Bobbi Kristina umukobwa wa W.Houston yapfuye
Ku myaka 22 gusa uyu mukobwa wa Whitney Houston yitabye Imana mu ijoro ryakeye, kimwe na nyina azize ingaruka ziva ku biyobyabwenge. Yashizemo umwuka kuri iki cyumweru nk’uko byemejwe n’itangazo ry’abo mu muryango we.
Uyu mukobwa yaguye ahitwa Peachtree Christian Hospice muri Leta ya Georgia.
Iri tangazo riti “Yapfuye ari kumwe n’abo mu muryango we, ubu noneho ari mu mahoro mu maboko y’Imana.”
Mu mezi atandatu ashize uyu mukobwa bamusanze mu bwogero yahwereye, haburaga gato ngo imyaka itatu yuzure nyina nawe apfuye mu buryo nk’ubu.
Nyirakuru, Cissy Houston, nyuma yaje gutangaza ko umwuzukuru we Bobbi yagize kwangirika gukomeye ku bwonko.
Iki gihe Cissy yavuze ko uretse ibitangaza by’Imana gusa ubundi ubuzima bw’umwuzukuru we buri mu marembera.
Ikinyamakuru TMZ kivuga ko ubuyobozi buri gushaka gukora iperereza ku rupfu rw’uyu mukobwa wasanganywe ibikomere bito bito igihe bamusangaga mu bwogero- ngo hazakorwa iperereza bakeka ko yagiriwe nabo.
Uwa mbere uzabazwa ngo ni ‘boyfriend’ we Nick Gordon.
Uyu yari yanabujijwe kujya gusura Bobbi n’umuryango w’uyu mukobwa. Uyu musore ngo yaba yataye ubwenge nyuma yo kumenya urupfu rw’uwari umukunzi we.
Nick Gordon ubu ngo ari gukurikiranirwa hafi kuko bakeka ko ashobora kwiyahura. Mbere yari yatangaje ko iyo bareka akegera umukunzi we akumva ijwi rye(Nick) ngo ibintu byari guhinduka kuri Bobbi.
Bobbi Christina niwe wagine wari wararazwe ubutunzi bwa nyina bubarirwa kuri miliyoni 20$.
Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko nibura urupfu rwaruhura uyu mukobwa wari umaze amezi atandatu mu bubabare.
Hashize ibyumweru bicye abo mu muryango wa Bobbi bahagaritse ubuvuzi uyu mukobwa yahabwaga kuko inzobere z’abaganga zari zaramaze kwemeza ko nta kizere kiriho cyo kuba yakira.
Ku myaka 10 nibwo abahanga muri muzika babonye impano yo kuririmba y’uyu mukobwa bitari bitangaje kubera iyo nyina yari afite. Gusa muri iyi myaka nibwo nyina nawe yari yarasaritswe n’ikiyobyabewnge kitwa Crack, netse yari amaze gutangaza ko aricyo afata inshuro zose kuko ngo kinahendutse.
Mu 2007 afite imyaka 14 uyu mukobwa yagaragaye mu mirwano y’urungano yatumye babafunga. Muri uwo mwaka se na nyina nabo baratanye.
Uyu mukobwa yaje kurangiza amashuri yisumbuye ahitwa Huntington Beach muri California ariko ngo akarangwa no guhora mu birori kandi agahora ateza ibibazo by’imyitwarire.
Mu 2012 nyina yitabye Imana aguye mu cyumba cya Hotel, nubwo bemeje ko yapfuye nk’impanuka ariko ibipimo byerekanye ko yari yasindishijwe na Cocaine ku buryo burenze urugero.
Uyu mukobwa we wari ufite imyaka 18 muri uyu mwaka nawe yari yashyizwe mu bitaro kubera gushiramo amazi abitewe n’ibiyobyabwenge.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Pole
Comments are closed.