Digiqole ad

u Rwanda kimwe mu bihugu byiteguye guhangana n’ibihe bitatu bikomereye Isi – ActionAid

Umuryango ActionAid washyize u Rwanda ku rutonde rw’ ibihugu bitanu bigaragaza ubushobozi bwo guhangana n’ ingaruka eshatu z’ ibihe bidasanzwe aribyo: imihindagurikire y’ ikirere, gusarura cyane ubukungu kamere, n’ izamuka cyane ry’ ibiciro by’ ibiribwa.

Umuryango ActionAid uvuga ko muri uku kwezi kwa 10 abaturage batuye isi bageze kuri miliyari 7, ibi rero bikaba bihangayikishije isi muri rusange kuko hashobora kuvuka  ikibazo cy’ ibitunga aba bantu bose.

Ihindagurika ry'ikirere riri mu byugarije Isi
Ihindagurika ry'ikirere riri mu byugarije Isi

Raporo y’ uyu muryango yiswe ‘Who’s best prepared for a climate and hunger crisis? Uwagenekereza mu Kinyarwanda akaba yavuga ati ‘ninde witeguye neza guhangana n’ ingaruka z’ imihindagurikire y’ ikirere ndetse n’ inzara? Raporo ishingiye ku bushakatsi bwakozwe ku bihugu bigera kuri 28 bikennye, byagaragaye ko U Rwanda ndetse na Tanzania aribyo bihugu byiteguye kurusha ibindi kuba byahangana na biriya bibazo bitatu.

Nta gikozwe isi yaba igana ahabi

Joanna Kerr umunyamabanga mukuru wa ActionAid yagize ati: “ ibihugu byiteguye kurusha ibindi guhangana na ziriya ngaruka eshatu ni Brazil, Malawi, Rwanda, Ethiopia na Tanzania”.

Madame Kerr yongeraho ko ibihugu bihagaze nabi mu kuba byahangana na ziriya ngaruka ari  Congo (DRC), Burundi, South Africa, Haiti, Bangladesh, Zambia, India, Sierra Leone na Ethiopia, ibihugu bifite byose hamwe hafi ¼ cy’ abaturage b’ isi yose.

Madame Kerr yagize ati: “ isi igeze ku mpera z’ igihe cy’ ibiribwa bihendutse, bitewe n’ uko ubukungu kamere bw’ isi bugenda bugabanuka kuko mu bihe bishize ubu bukungu bwabyajwe umusaruro bikabije”.

Yavuze kandi ko ibiciro by’ ibiribwa  bigenwa n’ uko ibihugu bikize bikenera cyane peteroli ikomoka ku bihingwa, ndetse bigakenera n’ ibiribwa byinshi, ibi bikazatuma ibiciro bikomeza kuzamuka mu gihe nta ngamba zirambye zifashwe mu maguru mashya.

“Abana bavuka mu mpera z’ uku kwezi bagiye kuvukira mu bihe bidasanzwe, isi iri guhura na ziriya ngorane eshatu, ibintu bitigeze bibaho ubundi ku isi”. Imibereho myiza y’ abaturage ngo izagenwa n’ uko isi izagenda ishakira umuti biriya bibazo bitatu.

G20 bakwiye kwiga kuri iki kibazo by’ umwihariko

Business week dukesha iyi nkuru, yerekana ko Madame Kerr avuga ko inzara yagaragaye mu burasirazuba bwa Afrika muri uyu mwaka, ari urugero rwiza rw’ ibihe bitegereje ibindi bihugu cyane ibikennye mu bihe biri imbere mu gihe nta gikozwe.

turasaba abayobozi b’ ibihugu 20 bikize kurusha ibindi G20, guteganya uburyo bashora imari mu mishinga y’ abagore n’ indi mishinga mito n’ iciriritse mu bihugu bikennye, bigatanga amafaranga byageneye kubungabunga ikirere no gufasha abatuye muri ibyo bihugu bikennye kumenyera ibihe bishya by’ ikirere
Uyu muyobozi yagiriye inama kandi abatuye isi ko bagomba kurushaho gukora kugirango ubukungu bw’ isi bubashe kudahungabana bya hato na hato: “ miliyoni 78 z’ abana ziyongera buri mwaka kugeza mu 2050, nta munota n’ umwe tugomba gutakaza”.

Ibi bihe by’ ihindagurika ry’ ikirere ngo bishobora kandi gutuma miliyoni 500 z’ abantu ziyongera kubari basanzwe bajahajwe n’ inzara ku isi bitarenze umwaka wa 2050.

Mu byaro byinshi byo muri Afrika, Amerika na Asiya bavuga ko imihindagurikire y’ ikirere yatumye kuri ubu ibijyanye no kugaburira imiryango bikomeye cyane.

Imiryango myinshi mu bihugu bikennye birayikomereye kubona ifunguro
Imiryango myinshi mu bihugu bikennye birayikomereye kubona ifunguro

Ubundi bushakashatsi bwerekana ko ibijyanye no kutagenzura iby’ ubuhinzi, gucukura amabuye y’ agaciro, ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ amazi bishobora kuzatuma amamiliyoni y’ abantu bisanga munsi y’ umurongo w’ ubukene bukabije badafite n’ ubutaka buhagije babasha gukorera mo ubuhinzi.

Muri Afrika gusa hejuru ya hectar miliyoni 6 z’ ubutaka bwarakayutse, bukaba bukeneye inyongeramusaruro n’ amafumbire kugirango bubashe gutanga undi umusaruro uzahaza abaturaye bashobora kuzaba barikubye kabiri cyangwa gatatu mu mwaka wa 2050.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko izamuka ry’ ibiciro by’ ibiribwa rizatuma abantu bagera kuri miliyoni 44 biyongera ku babarirwa munsi y’ umurongo w’ ubukene.

Igihe ibihugu bikize bizaba bigikoresha peteroli ikomoka ku bihingwa, umusaruro w’ ingano, ibishyimbo, ibisheke n’ ibindi uzakomeza kuzamura ibiciro keretse ibihugu bikize bishatse ahandi byashakira ingufu (energy).

Brazil ngo yateguye amadolari agera kuri miliyari 10 mu guhangana na ziriya ngorane eshatu, u Rwanda narwo ngo rufite gahunda y’ imyaka 25 yo gukumira ibijyanye no kubyaza umusaruro cyane ubutaka ndetse n’ amashyamba, Malawi yo ngo iri guteza imbere ibijyanye n’ ifumbire y’ imborera.

Nguko uko byifashe, imbere si heza nabusa niba ibihugu ntacyo bikoze, nk’abanyarwanda twashimira umurongo Leta irimo mu guhangana n’ibi bibazo, byaba byiza kurushaho bikomeje gukoranwa ubwitonzi.

JN Mugabo
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Dore rero icyo mbakundira “Umuseke.com”, mbakundira ko mudushakira amakuru y’ingirakamaro, amakuru nyakuri….

    Nimukomere kandi mukomerezaho, jyewe Ingabire-Ubazineza ndabashyigikiye byimazeyo, ntabwo ari bimwe by’ubufana bw’umunsi umwe gusa, nzakomeza mbashyigikire n’ejo hazaza!!!

    Ndasaba “Abanyarubuga-Abasangirarugendo” kujya impaka kuri icyi kibazo, impaka nyinshi kandi zubaka…

    IKIBAZO CYANJYE:

    “ESE KOKO MUSANGA LETA YACU IKORA IBIHAGIJE KUGIRANGO TUZAGIRE EJO HAZAZA HEZA. MUBONA SE KURI PROGRAMU ZISANZWE HAKWIYE KWIYONGERAHO IKI….”

    Mugire amahoro, impuhwe n’urukundo mu mitima yanyu.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • Muraho Ingabire we! nkunda ibitekerezo utanga biba birimo ubwenge. Nange nkumusomyi w’ibinyamakuru bitandukanye, kandi ukurikirana iterambere ry’uRwanda, mbona byinshi bimaze kugerwaho, tukaba rero tutashidikanya ko buhorobuhoro, n’ibisigaye byazagerwaho. Reba nawe uRwanda rwahereye kukugarura icyizere cy’ubuzima mu banyarwanda, Hajyaho imidugudu, ngo twegerezwe ibikorwa by’amajyambere, kandi isambu yoguhingamo iboneke, tureke gutura mu kajagari!. Hakurikiraho gahunda ya mutuelle de santé, ubu abaturarwanda bivuriza ku bitaro byiza kandi bifite ubushobozi kubera ubwisungane mu buzima. Ntamugore ukibyarira mu rugo, ku buryo infu z’abana bapfaga bavuka zagabanutse. nsigaye mbona ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA nabo ntakibazo bagifite cyane kuko imiti igabanya ubukana iboneka kubwinshi kandi ku buntu, cg ku mafaranga make, binyuze muri partners in health, n’ibindi byinshi umuntu atarondora. ikindi gishimishije abanyarwanda bagezeho ni gahunda ya Gira inka, aho buri muturarwanda wese agomba korozwa, bityo akabona ifumbire, amata, n’ibindi byiza byose bikomoka ku nka!! ubu uheruka kubona abana bajya mu bigo mboneza mirire?? ikibazo cy’imirire cyo kimaze gukemuka rwose. Gahunda ya nine years basic education nayo yatumye higa abanyarwanda benshi, ntawe ukitwaza ubukene ngo ave mu ishuri. Mu byaro hirya no hino barimo gushyirayo umuriro n’amazi, binyuze muri Ewasa, n’izindi gahunda za Leta y’uRwanda tutarondora hano ku rubuga rwabandi, harimo n’imbuto foundation ifasha abana kwiga, no kubaho, kuburyo bwiza, kuko banatoragura abana hirya nohino baba batawe n’inyangabirama z’ababyeyi gito, bakabarera, binyuze muri ba Malayika murinzi!!. ubwo ikindi abayobozi bacu badakira n’iki koko??? yewe ahubwo Imana rurema ijye ihora ibashoboza gukora inshingano zabo.

  • Kenshi nsoma inyandiko za Ingabire nkaryumaho. kuko ziba ziri Full, nukuvuga ngo zuzuye pe! ntacyo mbese mbona narenzaho.

    Gusa kuri iyi, ndarebye nsanga nanjye nagir aicyo mvuga. u Rwanda koko ruri mu nzira nziza, ndetse niba Imiryango nkiyi idafite aho ibogamiye irubona mu nzira ikwiye ni ukuri nka 65% ko u Rwanda ruri kugerageza guhangana n’ibi bihe byanyuma by’isi kurusha andi mahanga.

    Gusa njye impungenge zanjye zikaba ka kantu katiburira ka kinyaAfrica, Abayobozi b’u Rwanda ubu, bashyiraho gashunda nziza pe, ariko ntibiteye kabiri ukumva babivanze cg babishyize mu bikorwa nabi cg huti huti ingero ni nyinshi (Nyakatsi, Guhuza ubutaka, gukora 24/24h…) usanga baragiye bivangira cyane.

    Ibi rero bintera impungenge nyinshi kuri izi gahunda zindi nziza zo guhangana n’inzara, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi kuko usanga gahunda ihari koko nziza ariko kuyishyira mu bikorwa bikagenda biguru ntege, byakwihutishwa nabwo bikagenda HUTI HUTI amakosa akaba nk’ayigikoroto cyo mu bikoko.

    UMWANZURO:
    – President Kagame, arakorana n’abantu ahabwa n’abandi bashingiye ku kimenyane rimwe na rimwe, nkagira nti: “nkumugabo tuziho ubushishozi nashishoze mu guha abantu imirimo (urugero nkuko yabikoze kuri Habumuremyi)
    – Nareke kumva amabwire ngo runaka yazambije ibintu muri iyi ministeri.
    – Niyikorere igenzura we ubwe (afite akazi kenshi ndabyumva, ariko aka nako ni ake)
    – Nabonane na RUBANDA rugufi kenshi gashoboka kandi yiyame abayobozi bashaka kunigana ijambo rubanda nkaho byagiye bigaragara (NYAGATARE, RUHANGO…)
    – Ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye umuhango, Nyakubahwa President aha uhatera umwanya munini, kuko baza kugusingiza gusa no kukubaza ibyo uzi kandi bagakwiye kuzana ibya RUBANDA bakabaye bavugira. “Umunyamakuru akihanukira ngo Bwana President ndashaka kugufata mu biganza” IBAZE rwose?

    Igihugu cyacu dukunda kiyobowe neza ku mutwe, ariko igihimba umutwe n’ukitondere kuko iyo kirwaye umutwe urazahara. Nayo amaguru (RUBANDA) rwose azihuta ahangane n’ibi bibazo isi iri guhura nabyo.

    Ndagushimiye INGABIRE UBAZINEZA utumye nikora mu cyonko nkavuga akandimo, ihuriro ni aha.

    Gahorane Imana Rwanda

  • Murakoze cyene kubw’iki gitekerezo! ngirango mwakomereza aha kuko ibi biragagaza ko Leta yacu ibona aho tugana mu kugerageza gushyiraho n’amategeko azafasha abanyarwanda muri ibi bibazo aho bagabanyije ibihano byabakuramo inda bamwe bakabyamagana kubera impamvu zitandukanye n’ubwo twubaha ibitekerezo bya bagenzi bacu ariko bakwiye kureba kure ndetse n’ahaza ku boryo nihatorwa iryo gukuramo inda kubushake ndetse no guharika urubyaro ku ngufu bitazagira uwo bibangamira. Mureke dushyikire Leta yacu ahubwo ubutaha tuzaze ku mwanya wa mbere.

  • Magnifique * Magnifique * Magnifique….

    Bavandimwe MALA na HENRIETTE,

    nkuko mwanshimimye mukanshimira na njye ndabashima kandi mbashimira byimazeyo…

    Uru rubuga ni ingirakamaro cyane cyane k’urubyiruko. Hano bashobora kuhigira, kabone niyo bicecekera ariko bagakurikira. Bashobora kuhigira gutekereza, kuko baca umugani ngo nizibika ubu kera zari amagi. Jyewe ubwanjye, kuva nkiri muto nakundaga kwicara hasi ngatega amatwi, iyo iwacu ABAKURU babaga bataramye baganira. Gutekereza kuri jyewe rero si ibya none, natangiye kuva kera GUTEGA AMATWI…

    I want to give you a small hint, as far as our supreme leader is concerned…

    Wowe Henriette, ndakurahiye nkomeje. Mu minsi mike uzumva kiriya kibazo cya HUTI HUTI Nyirubutaka ubwe akigarutseho!!!Ntibizagutangaze rero kuko afite amaso amurebera, afite amatwi amwumvira, kugeza no hasi ku ndiba. Kugeza hasi kuri RUBANDA RUGUFI. Kandi iyo igitekerezo ari kiza, iyo igitekerezo gifite ishingiro, ntabwo gikenera umuvugizi. Bene icyo gitekerezo kirijyana, kiriherekeza, kikigeza i Nyarurembo, mama weeeee….

    IBYEREKEYE ICYEREKEZO KIZA CY’IGIHUGU

    Ndabasabye tuzabigarukeho kenshi. Jyewe ubwanjye ntabwo nzahwema. Ntidukeneye kubivuga ngo tubinononsore, dukeneye gusa kwerekana ko twumvise neza inshingano zitureba. Dukeneye gusa kwerekana ko ingamba za Leta yacu zatwinjiye mu maraso. MBESE KO UBU ZABAYE UMUCO MU BUZIMA BWA BURI MUNSI….

    Kandi nyine ntidutinye gutungira ABAYOBOZI agatoki, ndetse nabo ubwabo kubanenga. Reka mbahe urugero….

    “Unskilled labor force, small scale market, far away from harbor”.

    Ibyo bintu bitatu ni byo abashoramari bava mu mahanga banenga u Rwanda. Bibiri bya mbere ubuyobozi bwarabihagurukiye. Magingo aya harimwo harashingwa “Technical schools” mu gihugu cyose. EAC rizaba ari isoko rinini cyane, harimwo abantu barenze miliyoni 120. Ubwo rero, nkuko President KAGAME yabivuze ari i Paris, abashoramari bashobora gutangilira i Rwanda, maze u Rwanda rukaba irembo ribinjiza muri EAC yose. Ariko, jyewe nsanga, iyo umuntu azirikanye ukuntu amajyambere avuduka muri rusange mu gihugu cyacu, iriya ngingo ya gatatu “Far away from harbor” ntabwo dushyiramwo ingufu nyinshi zihagije. PROGRAMU YA GARI YA MOSHI ntabwo yihuta bihagije. Aha ubuyobozi bukwiye kongera umurego…

    Urundi rugero: Ndasaba President KAGAME gutangira kugenderera ibihugu byo muri Afrika kenshi. Mbese azatangilire kuri DRC, maze ajye gusura KABILA. Ni ngombwa kwagura amarembo no gushimangira umubano kandi urwo rugendo ruzazamura ubushyuhe hagati y’ibihugu byombi…

    Hari akantu MALA yibagiwe mu rutonde yakoze. Ako kantu jyewe iteka karanshimisha cyane. “KWITA IZINA INGAGI”. Muri rusange nta muntu kera watekerezaga ko u Rwanda rushobora kugira “Tourism” ingana kuriya. Kuko iyo ugereranije na Tanzania cyangwa Kenia, twebwe ntabwo dufite ibintu bihambaye. Ariko none nimwirebere ukuntu ubu bamukerarugendo basigaye basesekara iwacu. Kandi rero kiriya gikorwa cyo kwita izina, ukongeraho ko 5% y’amafaranga ava muri tourism aguma hasi mu cyaro. mu baturage baturiye pariki, biriya bintu ni akarusho peeeee….

    GUTERA INDI NTAMBWE

    Ubutaha nzateka umutwe maze mbabwire indi ntambwe dukwiye gutera. Ndemeza ndashidikanya ko KAGAME ayifitiye mu mutwe, ariko yanze guhutisha. Cyakora igihe kirageze ko dutangira kubivuga turanguruye, kugirango abantu babigeho impaga. Mbere yo gufata imyanzuro…

    MANUFACTURING AND INDUSTRIALISATION

    Igihe kirageze ko i Rwanda hashingwa INGANDA nyakuri, usibye utuganda twa Nyirarureshwa. Mbese twagombye kwigana ibihugu bimwe nka UBUSHINWA. Ndekeye aha uyu munsi kubera ighe gikeya, ariko nimuhumure nzabigarukaho…

    Murakoze muhorane amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Mbere yabyose mbanje kubashimira cyane,kandi mbashimire kubwa amakuru meza kandi y’ukuri.None nagiraga ngo nibarize BOBO wavuze ngo iriya niyo demokarasi?ese demokarasi nikuriya wayize?nikuriya se uyumva?niba ariko ubizi siko biri kandi pe dukoreje la realite turasanga uko yashinyaguriwe bigaragara ko atari President w’igihugu.kandi nawe ari wowe urebye kure wasanga ibyo nkubwiye ari ukuri,wenda iyo bamwubahira ko yari umukuru w’igihugu.gusa Imana imuhe iruhuko ridashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish