Ikipe y’igihugu irajya South Africa isize Jimmy Mulisa
27 Nyakanga 2015- Jimmy Mulisa wari washyizwe mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wa kabiri wungirije mu minsi ishize yakuwe ku rutonde rw’abajyana n’ikipe mbere gato y’uko yerekeza muri Africa yepfo.
Binyuze ku rubuga rwayo, FERWAFA mu cyumweru gishize yari yatangaje ko Jimmy Mulisa yongewe muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije, gusa yaje kuvanwa muri gahunda y’abazajyana n’iyi kipe muri Africa y’Epfo.
Ku myitozo ya nyuma mbere yo kujya muri Africa y’Epfo mu gitondo cya none, Jimmy Mulisa ntiyagaragaye ku myitozo.
Musa Hakizimana umuvugizi wa FERWAFA yavuze ko Mulisa yari yazanywe mu myitozo y’ikipe y’igihugu kugira ngo abe yimenyereza umwuga w’ubutoza bityo ngo ntabwo yari kuri gahunda yo kujya muri Afrika y’epfo.
Musa anavuga ko impamvu ariwe watoranijwe kugira ngo aze kwimenyereza mu ikipe y’igihugu ari uko ngo usibye kuba yarakiniye Amavubi ku rwego rwo hejuru usanga anabifitiye ubushobozi.
Kurundi ruhande ariko amakuru atugeraho avuga ko FERWAFA yafashe icyemezo cyo kongera Jimmy Mulisa muri ‘Staff Technique’ y’ikipe y’igihugu itabanjije kubivugana na Minisiteri y’imikino kandi ariyo ifite ikipe y’igihugu mu nshingano akaba ari nayo ihemba abatoza.
Ibi ngo bikaba aribyo byaba byaratumye FERWAFA ifata icyemezo cyo kwisubira ku ijambo ikavana uyu mugabo ku rutonde rw’abatoza b’ikipe y’igihugu yari yatangaje mbere.
South Africa ngo irabafasha kwitegura neza
Johnny McKinstry utoza Amavubi yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko uyu mukino bagiye gukina na Bafana Bafana ya Afrika y’epfo uri mu rwego rwo kumenyeza abakinnyi.
Ati “Uyu mukino uzadufasha kureba abakinnyi uko bahagaze kuko burya na Christiano Ronaldo nti wamupimira mu myitozo ahubwo umukino niwo ugaragaza urwego rw’umukinnyi“.
Uyu mukino uteganyijwe i Johannesburg muri Africa y’Epfo kuwa gatatu, naho ikipe y’u Rwanda irahaguruka ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Abakinnyi 18 berekeje muri Afrika y’epfo :
Abanyezamu:Eric Ndayishimiye (Rayon Sport) na Olivier Kwizera (APR)
Ba myugariro: Celestin Ndayishimiye (Mukura),Fitina Omborenga (SC Kiyovu),Jean Marie Rukundo (Rayon Sports),Faustin Usengimana (Rayon Sports),Fabrice Twagizimana (Police),Amani Uwiringiyimana (Police)
Abo hagati:Tumaine Ntamuhanga (Police),Amran Nshimiyimana (Police),Kevin Muhire (Isonga),Amin Muzerwa (AS Kigali),Dominique Savio Nshuti (Isonga),Innocent Habyarimana (PoliceFC ),Jacques Tuyisenge (Police)
Ba rutahizamu:Ernest Sugira (AS Kigali),Isaie Songa (AS Kigali) na Danny Usengimana (Isonga FC).
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Sha ababagabo baraducanga kabs!
Mbifurije amahirwe gusa ariko gukora imyitozo batuzuye byo bizatugiraho ingaruka harabura abakinnyi benshi ba APR
Ni bagerageze barebe ko hari icyizahinduka
Comments are closed.