Pelé yoherereje Video Lionel Messi ngo akunde amwemere
Uyu munyabrezil wabiciye muri ruhago yo hambere, bita umwami Pelé, yahisemo koherereza Lionel Messi wa FC Barcelona amashusho (video) y’ibikorwa bye mu kibuga ngo yemere ko yari amurenze.
Ibi byatewe n’ibyo Lionel Messi aherutse gutangaza kuri Pelé ngo byababaje cyane uyu mukambwe, dore ko Messi yavuze ko Diego Maradona ariwe munyamupira wabayeho ukomeye mu mateka, kandi atajya yifuza kureba match za kera za Pelé.
Messi yagize ati: “Sindabona Pelé akina, sinjya nanabyifuza kuko ntacyo byamarira, Maradona niwe nzi wari igitangaza”
Muzehe Edson Arantes do Nascimento bita Pelé, nawe ntiyaripfanye kuko yahise atangaza ati: “Niba Messi atarambonye nkina, ndabikora nkuko nabikoze kuri Maradona. Ndamwoherereza cassette video yitwa ‘Eternel Pelé’ “
Iyi cassette ngo igaragaza amashusho y’ibihe by’ingenzi mu mupira wa Pelé, ufite ibikombe bitatu by’isi, wakinnye mu ikipe ya Santos na Cosmos y’i New York muri USA, bikavugwa ko nta mukinnyi uraakora nkibyo yakoraga mu kibuga
Akaba yanaboneyeho gutangariza ikinyamakuru Marca dukesha iyi nkuru ko, nta mukinnyi wifuza kugereranywa n’igihangange cya kera, cyane cyane ko aba aziko ntaho bahuriye.
Hategerejwe kumvwa icyo Lionel Messi azarenzaho, yenda n’amara kureba iyi Video y’ibikorwa bya Pelé mu kibuga.
Lionel Messi wa FC Barcelona na Albicereste ya Argentine, bivugwa ko umupira akina ashobora kuzaca kuri biriya bihangange Pelé na Maradona batajya bajya imbizi kurusha undi.
Gusa uku guhangana kuzamo kandi ko n’ibihugu byabo, Brazil na Argentine, ari abakeba bakomeye cyane mu mupira w’amaguru ku isi.
Mbere y’uko turangiza ikinyajana cya 20, mu 1999, Edson Arantes do Nascimento yagizwe na FIFA umukinnyi wa Football w’ikinyejana cyari gisojwe, agirwa kandi umu sportif w’ikinyajana cyasozwaga na Comite International Olympic, anagirwa kandi umukinnyi w’ikinyejana na France Football imuha Ballon d’Or.
Bivugwako uyu musaza, w’umyaka 71 ubu, yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363. Ibi byose ariko Maradona ntabikozwa.
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM
11 Comments
Umuntu avuga ibyo yabonye njyewe mbona messi arenze pele cyane we akinari muto shobora kuzakora ibirenzeho
Bose ni abahanga ariko Messi uretse muri Barca ntahandi arerekana ubuhanga burenze ubw’abo tuzi,kuko muri barca afite ababimufashamo,sinon ntacyo yaba akora cyirenze icyabandi.naho pele na maradona bo bagacishijeho pee!
Messi aracyari ku rwego rwo hasi ugereranyije na MARADONA CG PELE,uretse naba ntarageza naha ZIDANE.Ibyo akora abiterwa no kuba afite Xavi na Iniesta.Niba mbeshya yatsindiye Argentine ibitego bingahe?Messi ni umuhanga ariko aracyafite byinshi byo gukora.Guhindura ikipe,no gutwara coupe du monde.
AZABANZE AHESHF ARGDNTINE ICYUBAHIRO NKUKO PELE YABIKOZE.
Messi ndamwemera ariko nadatwara igikombe cy’isi nta records azaba akoze ahubwo Zidane azakomeza kubahagararira n’abo ba christiano mwumva igikombe cy’abagabo urumva ko Pele afite aho amwicira byongeye 3 cyokora ntitwibagirwe ko abajyaga mu gikombe cy’isi kiriya gihe babaga ari mbarwa nta na technology iriho naho ubu umukinnyi baramukora ku ngufu nk’inka z’inzungu nagiye kureba training za equipe imwe natashye numiwe bayarya bayakoreye ubu sinzi niba hari uzageza 70ans
Yewe abubu!Yenda kuko Messi akiri muto twemere ko amaherezo yazarusha pele ariko kugeza ubu pele aracyamurusha ibigwi.
Ntabwo umupira wa cyera ari nk’ uwubu rwose, ibintu byose bijyana na environment factors, ICT, new strategies, technicks & new ways of doing things based on modernization (You guys umupira nawo urakura!)Ese nibande stars opponets bakinanaga!?Pele yari n°1 mugihe cye gusa; ntaho rero ahuriye na Leo Messi uhangana nibikurankota binyuranye bya ba stars. See u
azabashe aheshe argentine igikombe abikuye he se? hari xavie cg ineasta mukipe ya arigentine se? uziko musetsa? azabanze ayiheshe igikombe cg copa america? messi ntahandi yakina usibye muri barca kuko afite abamushyira kumbehe, naho pele ni pele ibyo yakoze birahagije
nanga Messi nanga Messi weeeeeeeeeee…
Messi ariganirira sha uzi ko atesha umutwe nkabafana ba Rayon
Aha ubundi twikwitiranya ibintu comparaison yari hagati ya PELE na MARADONA ntabwo ari PELE na MESSI kuko umupira muri iki gihe wahinduye isura ntabwo rero wagereranya umukinnyi w’ubu n’uwa kera kandi conditions bakiniramo atari zimwe
Comments are closed.