Umwalimu muri Kaminuza afungiye guha ‘umukandida’ ibisubizo by’ikizamini cy’akazi
Umwalimu muri Kaminuza wari warahawe akazi n’ikigo cya RALGA (Concultant) ko gukoresha ibizamini by’akazi mu turere twifuzaga abakozi bashinzwe iby’amasoko ari mu maboko ya Police ya Kicukiro we n’umwe mu bapiganiraga aka kazi. Uyu mwalimu arashinjwa guha ibisubizo by’ikizamini uyu mukandida, icyaha kitwa kumena ibanga ry’akazi ndetse akanashinjwa kwakira ruswa.
Uyu mwalimu witwa Mujyanama wigisha muri kaminuza z’i Nyagatare na Gicumbi ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa mbere yahakaniye abanyamakuru ibi byaha ashinjwa. Avuga ko agifatwa yabajijwe atewe ubwoba, yambitswe amapingu, ari nijoro, mu kumba gato kandi akabwirwa ko ava aho ari uko yemeye ibyo aregwa.
Ati “Nyuma nabonye undi mu ‘afande’ mubwira ko nakorewe ibimeze nka ‘torture’ (iyicarubozo) maze asaba ko bongera kumbaza. Noneho nabajijwe neza ku manywa, nisanzuye ibyo bandega ndabihakana kuko nari nabyemeye nshyizweho agahato.”
Uyu mwalimu afunganywe n’umusore witwa Ntaganda ushinjwa kuba ari we washakaga aka kazi (procurement officer/Gicumbi) akajya k’uyu mwalimu akamuha ibisubizo (bisa neza neza n’ibyo mwalimu yari yatanze mu bamuhaye akazi) akandika urundi rupapuro rushya maze akabona amanota ya mbere. Uyu arakekwaho gutanga ruswa. Gusa yatangaje ko ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa kuko ngo bategura ikizamini atari ahari.
Ntaganda abajijwe niba nawe ataba yarabajijwe mu buryo nk’uwa Mujyanama yagize ati “Oya ntabwo nabajijwe mu buryo bubi ntawe njye nahimbira ibyaha.”
SP Modeste Mbabazi umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yasobanuye ko uriya mwalimu yahawe akazi na RALGA ko gutegura ibizamini by’abashinzwe amasoko mu turere, akabitegura akanategura ibisubizo. Tariki 21/05/2015 ngo yakoresheje ikizamini i Gicumbi.
SP Mbabazi ati “Nyuma yo gukoresha ibizamini Ntaganda yaje kumuhamagara amusanga iwe mu rugo aho yanakosoreye ibizamini amuha ibisubizo abyandika ku rundi rupapuro maze aramukosora bushya abona amanota ya mbere. Ibi byarakurikiranywe kuko n’ubundi baramukekaga.
Iperereza ryasanze urupapuro Ntaganda yakoreyeho atari rwo yakosoreweho kuko basanze ibisubizo uyu Mujyanama yari yatanze bihuye neza neza n’ibyo Ntaganda yasubije ku rupapuro rundi (yahawe na Mujyanama).
Icya mbere ni uko yari mu rugo rwe ikizamini gikosorwa, icya kabiri ni uko uko ijambo ryanditse ku rupapuro rwa Ntaganda ari nako byanditse ku bisubizo byatanzwe n’uriya mugabo. Ahari akadomo niho nawe yagashyize, aho yibeshye akandika nabi niho nawe (Ntaganda) yibeshye ibyo byose rero birasuzumwa ku buryo ubutabera buzakora akazi kabo.”
SP Mbabazi avuga ko ibi ari ibyaha byo kumena ibanga ry’akazi bihanwa n’ingingo ya 283 mu mategeko ahana, hakazamo na ruswa kuko yamuhaye ibisubizo nawe amuha ruswa kugira ngo amuheshe akazi nubwo ngo iperereza kuri iki rigikomeje.
SP Mbabazi yavuze ko ibi Police ibyereka abanyarwanda kugira ngo n’undi waba ufite gahunda nk’iyi yumve ko aba ahemukiye igihugu kuko aba agiye guha Akarere umukozi udafite ubushobozi kari gakeneye. Kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Gushyira mu myanya umukozi udafite ubushobozi bw’akazi yapiganiwe niho usanga havuka ibibazo mu bigendanye n’amasoko ugasanga byazambye n’ibindi bibazo bitandukanye ugasanga igihugu kirahahombeye.”
SP Mbabazi yavuze ko mu ibazwa rya mbere Mujyanama ngo yemeye ko no mu karere ka Rulindo hari umukozi yabikoreye nawe akaba ashobora kuzabona amanota ya mbere.
SP Mbabazi avuga ko ibyo avuga ko yakorewe iyicarubozo ibyo yazabigaragaza mu rukiko ariko icyo Police izi ari uko yabajijwe mu mudendezo. Kubazwa bwa kabiri ngo ni uko yagombaga kubazwa na nyuma y’uko mugenzi we (Ntaganda) nawe afashwe.
Kumena ibanga ry’akazi bihanwa kuva ku meza abiri y’igifungo kugeza ku myaka itanu naho ruswa ni kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu y’igifungo.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ibyose sibyo byibera mu Rwanda gusa?komutatweretse amasura ariko?
My friend Max kuba utumva umpamvu bahisha amasura y’aba byitwa Media Illiteracy.
Aba baracyekwa, ntabwo bemera ibyo baregwa, so ubundi Media igerageza kutaberekana muri rubanda.
Iyo bikozwe kandi (kuko biremewe) Media iba ifite responsability yo gukurikirana urubanza rwabo kugeza bahamijwe ibyaha cg babaye abere. Niyo mpamvu nka Mugesera n’abandi ba suspect berekanye bakiza ubona imabanza zabo k’Umuseke mbona bo bazikurikirana buri gihe.
Iyo suspect atemeye icyaha rero ntabwo ubundi Media imwerekana cyeraka izi ko izakurikirana urubanza rwe
thx for the comment
kutamwerekana se ukavuga amazina ye byo bitandukanira he? nk ubu umwirondoro we wose turawubona. intego yo kutamwerekana ni iyihe?mi uko aba atarahamwa icyaha cg,…ibisobanuro birambuye byamfasha kubyumva.thx
Max, urakoze ku busobanuro uhaye abasomyi.
Ibi nibyo byiberaho rwose iyaba bose bahanwaga na mategeko cyane cyane aba consultants bo bagurisha imyanya cyane. Uzi firm yitwa Tetralink east africa iri very shity kabisa nayo niko imeze. Igenda yisebya kubera ayo manyanga yose
@ luke
Wafashije se Polisi n’izindi nzego bireba ukabaha amakuru afatika kuri iyo firm yitwa Tetralink East Africa ikora ayo manyanga igakurikiranwa? Naho ubundi hari abashobora kubifata nko gusebanya kandi wenda hari ibimenyetso simusiga!
Yayayayaya yaramuahaye pass disi ubundi afatwa mpili pole sana mwarimu bibaho kabsa nukwihangana, gusa ibi byerekana ko nyuma yuyu nubwo yafashwe wasanga anarengana ariko ibi nibintu bisanzwe bikorwa mu buzima bwa buri munsi aho ujya gukora ikizamini ugasanga ngo uwatsinze uziko ari mururmuna wa boss ubwo se nuko aba arusha baandi cgwa ni cyakimenyane aashaka kumukingira ikibaba, aha ntawarubara gusa hari nabandi bameze nkawe benshi cyane hanze aha niba uriya afashwe nabandi nabo Police ibatere imboni ibanyate
Uretse n’aba bakoresha ibizamini badafite ubunyangamugayo, RALGA nk’urwego rukorana n’uturere umunsi ku wundi ntiruba rukwiye guhabwa amasoko yo gukoresha ibizamini igihe uturere dushakisha abakozi, cyane cyane ko abakora ibizamini harimo ababa basanzwe bakora mu turere kandi bakorana na RALGA.
Kobatarinjira nomubayobozi buturere babyivangamo ngo babafunge? Byaragaragaye Nyaruguru babyivangamo, Governor wubwe aha amakuru larga bakosorana igi serious bamwe abayobozi babyiganishaka barakubitwa doreko abayobozi nabo bendaga kwicana!!! Ubu noneho byarabayobeye ngonta myanya bazongera gushyira kwisoko bayihaye abatoni babongo bazayikora bitwa acting panka!!! Bareke hatsinde uwifitiye ama credits kbsa!! Nubwo butoni buveho barebe education level kbsa kbsa
Njyewe nisabiraga police ninzego za gisirikare ku garagara aho abari gukora i bizamini byo muturere koko harimo uburiganya , muri salle yikizamini abakora ibizamini bakagenzurwa cyane ndetse n’abari gukosora biriya bizamini
2. Akarusho muri intervew ho nagahomamunwa rwose police n’abasirikare batubabarire muri salle ya intervew baje bareba uko bakosora uri gukora intervew , birakabije bari gutukisha presidant wacu paul Kagame , nihabe transperence cyangwa ibizamini bizaveho
barusheho gucunga cyane cyane MUSANZE , KAYONZA , GATSIBO , NYAGATARE birakabije ni bareke gutukisha presidant w’igihugu kandi turasaba inzego zitangaza makuru ku byamamaza
Ako mubona igihugu cyatera imbere
gute mu gihe abashoboye batabona akazi naho abadashoboye bakakabona .ugasanga umuntu yize economics agakora mu mwanya wa electrical engeneer yaratsinze n ikizami!
yewe mureke, mbabwire mubyukuri, usibyeko abantu tubona ibyagaragaye ariko iy’isi , yuzuye ubucakura nubucabiranya gusa, mbese nasanze umwere azwi n’Imana gusa. naho abantu turabeshya ninde wanga cash se?, usibye gukabya, waba utarafatwa, cg utazanafatwa ariko Imitima yabenshi yuzuye byinshi……
gusa, ibifi binini bibikora neza, caise iyo zabagezeho bazisukamo cash, zikarigita ariko biba bikorwa cyane, amafaranga erega akundwa nabose, kd buri wese ashaka kuba umuherwe, gusa sishyigikiye ibyaha, ariko buri wese umutima we niwo mucamanza we, naho abantu bo nukugerageza, ntamukire ugira ikosa ku isi.
Muraho nagirango mbisabire ngo ino nkuru muyitambutse ntagusebanya kurimo namakuru nsaba gukoraho iperereza ngo muzanyarukire inaha rulindo mukore iperereza ku mudamu witwa MUKAGACINYA IMAKIRE UKORERA MU KARERE KA RULINDO HUMAN RESOURCE ucyekwaho kuba yaratekinitse mu manota y’ abakoze ibizami warufite inshingano zo guhuza amazina na code.
Murakoze.
Comments are closed.