Digiqole ad

Miss Sandra Teta yatawe muri yombi

 Miss Sandra Teta yatawe muri yombi

Sandra Teta ubu ari mu buroko ashinjwa sheki itazigamiwe

Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu) aho yabaye igisonga cya mbere, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu azira gutanga sheki itazigamiye.

Sandra Teta ubu ari mu buroko ashinjwa shaki itazigamiwe
Sandra Teta ubu ari mu buroko ashinjwa sheki itazigamiwe

Sandra Teta ni umukobwa wikorera mu bijyanye cyane cyane n’imyidagaduro, kumurika imideri no gutegura ibitaramo. Ubu afungiye kuri station ya Police ku Muhima.

Amakuru ava kuri zimwe mu nshuti ze za hafi aremeza ko uyu mukobwa yatawe muri yombi ashinjwa guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yemeje aya makuru ko uyu mukobwa afungiye gutanga sheki itazigamiye ku mucuruzi Nkusi Godfrey yari afitiye umwenda wa miliyoni enye zirenga.

Teta ni umuyobozi wa kompanyi y’ubucuruzi yashinze yitwa Luminous Event, ari nayo iherutse gutegura igikorwa yise Rwanda International Fashion World (RIFAW) cyajemo ibyamamare nka Bebe Cool ndetse na Zari umugore ukundana n’umuhanzi Diamond, iki ni kimwe mu bikorwa byagenze neza mu minsi yashize Teta yateguye.

Amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi magana arindwi niyo uyu mukobwa yari yagujije umucuruzi Nkusi Godfrey ngo ategure RIFAW abashe kwishyura umuhanzi Bebe Cool wari uhenze muri iki gikorwa. Gusa nyuma yabwo ntiyabashije kwishyura Nkusi nk’uko yari yabimusezeranyije. Ndetse nyuma aza kumuha sheki itazigamiye nk’uko umuvugizi wa Police yabitangaje.

Sandra Teta ni ubu ni umukobwa ukora Business y'ibijyanye n'imyidagaduro nyuma yo kumenyakana mu marushanwa ya ba Nyampinga
Sandra Teta ni ubu ni umukobwa ukora Business y’ibijyanye n’imyidagaduro nyuma yo kumenyakana mu marushanwa ya ba Nyampinga

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • hahah erega bipasa muremure, mwebwe mwabonye umuntu wurira igiti ahereye mugashorishori ntabwo baykunda!! busness itangira gake gake iyo ushatse gusimbuka ama etape nuko nyine bigenda

  • KURIRA IGITI UHEREYE MU BUSHORISHORI?????
    MURI MACYE URASIMBUKA NTUGEREYO, UKAMANUKA NO HASI NGO “Piiiii”

  • Hahahahahaha mbega umwana mwiza badadaye ariko police kweri nta nimpuhwe mugira umwana nkuriya kweli jye commanda ntago namufunga kabsa namutera inkoni ikirigita itaryana

  • Pole Sandra. Ibyo bibaho nuko uri umustar bashaka kugusebya. Ugiye muri BNR wasanga cheque sans provision ari nyishi cyane. Niba Atari menshi unshake nyakwishyurire uzayanyishyura buhorobuhoro.

  • Mbega noneho ndumiwe uwitwa Gacurama we afite ibipimo bya sida kuri cravier na screen bye mwagiye muba abantu mukareka kuba udukoko umwana yigiriye ibyago nawe uramusonga

  • Uwo ahindutse ikigarasha

  • pole sana too.

  • pole

  • Ihangane Miss ihangane ariko utangiye kwitesha ikizere kandi capital yambere ni credibilité mwana wa mama

  • Ihangane rose siwowe wenyine ugiye muri prison bwambere Cg bwanyuma ni kwibeshya bibaho’kukosa njia ndiyo kujua

  • Bamuteye ipingu se buriya? ko ntamafoto twabonye?

  • Ingaruka zo kugira irari ry’ibintu bya mirenge. Mwagiye munyurwa na ducye twiza mwabana mwe. kdi s’uyu gusa, n’imungu iri muba stars. Mugabanya irari ry’amafranga menshi.

    Uyu se aho gufungwa yagurishije iyi modoka ye? Niba ar’iye? Ndabona yavamo ziriya miliyone 4. Arengaho boyfriend we azayongereho.

  • /4 million zamzafranga yurwanda iyoni cas nke cyane ntabwo uyumwana wumukobwa yagombye gusaba ngo Imisega yose Imubone araboneka amafranga kare mu gitondo Polisi yiwacu mu Rwanda nta Soni bagira bakunda kwishyira imbere nki ikariso

  • Mube aba profesionnel mumu garagaze yambaye ipingu. Nibwo byaba ari sawa. Aze mukirigite amezi atatu nishime maze mwishurire gusa ninsanga yarakinnye cyane nzamukuzaho.

  • Uyu mwana w’umukobwa yatogotaga bidasanzwe. reka bamwumvishe wenda bizatuma atuza. nanashaka fund raising abantu bamufashe yishyure. none se Nkusi ayamuha si ikizere yamugiriye, bitavuze ariko ko nawe ubwe ataba ayakeneye. so kura kulipa.

  • ariko mugye mumenya ko nta centiment kuri cash ugomba rero gusubiza utwabandi naho wowe utukana ntuzongere kandi ntacyo aricyo kuburyo atakurikiranwa ninzego zibishinzwe .

  • Mana wee! uyu mukobwa rwose arambabaje! gusa Imana imufashe ayabone ave mu buroko, numuhanga kandi azi gutegura ubona afite ubuhanga mu byo akora kurinjye n’icyitegererezo! yihangane kugera kure siko gupfa! Ndategeka mu izina rya Yesu Sandra TETA abone inyishyu arekurwe vuba bitarenze icyumweru mu Izina rya Yesu. Ntabushobozi mfite nakamufashije pe!

  • Ananyarwanda mwacitse ku ngeso y’ishyari ???

    Ninde muri mwe muboroga mwishimiye akaga uyu mwana aguyemo ninde muri mwese udafite ideni ???

    Nibe nawe agerageza gukora.
    Nkusi ko nkuzi Kigali Dubai Bxl ahuca hose usesagura cash itubutse wakwihanye uyu mwanamukumvikana akakwishyura utamuzirikishije !!!

    cg Nkusi bimwe byawe wikundira igitsina yakikwimye umwitendekaho wihimura ibyawe Nkusi mbiteze iminsiiiii !!!

Comments are closed.

en_USEnglish