Abamotari baparitse moto bubakira inzu abana 2 b’impfubyi zirera
Koperative y’Abamotari yitwa ‘Mba Hafi’ kuri uyu wa gatatu bigomwe amasaha menshi badashaka ifaranga baparika moto zabo bazamuka ibikwa bubakira inzu abana babiri b’impfubyi zirera batuye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.
Nibwo bwa mbere iyi koperative iharanira inyungu ikoze igikorwa nk’iki. Imibereho yabo isanzwe ari iyo gushakisha imibereho mu buryo buciriritse, igikorwa bakoze kirimo kwigomwa kuko aba benshi batunze imiryango iba itegereje icyo batahana buri munsi.
Aba bamotari bubatse inzu muri iki gikorwa cy’urukundo gifite agaciro k’amafaranga 875 000.
Abubakiwe batangaje ko iki ari igikorwa gikomeye cyane kandi byabatunguye kuba bagikorewe n’abamotari, abantu batigeze batekereza ko baza kubaha uyu musanzu.
Jean Piette Ndekezi uyobora iyi Koperative ‘Mba Hafi’ yavuze ko nabo bishimiye kugira icyo batanga mu gufasha abana b’impfubyi gutera imbere no gutura heza.
Ati “Dusanzwe natwe dufatanya hagati yacu, niyo mpamvu twatekereje no kurenga imbibi tugafasha n’abandi bakeneye ubufasha mu bushobozi bucye dufite.”
Aba bana bubakiwe inzu bari basanzwe bacumbitse ubu bakaba bitegura gutaha mu nzu bubakiwe n’abamotari. Aba bana basanzwe barize imyuga bakaba ubwo babonye aho kuba bavuga ko ubuzima butazabananira bafite icumbi.
Iki gikorwa kishimiwe cyane n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’abatuye hafi y’aho aba bana bubakiwe.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Igikorwa cyiza kabsa igikorwa cy’umutima iyaba abanyarwanda twese twagiraga uyu mutima ufasha ibintu byajya mbere, iyi cooperative niyo gushimwa kuko yatanze urugero rwiza kandi itanga isura nziza kuri bagenzi bayo babamotard nabantu babagabo bakwiye icupa
nuko basha ntureba se , aha niho imana ifashiriza abayo , ubundi iyo muri mu muhanda bukira bugacya mugira nngo bikorwa nande ?ibi rero bizatuma umurimo wanyu ukorana imigisha kandi ukabazabageza kuri byinshi kubera igikorwa cy’urukundo, ibi ndabibwira ababikorana umutima mwiza kandi babishaka naho abakurutrwa cyangwa ababikorera kubera kugura ngo biyerekane , abo ntibarimo
Iyo mwijuru ibampere umugishaaaa
birandenze rwose
nkunze iki gikorwa cy’abamotari bakoze bakigomwa amafr maze bagafasha aba bana b’imfubyi, imana ibahe umugisha
Imana ibahe umugisha,, u Rwanda rukeneye abantu nkamwe babagiraneza.
Banyarwanda, banyarwandakazi na mwe nshuti z’u Rwanda,
Ndabaramutsa cyane. Burya nta gitera ishema nko kurangwa n’ikiza, kandi ngo “ukwibyara gutera ababyeyi ineza”. Abakurambere aho bari baranezerewe kuko iki gikorwa nicyo BUNTU buranga umuntu nk’umurage twasigiwe na Kanyarwanda. Mureke tuwukomereho, tuwushimirwe tutishima kuko niwo muco Nyarwanda. “Mba Hafi” iduharuriye inzra irakaramba, ahubwo mumpishurire amayira mbe umunyamuryango kuko mwakoze neza na njye nkaba nishimye nk’abandi batari bake duhuje gukunda icyiza. AMAHORO KULI TWESE
Beatrice we natwe turabashimiye kuruwo mutima w’urukundo mufite natwe nkabanyamuryango dukeneye abantu nkamwe bafite ubumuntu muribo maze mukareba ko u Rwanda rutaba u Rwanda. Natwe twishimiye kubakira kuko twaratangiye ariko turakomeje.
Comments are closed.