Airtel Rising Stars: Ikipe ya Musanze na Gatsibo zatwaye ibikombe
19 Nyakanga 2015 -Les Abeilles ihagarariye Akarere ka Musanze mu bahungu n’Abarashi yo mu Karere ka Gatsibo y’abakobwa ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa rya Airtel Rising Stars 2015 mu imikino isoza irushanwa rya Airtel Rising Stars.
Mu bahungu Akarere ka Musanze gahagarariwe n’ikipe y’abana Les Abeilles yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gatsibo yari ihagarariwe na Centre ya Kiramuruzi.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi ndetse biza no kurangira iminota isanzwe y’umukino amakipe yombi anganije 0-0.Byabaye ngombwa ko hiyambaza za penaliti maze ikipe ya Les Abeilles yinjiza 4 kuri 3 za Kiramuruzi.
Naho mu guhatanira umwanya wa 3 ,Miroplast yari ihagarariye Akarere ka Kicukiro yatsinze Rusizi United kuri penaliti eshatu kuri ebyiri, nyuma y’aho iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Mu bakobwa, Abarashi ikipe yarihagarariye Akarere ka Gatsibo yegukanye igikombe itsinze penaliti 4 kuri 3 za Centre Gatagara yarihagarariye Akarere ka Nyanza iminota isanzwe y’umukino ikaba yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Nyampinga Clementine, Ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri Airtel Rwanda yatangaje ko Airtel Rising Stars 2015 yagenze neza cyane kurusha andi marushanwa nk’ayo abiri yabanje.
Nyampinga yagize ati “intego ya Airtel ntabwo ari ugucuruza internet, telefoni n’irindi tumanaho gusa ahubwo nibi bikorwa bifasha abanyarwanda gutera imbere birimo kdi iri rushanwa ryagenze neza kurusha andi yaribanjirije ”
Iri rushanwa ryasojwe ryatangiye kuwa 13 Kamena 2015, ryitabirwa n’amakipe 60 yo mu bice byose by’igihugu, harimo 48 y’abahungu na 12 y’abakobwa.
UM– USEKE.RW