Eric Nshimiyimana araba agumanye Amavubi
Mu gihe urutonde rw’abifuza gufata umwanya wo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi rugeze ku batoza 28, Ministre ushinzwe imikino mu nshngano ze bwana Protais Mitali, aratangaza ko byaba byiza umutoza Eric Nshimiyimana nabo bakorana bagumanye ikipe kugeza nyuma y’imikino ibiri izahuza u Rwanda na Erithrea.
Byari biteganyijwe ko umutoza ashobora kuzamenyekana nyuma gato y’amatora y’umuyobozi mukuru wa FERWAFA ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 22.
u Rwanda rukaba ruzaba rukomeje gutozwa na Eric Nshimiyimana kugeza tariki 15 Ugushyingo ubwo hazaba umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi na Erithrea uzaba tariki 15/11 i Kigali, ndetse agatoza n’ubanza muri Erithrea tariki 11/11 i Asmara muri Erithrea.
Hagati aho, u Rwanda nyuma yo kwitwara neza ku mukino wanyuma mu matsinda yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Africa, rugatsinda Benin i Porto Novo, u Rwanda rwahise ruzamuka imyanya 31 ku rutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu mugoroba.
u Rwanda ubu rukaba ruhagaze ku mwanya w’112 ku isi, ruri ku mwanya wa 29 muri Africa, n’uwa 3 mu karere ka CECAFA inyuma ya Uganda na Soudan
Incamake y’urutonde rwa FIFA rw’uko amakipe akurikirana mu kwezi kwa 10
1. Spain
2. Netherlands
3. Germany
4. Uruguay
5. Brazil
6. Italy
7. England
8. Greece
8. Portugal
10. Argentina
Africa (Top 10)
19. Ivory Coast
29. Egypt
33. Ghana
35. Algeria
42. Senegal
44. Nigeria
47. Cameroon
49. South Africa
54. Burkina Faso
56. Morocco
Cecafa (Top 10)
88. Uganda
102. Sudan
112. Rwanda
131. Tanzania
135. Kenya
136. Ethiopia
141. Burundi
190. Eritrea
192. Somalia
195. Djibouti
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
3 Comments
nta ni impamvu zo kuza abanyamahanga badutwara amafranga menshi.Eric natoze icya mbere ni intsinzi.
Ndemeranya nawe , Eric na Ruremesha nibagumane Amavubi kuko abanyamahanga ntaho bazatugeza.
Mugabo we,icyiyumviro cyawe nanjye ndagishyigikiye, abanyamahanga baradusahura kandi nta musaruro baduha
Komera rero.
Comments are closed.