Digiqole ad

Umugore yakatiwe gufungwa imyaka 3 kuko yabyaranye n’umuhungu w’imyaka 12

 Umugore yakatiwe gufungwa imyaka 3 kuko yabyaranye n’umuhungu w’imyaka 12

Umugore w’i Melbourne muri Austraria; umugore w’imyaka 40 kuri uyu wa mbere yahanishijwe n’urukiko rwa Victorian County Court kumara imyaka nibura itatu kuzamura afunze nyuma yo guhamwa no gusambanya no kubyarana n’umwana w’umuhungu  w’imyaka 12 gusa.

Uyu mwana ariko ngo ubundi yikundaniraga n’umukobwa w’uyu mugore ariko birangira ateye inda nyina.

Uyu mugore asanzwe afite abana batatu barimo n’uyu aka gasore kateretaga, arashijnwa kuba yaratangiye gusambanya aka gahungu mu 2011 nk’uko bitangazwa na ABC News.

Nyuma y’imyaka ibiri amwinjije mu busambanyi, uyu mugore yarasamye maze mu 2014 abyara umwana w’umukobwa w’aka gasore gato.

Ababyeyi b’uyu musore nibo batanze ikirego, ibizamini bya DNA biza kugaragaza ko umwana umriya mugore yabyaye ari uw’ako gasore kabo.

Abwira uyu mubyeyi; Umucamanza Jane Patrick  yagize ati “nta kuntu wakwemeza ko ubushake bw’uyu muhungu bwo kuryamana nawe butabaye ku gahato, ni imibonano mpuzabitsina itemewe n’amategeko.”

Nahamwa n’icyaha; uyu mugore agomba kuzafungwa nibura 1/2 cy’imyaka y’uwo akurikiranyweho kuba yarafashe ku ngufu.  Ni ukuvuga imyaka itandatu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • N’akaga !!!

  • Kur 12 watera inda???

Comments are closed.

en_USEnglish