Digiqole ad

Karongi: Umugabo yakubise nyina icupa aramwica

 Karongi: Umugabo yakubise nyina icupa aramwica

Mu karere ka Karongi aho umugabo yakubise nyina akamwica

Umugabo Mbarushimana ubu yaburiwe irengero nyuma yo kumenya ko nyina Marguerite Mukaremera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu azize icupa yamukubise muri nyiramivumbi. Aba ni abo mu mudugudu wa Musanganya mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera i Karongi.

Mu karere ka Karongi aho umugabo yakubise nyina akamwica
Mu karere ka Karongi aho umugabo yakubise nyina akamwica

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru Mbarushimana yatahanye icupa iwe aho yubatse iruhande neza neza rw’inzu ya nyina maze ngo agasaba nyina kumuzanira intebe akicara.

Annonciata Nyiramihigo baturanye avuga ko nyina ngo yamubwiye ko iyo ntebe yayituma umugore we aho kuyituma nyina. Ibi ngo byatumye uyu mugabo usanzwe urangwa n’urugomo yadukira nyina amukubita rya cupa muri nyiramivumbi (ku mutwe) ndetse ngo aguye hasi amukandagira mu gituza kugeza nyina arabiranye.

Nyina ngo wahise ahwera yajyanywe kuri centre de santé ya Rubengera ariko birananirana ajyanywa ku bitaro bya Kibuye naho biranga ari naho yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 07/08/2015.

Uyu nyina w’imyaka 70 ngo ni ubwa mbere uyu muhungu we yari amukubise, gusa ngo asanzwe arangwa n’urugomo, kunywa ibiyobyabwenge cyane no gukubita umugore we bagakizwa n’inzego z’Umudugudu nk’uko abaturanyi babo babyemeza.

Jean Bosco Karangwa umuyobozi w’Akagali ka Kibirizi yabwiye Umuseke ko ibi babimenye muri iki gitondo uyu mubyeyi amaze kwitaba Imana babibwiwe n’abaturage kuko ngo mu muryango bari barabihishe.

Mbarushimana ubu ngo yahise aburirwa irengero ari gushakishwa ku bufatanye n’inzego za Police

Karangwa we  avuga ko basanzwe bamuziho kugira urugomo no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no guhohotera umugore we kuko ngo bakunze kujya gukiranura amakimbirane iwe.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

5 Comments

  • erega isi irugarijwe, IMANA yonyine idutabare nawe se umuntu akandagire nyina mugatuza,

    RIP mubyeyi Imana ikwakire mubayo

  • uwo mubyeyi imana imuhe iruhuko ridashira ,utazize inarabyaye azira inarashatse.

  • Ariko kuki reta idahana abasinzi koko!

  • R.I.P

  • Bavandimwe banyarwanda! abasenga muhaguruke dusengere igihugu cyacu, birakabije, birababaje, murebe namwe inkuru zivuga umunyarwanda wishe undi munyarwanda uko zingana!? nizo nyinshi. Ubumuntu n’urukundo byadushizemo,dutabaze Imana yongere iduhunde Inema zayo, tube abantu nya bantu. Roho wa Nyagasani ngwino umurikire imitima yacu

Comments are closed.

en_USEnglish