Digiqole ad

Za ntare zarekuriwe mu ishyamba mu Akagera ngo zibesheho

 Za ntare zarekuriwe mu ishyamba mu Akagera ngo zibesheho

Intare (y’ingre) ya mbere yasohotse aho zari zimaze iminsi

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko kuri uyu wa 27 Nyakanga ari bwo intare ndwi ziherutse kuzanwa mu Rwanda, zivuye muri Africa y’Epfo, zarekuriwe mu ishyamba ry’umukenke n’ibiti bito bito bigize Pariki y’Akagera. Ibi ni ikimenyetso ko izi ntare zashimye ikirere.

Intare (y'ingre) ya mbere yasohotse aho zari zimaze iminsi
Intare (y’ingre) ya mbere yasohotse aho zari zimaze iminsi. Photo @TravelRwanda

Izi ntare zimaze iminsi 20 ziri mu cyanya gito zakorewe ngo babanze basuzume imibereho yazo, niba zizashobora kuba mu Akagera.

Kuzirekura zikajya mu ishyamba kwibeshaho ni itangiriro kandi ry’ubukerarugendo bwo kuzisura.

Jes Gruner, umuyobozi wa Pariki y’Akagera yatangaje ko izi ntare ziza kumura indi minsi zigenda mu ishyamba ariko zigataha aha zari zimaze kumenyera.

Gusa Gruner avuga ko nizimara kumenya neza ishyamba zizabona ahandi hazinogeye kurushaho zizajya ziba.

Ubuyobozi bw’iyi Pariki mu itangazo bwatanze buvuga ko kugarura intare muri Pariki y’Akagera bizongera cyane umubare wa ba mukerarugendo basuraga iki cyanya nyaburanga cy’u Rwanda.

Izi ntare zahawe u Rwanda na Pariki ebyiri zo muri Africa y’Epfo (Tembe Park na Phinda Game reserve) nyuma yo gusuzuma bagasanga mu Rwanda zizitabwaho neza kandi zizabona umutekano uhagije.

Nubwo zizaba zidegembya mu Akagera, izi ntare zifite uburyo zizajya zikurikiranwa n’ibyuma kabuhariwe aho ziherereye harebwa urunigi rwabugenewe zambaye ku ijosi.

Intare zitungwa n’inyamaswa zirisha ubwatsi, kwinjira kwazo mu zindi biratuma hongera kubaho kuringanira kw’urusobe rw’ibinyabuzima rwari rubangamiwe n’ubwinshi bw’inyamaswa zirisha ubwatsi.

Intare zabanje guhabwa Isha izireshya gusohoka aho zari zarashyizwe
Intare zabanje guhabwa Isha izireshya gusohoka aho zari zarashyizwe. Photo/Sarah Hall
Imwe muri izi ntare y'ingore igeze hanze iritegereza. Photo/Sarah Hall
Imwe muri izi ntare y’ingore igeze hanze iritegereza. Photo/Sarah Hall
Zitangiye kwinjira no kugendagenda ishyamba zigiye guturamo
Zitangiye kwinjira no kugendagenda ishyamba zigiye guturamo. Photo/Sarah Hall
Izi ntare zimaze iminsi 20 ziba ahagenwe hazitiye zikurikiranirwa hafi mbere yo kurekurwa ngo zijye kwibeshaho mi ishyamba
Izi ntare zimaze iminsi 20 ziba ahagenwe hazitiye zikurikiranirwa hafi mbere yo kurekurwa ngo zijye kwibeshaho mi ishyamba. Photo/DS Rubangura/Umuseke
Abazaga kureba ibyiza nk'ibi ngo baziyongera banarebe umwami w'ishyamba
Abazaga kureba ibyiza nk’ibi ngo baziyongera banarebe umwami w’ishyamba
Pariki y'Akagera ifite umwihariko w'imirambi, utununga, imisozi n'ibiyaga. Intare zahaherukaga mu 2006 ubu nazo ziratangira gusurwa
Pariki y’Akagera ifite umwihariko w’imirambi, utununga, imisozi n’ibiyaga. Intare zahaherukaga mu 2006 ubu nazo ziratangira gusurwa

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ni boooo

  • yewe iby’isi ni gatebe gatoki kubona intare zinjira muri pariki y’AKAGERA tukavuga ngo bizaringaniza ibinyabuzima kubera kurya imbongo, isha, amasirabo, inyemera, amasatura, impala nibindi , umuntu yakwibaza ukuntu izi nyamaswa zizaribwa zaba zimeze nyuma yo kubona I INTARE zitari zisanzwe muriyi pariki, kuri twe ni byiza ,ariko rwose ndabona nk’ Impala ikubitanye n’umwami w’ishyamba itangiye gutitira no kudagadwa kuko igiye kuribwa nkabigereranya n’igihe haba abantu babagizi ba nabi nka ISIS, BOKO HARAM, INTERAHAMWE bibasiraga inzirakarengane bakazica….ariko kuko ariko isi iteye nta kundi, yaba byashobokaga zikagaburirwa, aho kwiruka ku nyamaswa y’inyantege nke zikayikiniraho rimwe n arimwe igapfa yabanje gushinyagurirwa….

    • wariwatangiye neza uvuga ko wishimiye ko hagiye kububaho biological diversity balance ariko usoje nabi uzana amarangamutima.uti:”yaba byashobokaga zikagaburirwa, aho kwiruka ku nyamaswa y’inyantege nke zikayikiniraho rimwe n arimwe igapfa yabanje gushinyagurirwa”.

  • Ese ubundi mwazirekeye aho mwazishyize mu kato ubundi mukajya muzigaburira aho kugirango zijye kwica inyamaswa nziza kandi nkeya nka girafe.

    • uzabaze intare ntizijya zipfa gutinyuka girafe, kubera uburebure bwayo n’umugeri wayo, intare ntijya iyegera ngo iyibare muri lunch na diner yayo, gusa nyine girafe nk’izindi zose iyo ibonye umwami wa jungle, iyabangira ingata da, mbiswa ma sinjyewe kigenge cy’ishyamba!!!!

  • Ese ubwo izo ntare ko ari nyinshi ntizishobora kumara turiya tunyamaswa tundi duto tuba muri Pariki?

    Dushobora kuzashiduka impala n’imparage zashize muri Pariki kubera izo ntare zizagenda ziturya buhoro buhoro.

    Nyabuna turaje dushishoza mu byo dukora byose. Ushobora gusanga tuvuga ngo tuzanye intare muri Pariki ngo ba Mukerarugendo baziyongera baje kuzireba, ariko ukabona ahubwo ba Mukerarugendo bagabanutse mu gihe inyamaswa nziza bazaga kureba (impala n’imparage) zizaba zamazwe n’Izo ntare zizirya.

    • intare zirindwi urabona zamara izo nyamanswa amagana? intare ihiga rimwe ku munsi, kandi zihigira hamwe. nukuvuga nubwo ari zirindwi ntibivuze ko zizanjya zica izindi nyamanswa zirindwi zica imwe zikayirya, zikongera gutyo gutyo kugeza zihaze cg bukeye. tuvuge zishe inyamanswa 5 ku munsi, uzi izavutse uko zingana? zikubye nka kabiri. Kereka ahubwo izo ntare zihangiriye ubuzima bwiza cyane zikororoka zikaba nyinshi ku rugero rurenze, ariko baba babikukiranira hafi zibaye nyinshi twaha abandi nkuko natwe baduhaye usibye ko bitakunda ko ziba nyinshi kuko ubuzima bw’akagera ntibuzaba bwiza cyane.

  • Ndabona muminsi ir imbere muzajya no kuzana Giraffe ,impala n’imparage igihe Intare zizaba zazimazeho!!!

  • mumpe akazi ko kuzoza

  • ubukerarugendo bwacu bugiye gutera imbere neza cyane ku buryo amfr abuvamo agiye kwiyongere. umwami w’ishyamba ni ingenzi

  • Akatavuzwe n’umwe, ubwo utwo tunyamaswa duto tuzize iki? ndabona zashyirwa aho zibana naziriya nini bitazirana hanyuma zikagaburirwa. ubwo park imwe yaba iy’inyamaswa z’inkazi, indi ikaba iy’utunyamaswa duto, nah’ubundi murahemutse.

  • mbere yo kugaya abazanye intare batanze ibisobanuro ko ari ukuringaniza ibinyabuzima mujye mubanza mubaze abize Geographie

  • Hhhhhhhhh! Murasekeje kabisa? Nonese ubundi iyo bazigaburira bazigaburira iki? Mwibwira ko ari ibijumba n’ibishyimbo??????
    Kandi ubu abenshi muri mwe plat yanyu ntiyaburaho inyama, baguha gato ukaba wanavuga nabi? Ziriya nyama ni iki?
    No uko Imana yaremye isi nta kundi. Kuko n’izo zirisha zikomeje kwiyongera park yazaba ubutayu

    • umbaye kure mba nkukoze mu ntoki muvandi. ngayo nguko. aho niho ruzingiye ga!

  • Mbese ko mu tatubwira aho izambere zagiye .Ziriyazo se nizizikurikira muzongera kujya gusaba izindi?

    • Mbese ko mu tatubwira aho izambere zagiye .Ziriyazo se nizizikurikira muzongera kujya gusaba izindi?

    • Izambere zahe ushaka kuvuga? ushaka kuvuga injonosideri se? izo twarazirashe.

  • mureke kudagadwa! ndabona mwagiz’ubwoba cyaneee!!! ngo intare zigiye kumara indyabyatsi. gute se? ubundi hari icyo bita iringaniza ry’urusobe rw’ibinyabuzima(biodiversity balance). rero byagaragaye ko indyabyatsi zari zimaze kuba nyinshi muri parike y’Akagera kugeza naho zari zitangiye kubangamira urundi rusobe rw’ibinyabuzima nk’ibiti,ibyatsi,… rero ziriya ntare zishobora kugabanya ibyago byo guhinduka ubutayu kwa parike y’Akagera bitewe nizo nyamaswa zirya ibyatsi. ese mwakwishimira ko parike yacu ihinduka ubutayu? ikindi kandi mwigira ubwoba kuko ziriya nyamaswa mwagiriye imbabazi zorororoka vuba cyane. ntaho zizajya rero muhumure. ikindi cyiza mugiye kubona ni uko parike yacu igiye kuzajya yakira ba mukerarugendo benshi kurushaho bitewe na ziriya ntare. icyo nakosora umwanditsi w’iyi nkuru ni uko intare zari zashije muri parike y’ Akagera mu 2000 ntago ari mu 2006.

    • nonese murashaka kuvuga ko intare zizajya ziboneka ku manywa?bimenyerewe ko zihiga nijoro

  • RDB muraje muzibone. izo nyamanswa nto nizo zabazaniraga ba mukerarugendo kuko muzifite naho South Africa hakajyayo abareba intare. intare zizatumara kandi ba mukerarugendo bikomereze kujya kureba intare aho basanzwe bajya namwe mwazikuye nuko mubure byose. sinjye wahera

  • Noneho Kumiro arandangije, ati iza mbere zari injenosideri twarazirashe ! Ubutaha muzatwibwirire n’amakuru y’ingwe muri park. Erega ba rubanda rugufi ni kuri uru rubuga dusura ibidukikije.

  • Ariko biragaragara..ko commentaire s zimwe na zimwe..zirimo gukorwa..n’abantu..batazi..na busa ..ubuzima bw’inyamaswa..ziri mu cyanya..nka pariki y’akagera..intare 7..ntabwo zamaraho..inyamaswa..zisanzwe..mu Kagera..Ubu koko zizarya inyamabere zirisha zose..zizimareho..(imbogo,inimba, amasirabo, impara, intwiga, inyemera, inkoronko, imparage,amasatura,..ni zindi..nizindi…
    Hari comments usanga zuzuye kutamenya..n’amarangamutima..

Comments are closed.

en_USEnglish