Digiqole ad

UN yavuze ko amatora mu Burundi yabaye mu mutuzo

 UN yavuze ko amatora mu Burundi yabaye mu mutuzo

Ban Ki-moon avuga ko amatora i Burundi yabaye mu mutuzo

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 23 Nyakanga, Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango; Ban Ki-Moon yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga i Burundi yakozwe mu mutuzo n’amahoro.

Ban Ki-moon avuga ko amatora i Burundi yabaye mu mutuzo
Ban Ki-moon avuga ko amatora i Burundi yabaye mu mutuzo

Ban Ki-moon yasabye amashyaka atavuga rumwe na Leta i Burundi guhosha imidugararo ikomeje kubera muri iki gihugu abahamagarira gukomeza kugirana ibiganiro bigamije amahoro.

Komisiyo y’amatora mu Burundi ivuga ko amatora yitabiriwe ku kigero kirenga 70%, ibyavuye mu matora by’agateganyo ngo biratangazwa kuri uyu wa gatanu.

Ban Ki-moon yasabye amashyaka yose akorera i Burundi gushyira imbere inyungu z’abaturage nk’uko byavuye mu myanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Iri tangazo rigira riti“ uwatsinda amatora wese mu Burundi agomba gushyiraho Guverinoma igamije ubumwe kandi ihuriwemo n’abandi bose bitabiriye amatora n’abatarayitabiriye.”

Ban Ki-moon yongeyeho kwibutsa abayobozi bo mu Burundi guharanira inshingano zabo zo kubaha no kurinda abasivili, bityo bagahagarika ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abaturage.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika AU yasabwe nayo gufasha iki gihugu guhagarika amakimbirane ari kuhabera no kugifasha kugarura amahoro.

Mu Burundi abantu bagera mu bihumbi 100 nibo bamaze guhunga amakimbirane nubwo hari amakuru avuga ko bamwe batangiye gutaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Ahaniho mubonako abo birirwaga basakuza hirya nohino batasomye neza itegekonshinga ryo mu Burundi.Ban Kimoon we yararisomye rero.

    • Nawe ntayo wasomye. Uyobewe se ko na Kurunziza yabanje gushaka kuyihindura byamara kwanga akabona gukoresha ingufu?

    • Ubwo se uragira ngo hari ahandi bobonera amaramuko usibye inyungu za Un kuko ntacyo ijya ikora kitagira inyungu ,ninaza iwanyu se muratekereza ko iza ntanyungu rekadaaaaa!!

  • Ndumiwe

  • Abarundi bafashe umwanzuro wo gusubira mu gihugu cyabo ndabashimye cyane. Baca umugani ngo nubwo umubyeyi (MAMA) wawe yaba ari mubi ka 100% ahora ariwe, kandi ntanyungu yokuba mu buhungiro.

  • Erega u Burundi bwa Nkurunziza buri mu maboko y’u Burusiya n’u Bushinwa, ntabwo Ban Ki Moon ashobora kubuvuga nabi. Na Amerika izaceceka.

  • HE Peter ntacyo yimye abarundi agifite.Abarundi nibashimire nyagasani yo yabahaye prezida nka Peter .nibyiza cyane kubona UN nayo ifata munda abarundi.HE Peter ni rudasumbwa

  • Ntako bisa! Nibyiza cyane!!!
    Abafite intwaro na za grenades nibazirambike hasi, ubundi bajye muri politiki ya opozisiyo n’ibitekerezo byubaka igihugu.

  • Amenyo asekera inka niyo ayirya

  • Njye ntekereza ko abarundi bakwiye guhindura imyumvire bakigisha abakiri bato gukunda igihugu kuko ibibazo byose uburundi bufite ahanini burangwa nokudakunda igihugu no guharanira inyungu zaburi muntu cyangwa buri shyaka so nibyiza ko bakwiye gushakira aho ikibazo kiri PETER NKURUNZIZA siwe kibazo kuko hari nibyiza yakoze so rero nimwihangane abarundi bose aho mwahungiye hose mutahuke mwubake igihugu cyane mwemere muyoboke peter kuko baravuga mukinyarwanda ngo uhagarikiwe ningwe aravoma so guhunga nuguha umwanya uwo urwana wo kwikorera ibye mukunde igihugu cyanyu kurusha ikindi cyangwa nimurebere kuritwe abanyarwanda.

    • Muransekeje!! ari umurundi n’umunyarwanda ninde ugaragaraho gukunda igihugu. Reba ibikorwa ureke amagambo.Gukunda igihugu mu Rwanda ryabaye ijambo ryakoreshejwe nabi kuburyo tugomba kwirinda kurikoresha tudatekereje neza.

  • Iyi niyo LONI ku batari bayimenya! None se Ban Ki Moon yari kuvuga icyi kindi? N’ubundi umugabo arigira atakwigira agapfa.
    Abarundi nibo bagomba gukemura ibibazo byabo, abarwanya uwo Nkurunziza umaze iminsi yicisha abaturage be kugirango atorwe bamuyoboke niba badashoboye kumukuraho!

    • Wibeshyera Nkurunziza, None se Nkurunziza niwe wavuze ko batera grenade, Nose niwe wateraga grenade mu gihe cy’amatora, niwe se wakoze coup, niwe se wabwiye abaturage ngo bajye mumuhanda batwike amapine, batera police amabuye, niwe se wateye u Burundi haguyemo abantu 31.

      Abarundi bagomba gukura, ubutegetsi bwose buva ku Mana, na Nebukadinezar yariho kugirango ahane Isreal itarubahaga Imana.

      Imana Irinda Uburundi ntisinzira, naho bose baba ababeshyi nka opposition y’iburundi + itangazamakuru, n’ababashigikiye Nyuma ukuri kuzagaragara.

      Imana Ifashe Uburundi Kwiyubaka! NKuko yafashije u Rwanda rwa 1994 ubu tukaba twese twarahumutse, kandi icyo dukeneye ari Iterambere.

      Singukomeretse ariko mwene data! Ntago Nkwanga kandi si nakwanga

  • Ngayo ng’uko.L’ONU irabirangije, kandi niyo ya nyuma. Ubu se banyapoltiki, abana b’Abarundi mwaroshye mu mihanda, bamwe bakahasiga ubuzima, abenshi bakamugara, ntibabona ko mwabaroshye.
    Umwanzuro: Umuturage akwiye kumenya ko icyo Leta imugomba ari umutekano, naho we akokorera ibimuteza imbere, byamutunga hamwe n’umuryango we. Naho iby’abafite inzara yo gukira vuba binyuriye muri politiki akabiharira benebyo. Nawe se ntiwigeze wiga n’ishuri na rimwe, ugasanga niwowe uri gutwika amapine , utera amabuye abashinzwe umutekano, nyamara bo bafite imbunda, utekereza ko kukba batakurasa Atari Imana iba ikikurinze. So dukunde umutekeno niwo musingi w’iterambere.

    • ONU siyo ya nyuma ahubwo niyo ya mbere.

  • Ahubwo izonkozi zibibi, Niyombare nabagenzi be bihishe hirya nohino zirirwa zivugira kumaradiyo nomubinyamakuru byibyo bihugu.Bazohereze mu Burundi zigezwe imbere ya sentare abo biyemereye kwari bateye amagerenade mubaturege bajye kubisobanura.

  • Nkurunziza ikiraro acyambutse yemye. Ba Niyombare bakoresheje propaganda n’amagrenade bateza akavuyo mu gihugu nibemere ko batsinzwe. Mu by’ukuri Itegekonshinga ry’i Burundi ryemereraga Nkurunziza kongera kwiyamamaza.

  • Nivyo koko abazungu bafana uwatsinze ngira murabibonye.mbabajwe nabazize ibishuko ngo baje mumihanda bagapfa bazira abatazobibuka.nokwibutsa umurundi wese gukunda I gihugu

    • Ubivuze neza. Imana ifashe Uburundi

  • Erega UN yariho muri 19994 haba genocide yakorewe abatutsi niyo iriho muri 2015 ntagitangaza!

    • @bebesemikindo, ubu noneho ntimukivuga jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burundi ndeste ko mutazarebera ndabona kiri gukama reka mushake ikindi turebe.

  • Gusa habeho kuganira Ku mpande zombi umutekano n’amahoro Ku baturage bishinge imizi

  • Inyandiko ni inyandiko pee! Manda ebyiri nyine z’itegeko nshinga!!! ubundi se mwari muzi ko petero nta appui afit? uwashutse ba niyombare arigaramiye! Barundi,barundikazi nimutahe mwubake igihugu cyanyu mwime amatwi abababeshya ko babakunda. Nako ntacyo mutabonye. UN ni hatari.

  • Politique ni muyiveho

  • ubindi se ninde mû president muzima nka nkurunziza muri aka karere no muri afrika ni mbarwa.

    iwe aba imiyoborere iciye mû mucyo nta gutekinika; kubeshya nom kwica abatavuga rumwe nawe bibayo; nta misoro yumurengera kandi igihugu kikabaho neza ku buryo imodoka kubaka nibindi byiza ari make; nta wubaka aho yiguriye go bamubuze cg bamusenyere; nta muturage wamburwa na ba rwiyemezamirimo; Umuntu acururiza ahashoboka nta kwitwaza ngo ni akajagari; abana bigira ubuntu ntabyagahimbazamisyi karuta minerval gatanu; umwana wumuyobozi nuwumuturage bigira hamwe ntavangura bapfa kuba batsinze gusa; ababyeyi babyarira ubuntu nta n 100 batanga ntabya mituel; abana kugera ku myaka 5bavurirwa ubuntu; wubatse mû mudigudu uhabwa amabati n amashanyarazi ya solar ku buntu; intara enye abakene baho bagiye Konya bahabwa20000 ku kwezi mû myaka 3 ngo biteze imbere. ntama patente ntayimirenge ntayimitekano byose bikorwa nimisoro yibyinjira mû bamusenyere. abaturage bafite urukundo kubutyo bagiturana inzoga n imyaka. nta gaciro amoko afiteyo nta vangura barashyingirana igikuba ntigicike; bagabana ubutegetsi nta kwikubira; amazu agezweho imihanda; kutananiza abashoramari ngo base basange ibyo babwirwa bitandukanye nibiri mû gihugu ku buryo bafite sociétés nyinshi kugeza aho bagira 8 za téléphone mobile ni byinshi nkurunziza akorera abarundi. niyompamvu akunzwe n abaturage Bose ukuyemo quartier ziganjemo abahoze ari aba sans echeques na famille zabo babicanyi n abanyakavuyo kuva kera nkaba Alexis sinduhije; pacifique ninahazwe na vital nshimirimana n à andi babakurikira mû kigare ngo birire ku ma dollars ya USA na EU bihanganye no gukura abashinwa n abarusiya ku mabuye yagaciro NKURUNZIZA yabahaye gucukura i MUSONGATI kubéra KO bo batanze amaf menshi mugihe ibyo bihugu byo biba bishaka ayo bisahuye kuri make byifashishije intambara zikorwa n aba commissionnaire babyo muri afrikaans. uko Niki kuri nyako niyo naho ingingo ya 96 yitegeko nshinga yabo irasobanutse ntacyahinduwemo ntanikosa NKURU yakoze niyo mpamvu KI-MOON uzi ukuri nibihugu byose muri UN ukuyemo USA BELIGIQUE UK HOLLANDE FRANCE babajura tuzi; bashyigikiye nkurunziza

  • Abantu barabashutse bifitiye inyungu zabo ngo bahirike ubutegetsi none birangiye babaye impnzi,amahirwe bagira nuko Peter yubaha Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish