Gisagara: Barasaba gutishyura ifumbire ku bw’igihombo cyatewe n’Izuba
Bamwe mu bahinzi bakoresha ifumbire ku nguzanyo ya Tubura bo mu karere ka Gisagara barinubira uburyo Tubura ibishyuza kandi ngo n’amafumbire bahawe batarayakoresheje bitewe n’uko izuba ryacanye, bagasaba ko bagabanyirizwa amafaranga bari kwishyuzwa.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abo baturage bakwiye kubimenyesha ba agronome, ikibazo cyabo kigakurikiranwa.
Abakoresha ifumbire ndetse n’imbuto ku nguzanyo ya Tubura bakorera ubuhinzi bwabo mu karere ka Gisagara baravuga ko muri ibi bihe bahuye n’izuba umusaruro uba muke ku buryo baguye mu gihombo.
Bamwe muri bo barinubira uburyo Tubura ibishyuza ifumbire ikoresheje ingufu ntiyite ku kumva igihombo bahuye nacyo. Abatutage ngo bifuza ko tubura ikwiye kubasonera kuko nta musaruro bigeza babona.
Nubwo aba bahinzi bavuga ko barumbije, umuyobozi w’akarere mu bijyanye na Tubura avuga ko niba hari ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe cyateye imyaka kurumbya, bakwiye kubimenyesha abashwinzwe ubuhinzi (agronome) babo bakabakorera ubuvugizi ikibazo cyabo kigasuzumwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Goreti Uwizeyimana umuyobozi wa Tubura mu karere ka Gisagara avuga ko na bo iyi fumbire bayiha abahinzi ari inguzanyo baba batse amabanki ngo bityo bigatuma amasezerano bahanye n’abahinzi agomba kubahirizwa ku gihe, iyo atubahirijwe ngo babishyuza batagize ikindi barebaho.
Akomeza avuga ko niba aba bahinzi baragize ikibazo cyo guhura n’ikiza cy’izuba bagomba kubimenyesha abashinzwe ubuhinzi na bo bakabimenyesha akarere, nako kakabimenyesha Minisiteri y’Ubuhinzi ikaba ariyo yemeza niba abahinzi basonerwa ku mafaranga bagombaga kwishyura.
Aba bahinzi bavuga ko bamaze iminsi bakorana na Tubura banavuga ko kuko babona nta musaruro urenze uwo babonaga, fifuza guhagarika gukoresha aya mafumbire ya Tubura ngo niba hatagize igikorwa ngo bagabanirizwe mu biciro bari kwishyuzwa ku ngufu.
Bamwe mu bahinzi bavuga mu gihe bagize igihomba giturutse ku Izuba ntibasonerwe ifumbire, bazareka kuyikoresha kuko ngo umusaruro babona ntaho uba utandukaniye n’uwo bari basanzwe beza, hakiyongeraho igihomba cyo kwishyuzwa amafaranga y’ifumbire.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ibihungu byinshi bifitr umusururo muke abahinzi bo hasi Leta ibaha ifumbire nta Kiguzi kugirango babone ukobazamuka kubagurisha ni ukubasonga none se uzagurisha duke Wasaruye wishyure ifumbire ukeneye kurya ukeneyeye imbuto ni Hatari rwose
Aba bahinzi niba koko baragize ibiza ntabwo bakishyuzwa! kuko abakorana na Tubura muri gahunda yo kubakopa (Tubura-Credit) haba harimo n’ubwishingizi (insurance). ku bufatanye bw’akarere, Minagri na Tubura; hemezwa ko habaye ikiza abahinzi bagahita bagobokwa. kandi biri gukorwa, nkuko akarere kabivuze aba bahinzi bihutire kwimenyekanisha kwa Agronome babo.
Murakoze.
Muve ku ngoyi ya Tubura mukoreshe amafumbire yizewe dore ko n’abayazana bemejwe na Minagri babaye 8.Namwe mwese mutanyuzwe n’amafumbire musanzwe mukoresha mugerageze amashya yizewe yazanywe na Yara.Hari icyo muyinenga nyuma y’uko Minisitiri wa Minagri ayitakiye kuri TVR?
Comments are closed.