Gaz Methane yo mu Kivu ntizaturika nkuko abaturage babikeka
Impuguke za Minisitere y’ibikorwa remezo zatangaje ko Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu idashobora guturika ngo ibe yahitana ubuzima bw’ abantu, kuko uburemere bw’ amazi buyiri hejuru buyikubye inshuro ebyiri.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere mu cyumweru cyo kuzirikana ikuyaga cya Kivu no guhumuriza abagituriye bakekako Gaz yo muri iki kiyaga ishobora kubagirira nabi.
Mu kiyaga cya kivu habarirwa metero cube miriyari 65 za gaz methane, ikaba imwe muri za gaz zishobora gutera ibibazo igihe yaturika kuko ishobora guhitana ubuzima bw’abaturiye ikiyaga cya Kivu.
Iyi gaz kandi igihe icukuwe neza ngo ishobora kubyara ingufu z’amashanyarazi yahaza kimwe cya kabiri cy’abaturage b’u Rwanda mu gihe cy’imyaka mirongo itanu.
Ikaba ishobora no gukoreshwa mu gutwara imodoka, guteka, ndetse no gukora ifumbire mva ruganda.
Uretse ibyo bagenda babwirana, abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu ngo nta makuru ahagije bafite kuri gaz iri kuri metero 280 z’ubujyakuzimu, benshi bakekako gaz methane iri mu kiyaga ari yo itera impfu za hato na hato mu kiyaga zijya ziba cyane ku baba bari koga.
Mu rwego rwo gukuraho ibi bihuha ndetse no gusobanurira abaturage ibijyanye na gaz methane iri mu kivu, Minisiteri y’ ibikorwa remezo yatangije icyumweru cyo guhumuriza abaturage babigisha kuri za Gaz ziri mu kiyaga cya Kivu.
Mutoni Augusta, umuyobozi muri EWSA ushinzwe ubugenzuzi bw’ ikiyaga cya Kivu, yabwiye abaturiye iki kiyaga ko badakwiye kugira impungenge z’uko gaz yabagirira nabi kuko amazi ayiri hejuru atatuma izamuka ngo igere ku bantu, ndetse anyomoza amakuru abaturage bari bafite y’uko gusarura iyi gazi biyongerera ibyago byo guturika, ahubwo akababwira ko kuyibyaza umusaruro bigabanya cyane ibyago by’ uko yaturika yanazamuka.
Amakuru yo guturika kwa gaz methane iri mu kiyaga cya kivu yatangiye gukwira mu bantu nyuma y’ uko muri Cameroun mu 1986 ikiyaga cya Nyos Gaz zacyo zizamutse zigahitana bamwe mu bagituriye.
Ibintu byakomeye cyane mu 2010 ubwo ibinyamakuru byandikaga ko Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu ishobora kuzazamuka igahitana ubuzima bw’abantu benshi baturiye iki kiyaga mu Rwanda na DRCongo.
Claire u
Umuseke.com
5 Comments
ahubwo nibayicukure vuba tubone umuriro uhagije naho kumara impungenge mubiveho dore turambiwe kuvuga ngo gaz methane, gaz methane.wagira ngo imishinga ya gaz methane yose iba mu bureau gusa.
ese wibwira ko ari ukujya ku iriba bakavoma bakazana bagacana di?ni ibintu bisaba gukoranwa ubuhanga n’ubushobozi kandi ntabwo igihugu cyacu gifite,ubwo byunvikane rero ko ari ukwitabaza ababishoboye,nabo baba bashaka gukuramo ayabo,ikirimo gukorwa rero ni ukubona uwaza akayivukura akagira iyo atwara n’iyo adusigira kandi twese tukunguka,naho ibyo wita imishinga yo mu bureau,ibyo nabyo ni intambwe itakwirengagizwa
Nanjye nibaza icyabuze kugirango buriya bukungu tububyaze umusaruro.Abaturage cyangwa u Rwanda muri rusange dufite ikibazo cy’umuriro ari nayo mpamvu mubona ubukene butwibasiye so wa mugani wa jojo wagirango kubivugira mu bureaux nibyo bizatuma tubona iriya gaz.Ababishinzwe nibashyiremo akabaraga. Cyangwa harabura inzobere?
aha sinzi tu
nta mungenge abaturage bari bakwiye kugira kuko iriya gaz iri hasi cyane ntishobora guteza ibibazo abaturage,cyane ko n’ibindi binyabuzima biba muri ariya mazi nta kibazo birahura nacyo.