Muhanga: Umubare w’urubyiruko rwipimisha SIDA uracyari muto
Mu nama yahuje abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu mirenge 12 n’abo ku rwego rw’akarere, Kabasindi Tharcie, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Muhanga, yatangaje ko urubyiruko rurenga 60% muri aka karere, abagera ku gihumbi ari bo bipimishije agakoko gatera SIDA.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’imihigo urubyiruko rwahize mu mwaka wa 2014-0215, ndetse n’imbogamizi bahuye nazo, zatumye imwe muri iyi mihigo itagerwaho 100% kugira ngo ishakirwe ibisubizo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari nshya.
Kabasindi Tharcie, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Muhanga, avuga ko urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abaturage mu karere ka Muhanga, kuko ngo abarenga 60% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, y’amavuko, abipimishije batarenga igihumbi.
Kabasindi avuga ko umubare w’urubyiruko rwipimisha agakoko gatera SIDA ari muto cyane ugereranyije n’abagombye kuba baripimishije ku bushake mu mwaka ushize, kuko ngo aribo mbaraga z’igihugu n’amizero y’ejo hazaza.
Yongeyeho ko hari n’ababyara inda zitateganyijwe bakabera umutwaro ukomeye imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Urubyiruko nitwe tugomba kwigisha abaturage ububi bw’icyorezo cya SIDA, ariko usanga hari bamwe muri twe bishora mu ngeso mbi bakazikuramo agakoko gatera SIDA.”
Nduhuyabagabo Joseph, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kibangu, yavuze ko ubwitabire buke mu kwipimisha agakoko gatera SIDA kuri bamwe mu rubyiruko babiterwa n’ubwoba bwo gutinya kumenya uko bahagaze baramutse bahawe ibisubizo by’ibizamini by’amaraso baba batanze.
Gusa avuga ko bagiye gukomeza gushishikariza urubyiruko bagenzi babo kwirinda indwara zituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Uhagaze Francois, Umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yasabye urubyiruko kuba ijisho ry’abaturage mu bikorwa byose biteza imbere igihugu kubera ko ari rwo rufite imbaraga.
Uyu muyobozi atanga ingero za bamwe mu rubyiruko batitabira gahunda za Leta ahubwo ugasanga banywa ibiyobyabwenge ari nabyo bituma bishora mu ngeso z’ubusambanyi zatuma bandura izo ndwara.
Mu karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’urubyiruko gishinzwe gupima agakoko gatera SIDA, gitanga inama mu kuboneza urubyaro.
Urubyiruko ruvuga ko mu mwaka ushize rwabashije kuremera abantu barenga 300 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, kandi ngo rwatangije n’andi makoperative atatu afite ibyangombwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW
1 Comment
Erega urubyiruko rutinya kwipimisha kubera gutinya ko bababwira ko banduye kuko baba bazi ibyo bakoze nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.
Comments are closed.