Digiqole ad

AIDS ‘self-test’- Uburyo abanyarwanda bakwimenyera uko bahagaze

 AIDS ‘self-test’- Uburyo abanyarwanda bakwimenyera uko bahagaze

Ubu buryo bumaze imyaka micye butangiye gukoreshwa ahatandukanye ku Isi

Ubu ni uburyo bukoresha udukoresho tugezweho bufasha umuntu kwipima ubwe akareba niba yaranduye cyangwa ataranduye Virus itera SIDA. Mu nama y’iminsi ibiri yamurikaga ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA mu Rwanda yasojwe none hatanzwe igitekerezo ko no mu Rwanda ubu buryo bukwiye kuhagezwa nk’uko bwageze no mu bindi bihugu nka Zambia na Kenya, bukorohereza abantu kumenya uko bahagaze no gufata ingamba.

Ubu buryo bumaze imyaka micye butangiye gukoreshwa ahatandukanye ku Isi
Ubu buryo bumaze imyaka micye butangiye gukoreshwa ahatandukanye ku Isi

HIV Self-Testing ni uburyo bushya wakwipima SIDA uri iwawe utagombye kujyana ibizamini muri Laboratoire. Ubu buryo butanga ibisubizo hagati y’iminota 20 na 40.

Uburyo nk’ubu bwitwa OraQuick HIV Test, bukoresha agakoresho ucisha mu kanwa ugafata ikigero gito cy’amatembabuzi yaho ukagashyira mu ga ‘tube’ kagenewe gusuzuma kanatanga ibisubizo.

Ibisubizo biboneka hagati y’iminota 20 na 40. Iyo hagaragaye umurongo umwe kuri ako ga ‘tube’ uba uri muzima, naho iyo hagaragaye tubiri ubwa wanduye virus itera SIDA.

Akandi gakoresho nk’aka kitwa ‘HIV-1 Test System’ ko ufata urutoki rwawe ugafatira amaraso macye ku gapapuro kabugenewe. Ukohereza ayo maraso kuri Labo, bakaguha PIN number bityo ibisubizo byawe bigakomeza kuba ibanga ryawe.

Imibare mishya y’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda yatangajwe muri ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Nyakanga 2012 na Nyakanga 2014 igaragaza ko ubwandu muri rusange mu Rwanda buri kuri 3,3%. Ku gitsina gore abanduye ni 3.5% ku b’igitsina gabo ni 2.4%.

Ubwandu buri hejuru mu mijyi aho kandi bukomeza kwiyongera. Mu banduye bose mu Rwanda 25% baherereye i Kigali gusa. Abasigaye bari mu bice by’Intara. 6% by’abatuye Kigali bafite agakoko gatera SIDA cyangwa barayirwaye. Ubu bushakashatsi buvuga ko umubare w’abanduye SIDA mu mujyi wa Kigali wikubye kabiri mu mwaka ushize.

 Muri iyi nama yateguwe n’ikigo RBC byavuzwe n’impuguke ko abantu bandura akenshi ari ababa basanzwe batazi uko bahagaze, bakishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’abo babona ku jisho ko ari bazima kandi nyamara bashobora kuba baranduye.

Kwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze ni inkingi ikomeye yo kwirinda mu gihe usanze uri muzima, no kwitwararika mu gihe wanduye. Gusa abantu benshi ngo baracyagira ipfunwe cyangwa ubwoba bwo kujya kwa muganga kureba uko bahagaze.

Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC avuga ko uburyo bwo kwipima (Self-testing) bushobora kuzanwa mu Rwanda kuko budahenze kandi bugezweho ndetse bwatanga umusaruro mu gutuma abantu birinda.

Dr Nsanzimana avuga ko ubu buryo bushobora kurinda abantu kujya kwa muganga kwisuzumisha byabateraga urwikekwe cyangwa kwanga ko undi muntu runaka amenya uko uhagaze. Cyane ngo ku bantu bo mu mijyi.

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko koko hakenewe ingamba nshya zo guhagarika ubwiyongere bw’abandura SIDA cyane ko ngo n’imibare y’abakora imibonano mpuzabitsina ikingiye ari mito.

Abantu 25% gusa ngo nibo bakora imibonano mpuzabitsina bakoresha agakingirizo. 33.1% mu babana n’ubwandu  bwa Virusi itera SIDA nibo bagakoresha, ubwo abatagakoresha bakaba bakwirakwiza ubwandu mu batabufite cyangwa babwongererana ku babufite baryamanye bombi.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nivyiza pe.mubukwize hose

Comments are closed.

en_USEnglish