Digiqole ad

Obama yatumiye Buhari wa Nigeria ngo baganire

 Obama yatumiye Buhari wa Nigeria ngo baganire

Buhari na Obama baheruka guhurira mu nama ya G7 mu Budage mu kwezi gushize tariki 08/06/2015

Kuri uyu wa mbere Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria aratangira uruzinduko rw’iminsi ine muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aha, azagirana ibiganiro na Perezida Obama wamuhaye ubu butumire, bivugwa ko ikibazo cya Boko Haram kizaba kiri ku murongo w’ibanze w’ibiganirwa.

Buhari na Obama baheruka guhurira mu nama ya G7 mu Budage mu  kwezi gushize tariki 08/06/2015
Buhari na Obama baheruka guhurira mu nama ya G7 mu Budage mu kwezi gushize tariki 08/06/2015

Perezida Buhari ataratorwa na nyuma yo gutorwa yatangaje ko kurandura Boko Haram aricyo kintu kihutirwa agiye gukora. Gusa kuva yarahirira kuba Perezida mu mezi abiri ashize abanya-Nigeria bagera kuri 700 bamaze kugwa  mu bitero by’ubwiyahuzi bya Boko Haram.

Amerika ngo irashaka kongera ubufatanye n’inzego z’ubutasi za Nigeria n’iza Amerika nk’uko byattangajwe na  Lauren Ploch Blanchard witwa inzobere mu by’ibireba Africa mu kitwa Congressional Research Service cy’i Washington.

Umwaka ushize Perezida Goodluck Jonathan yari yanenze Amerika ko inkunga yemereye Nigeria yo kurwanya Boko Haram itari ihagije.

Obama na Buhari ngo baraza kuganira kuri ubu bufatanye bundi bushya mu kurwanya umutwe wa Boko Haram ugaruka buri gihe mu makuru ko wamennye amaraso muri iki gihugu.

 

Petrol ya Nigeria ngo ntiyabura muri ibi biganiro

Lauren Blanchard akomeza avuga ko byanze bikunze Buhari na Obama bazanaganira ku bufatanye mu by’ubukungu harimo no kubaka inganda zicukura zikanatunganya Petrol muri Nigeria.

Mbere ya 2012 Nigeria yahaga Petrol yayo nyinshi USA gusa ubu isoko ryayo rinini riri muri Aziya

Buhari ntazaganira na Obama gusa kuko ngo azanabonana na n’ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika John Kerry cyangwa se na Visi Perezida Joe Biden.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dore agasuzuguro sha!! aramusuhuza na ka Jus mu ntoki rwose , bigaragara ko atari abyiteguye cg se ko ntagaciro yabihaye!!!! Ubwo bagiye kumufatirana ko ari mushya bamwizeze ko bagiye kumufasha kurwanya Boko haram, nabo babone uko bicukurira Petrol n’ibindi!!! Nyamara wasanga aribo batera inkunga Boko haram ! Afrika we warakubititse koko!

Comments are closed.

en_USEnglish