Muhanga: Umuvugabutumwa Jennifer ngo ababazwa n’uko Se yapfuye atazi Imana
Mu giterane cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa, Wildi Jennifer, Umuyobozi wawo yavuze ko kuba se yaritabye Imana adakikijwe byamuteye agahinda n’umubabaro ku buryo byatumye afata icyemezo cyo kwiyegurira Imana akoresheje ubutunzi bwe.
Iki giterane cy’ivugabutumwa cyaberaga mu karere ka Muhanga kuva taliki ya 23-26 Nyakanga 2015, mu buhamya umuvagabutumwa Wildi Jennifer yatanze yagarutse ku mibereho yagize mbere na nyuma y’urupfu rwa se umubyara.
Yavuze ko se yari umucamanza muri Leta ya California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko adakijijwe agahora atoteza nyina, ndetse na musaza we bavukana.
Jennifer avuga ko nta kintu kibaho umuryango we wifuje ngo ukibure, ariko ko nta mahoro bigeze bagira muri icyo gihe cyose, bitewe n’ingeso mbi y’ubusinzi se yagiraga.
Ibindi bikomeye byamuteye agahinda ngo ni uko se atigeze amenya Imana cyangwa se ngo yakire Yesu amubere Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, kugeza yitabye Imana, noneho akavuga ko nawe yaje gufata icyemezo amaze gukura cyo kwigira mu bikorwa bibi, byo gukina za filimi ziteye isoni, agera nubwo aba ikirangirire ku isi hose, ariko ngo na we yari ataramenya Imana.
Uyu muvugabutumwa avuga ko iki gikorwa kibi cyatumye abasha kugira amafaranga menshi ariko adafitemo amahoro n’umudendezo, gusa ngo nyuma y’imyaka myinshi yaje kugira amahirwe yo kwakira agakiza areka uwo murimo atangira kuvuga ijambo ry’Imana hirya no hino ku isi ari na ko akoresha ubutunzi bwe.
Yagize ati: “Uwababwira ngo musabe Imana icyo mushaka mwayisaba iki? Ntekereza ko mwayisaba u Rwanda ruzamuka ruzi Imana.”
Baho Isaie Umuhuzabikorwa w’iki giterane, avuga ko ingengo y’imari yakoreshejwe mu giterane, iyose Jennifer yasabye ko yayitanga wenyine kubera ko ngo hadakwiye kubaho umuntu wakwa amafaranga yo gufasha ivugabutumwa kuko ngo bitanga isura itari nziza cyane ku bantu batari bakizwa.
Usibye ivugabutumwa, muri iki giterane hanabayemo gutombola amagare.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga
4 Comments
it is good to take time for before posting anything. e.g “ababzwa
Aba batekamutwe koko leta izabadukiza ryari?
Abatekamutwe bari hose. Ngabo ba TB Joshua bo muri Nigeria none nk’aba bo muri amerika baransetsa iyo biyibagije ubucakara bwakozwe cg ivangura rikorwa nabitwa ko bemera imana. Mu rwanda abarimbaguye abandi kandi bitwa ko ari aba kristo ni bangahe?
Ikibazo sicyo ibyo umuntu yemera ikibazo nibyo akora. Abashinwa hejuru ya 50% nta mana bemera. Bamaze gukora genocides cg intambara z’isi zingahe?
Abazungu, abirabura abarabu abo bose birirwa baririmba kwemera imana. Nimumbwire abirirwa barimbagurana abaribo kuri iyi si?
Uyu witwa Kamana ngo leta nibakize abatekamutwe urambabaje cyane niba agakiza nta cyo kakubwiye wagiye wicecekera ukihamira iwawe aho kwirirwa wita abakozi b’Imana ayo mazina aharabika.
Ngusabiye imbabazi Imana ibigufashemo.
Comments are closed.