka ku kunguzanyo.
Nyirahakizimana Valérie, ashimira umwarimu Sacco kubera inyungu ntoya yaka ku kunguzanyo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga

en_USEnglish