Kenya: Inzira y’ikirere izafungwa kubera uruzinduko rwa Obama
Mu gihugu cya Kenya mu gihe bari kwitegura urugendo rwa Perezida Obama ruzaba kuri uyu wa gatanu, mbere y’uko indege ye ihagera ikirere kizabanza gufungwa iminota 50, no ku cyumweru kizafungwe indi 40 aho kuba iminsi itatu nk’uko byari byatangajwe mbere.
Ubuyobozi bushinzwe ibibuga by’indege muri Kenya bwatangaje ko kuwa gatanu ikirere cya Kenya kizafungwa igihe cy’iminota 50 mbere y’uko indege ya Perezida wa Amerika igwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.
Ibyo bikaba byatangajwe mu gihe igipolisi cya Kenya cyo cyari cyaratangaje mbere ko ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta kizafungwa mu gihe cy’iminsi itatu.
Ubuyobozi bw’ibibuga by’indege muri Kenya bwatangaje ko bwandikiye amasosiyete yose y’indege ndetse n’ibindi bigo byose bifite aho bihuriye n’iby’ingendo z’indege babamenyesha iby’uwo mwanzuro.
Ikirere cya Kenya kikaba kizafungwa hagati ya saa 19:45 ku isaha mpuzamahanga ya GMT ni ukuvuga saa 21:45 zahano i Kigali.
Ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta kandi kizongera gufungwa ku cyumweru igihe cy’iminota 40, ubwo Indege ya Barack Obama izaba ihagurutse muri Kenya yerekekeza muri Ethiopia.
BBC
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW
3 Comments
et voila ! pour quel interet? et qui va payer ce manque a gagner!
Nne se niyo ari kubibuga bya Amerika nabwo barafunga ? Mutubarize.
Nikoko reka Obama Asure AFRICAkuko ninaho akomoka, Specific KENYA. Wawoo
Comments are closed.