UK: Depite yafotowe anywa Cocaine hamwe n’indaya
Lord Baron Sewel depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yafashwe amashusho mu ibanga n’indaya ebyiri yari yatumijeho mu ihoteri ngo basambane. Aya mashusho y’iminota 45 agaragara uyu mugabo w’imyaka 69 anywa kandi ikiyobyabwenge cya Cocaine. Kubera igitutu ubu yamaze gusezera ku mwanya w’umuyobozi wungirije w’Inteko.
Aya mabi uyu mugabo w’abana bane n’umugore yayakoze kuwa gatatu, aya mashusho izi ndaya zayahaye ikinyamakuru TheSun maze nacyo kiyashyira hanze kinenga imyitwarire y’uyu mugabo wubatse kandi wubashywe.
Indaya yari yatumijeho buri imwe yayishyuye £200 ngo basambanire mu gikundi cya batatu mu cyumba yakodesheje mu nyubako iri hafi y’ibiro by’Inteko.
Aya mashusho yerekana uyu mugabo mukuru ashoreza Cocaine yasutse kumeze akoresheje inoti y’amaPound atanu yazingazinze. Agaragara kandi anywera iki kiyobyabwenge ku mabere y’umwe muri aba bakobwa bamufotoraga atabizi.
Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri, ku gihe cya Tony Blair, mu mashusho yafashwe avuga amagambo y’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburyo ashaka kwishima byo gusara hamwe n’izi ndaya.
Izi ndaya zumvikana nazo zivuga ko n’ubushize ngo yari yatwawe ku buryo bukomeye cyane, bigaragaza ko ngo ibi byari ibisanzwe bibahuza, kuko nawe abasezera ababwira ati “Ni ah’ubutaha kuko iminsi myiza iri hano.”
Gutunga ibiyobyabwenge nka Cocaine bisanzwe ari icyaha gihanirwa mu Bwongereza.
Mu Nteko y’abadepite 800 ari mu baharaniye cyane ko mu Bwongereza batora itegeko rihana ibyaha bikorwa byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina n’uburaya.
Police ya Londres yatangiye iperereza kuri aya mashusho. Abongereza bari kugaragaza agahinda n’uburakari bukomeye kuri uyu mugabo wahindutse igisebo muri rubanda.
Ubu yamaze guhita yegura ku mwanya yari afite w’umuyobozi wungirije w’Inteko, icyakora nubwo bwose igitutu ngo kimuriho gikomeye cyane ntabwo aregura mu Nteko nk’intumwa ya rubanda yiyandarika kariya kageni.
Uyu mugabo asanzwe afite umugore, gusa uyu ni uwa gatatu yashatse nyuma yo gutana n’abandi babiri.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ahanywe.
Utabikora amutere ibuye.mwese abayobozi hafiyabose murabikora.nukomudashyirwa hanze.
Aba nibo bari kutwigisha politiki n’agaciro. Mana wee, ibi bimpa amasomo ko agaciro kanini ari ako wiha atari ako bagusaba kwiha.
Umuco ufite akamaro kanini cyane mu buzima bwacu n’ubwigihugu kuko uwabanyamahanga ni uyu nyine.
None se umuyobozi nk’uyu witwara kariya kageni buriya agize amahirwe akaba nka Premier Ministre wa UK, koko nawe buriya yaza guha amasomo abayobozi bo muri Afurika? Biratangaje.
Umuyobozi nyawe yagakwiye kwiha agaciro aho ari hose. Yewe niyo yaba yayobye akajya mu ngutiya hari uburyo ashobora kwihesha ako agaciro imbere y’izo ngutiya atiyandaritse bigeze hariya.
Comments are closed.