Digiqole ad

Kirehe: Hari abaturage bakirarana n’amatungo. Ubuyobozi burabihakana

 Kirehe: Hari abaturage bakirarana n’amatungo. Ubuyobozi burabihakana

i Kirehe ahavugwa imiryango irarana n’amatungo mu nzu

Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Kazizi Umurenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe bemereye umunyamakuru w’Umuseke ko bakirarana n’amatungo mu nzu zabo kuko aho batuye hari ikibazo cy’ubujura bw’amatungo. Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko ibi bitakibarizwa muri uyu murenge.

i Kirehe ahavugwa imiryango irarana n'amatungo mu nzu
i Kirehe ahavugwa imiryango irarana n’amatungo mu nzu

Aba baturage bavuga ko bafata nk’icyumba kimwe mu nzu bakakigenera amatungo aho kuyaraza hanze aho baba batizeye umutekano wayo kubera ibibazo by’ubujura bw’amatungo bimeze iminsi bivugwa muri uyu murenge no mu kagali kabo by’umwihariko.

Consessa Uwimana utuye aha yavuze ko ararana n’inka ebyiri n’inkoko mu nzu ye aho kugira ngo bazamwibire amatungo.

Ati “Inyana tuyizirika muri ‘salon’ nyina tukayizirika ku muryango, inkoko twazishyiraga mu mazu yo hanze ariko ubu nazo turarana nazo, dusasa imifuka zikararaho bwacya tukayikuraho tugakora isuku tukongera kuyisubizaho nimugoroba”.

Undi muturage w’aha utifuje gutangazwa amazina  yabwiye Umuseke ko we arara munzu imwe n’ihene ze kubera gutinya ko abajura bazitwara ziraye hanze.

Ati “Hateye ikibazo cy’abajura bituma dutangira kujya turarana n’amatungo ariko si mucyumba kimwe kuko dufite inzu y’ibyumba bitatu kimwe kiraramo ihene, ikindi kiraramo abana n’ibintu natwe tukarara mugisigaye”.

 

Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo nta kiri iwabo

Nubwo abaturage bavuga ibi, Marie Chantal Uwamwiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugali avuga ko iki kibazo ngo kitakibarizwa mu murenge ayobora.

Uwamwiza ati “Tuzi neza ko umutekano uhari uhagije, nyuma y’uko hari abavugaga ko bibwa amatungo nibaza ko ubu ikibazo cyakemutse. Ubu nta muntu  ukirarana n’amatungo bubatse ibiraro. Nabwo ngirango ni nku’urugo rumwe byari byagaragaye ko rurarana n’amatungo”.

 

Emmanuel Karumugabo umuganga ku ivuriro ryigenga rya Kibungo aho bakunda kwita kwa Kanimba avuga ko kizira kurara munzu imwe n’amatungo kuko bishobora kwanduza abantu idwara zitandukanye zinyuze mu myanya y’ubuhumekero.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish