Gereza 5 mbi kurenza izindi ku isi
Nta gereza nziza ibaho, nta n’imfungwa yishimiye aho iri. Ariko nanone hari gereza mbi cyane kurusha izindi bitewe n’imibereho yabahafungiwe, urugomo, ibihano n’uburyo bafastwa n’ibindi.
Gereza cyangwa ibohero ntawifuza kujyayo, nuriyo kandi ntawumuveba ngo “Umugabo mbwa aseka imbohe” ariko nunajyayo ntuzajye muri izi eshanu kuko ngo ni mbi kurusha izindi waba warumvise cyangwa warafungiwemo (niba byarakubayeho)
1.ADX Florence, Colorado, USA – Iyi ngo niyo gereza mbi cyane kurusha izindi zose ku isi nkuko byemejwe n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuva yafungurwa mu 1994 habera ibikorwa by’iyica rubozo ku buryo bukabije. Ni gereza y’abagabo gusa. Abahafungiye benshi ni abashinjwa iterabwoba, gucura ibiyobyabwenge gusahura amabanki no kwica abagize inzego za leta.
Abayifungiyemo ngo bemerewe gusohoka ngo bote akazuba amasaha 9 yinyine mu cyumweru, kandi kuvugana n’undi mufunganye biba gake cyane. Bigoranye cyane nibwo urumuri rw’izuba rugera muri ka kasho (cell) imfungwa ibamo, aka kumba kayo niko ikoreramo ibintu byose.
ADX Florence ifungiyemo abantu bazwiho kuba babi cyane mu buzima bwa USA, barimo na Mutulu Shakur (se wabo n’umuririmbyi warashwe, Tupac Shakur) uhafungiye kuva mu 1986, kubera kwiba Banki no kwica umupolisi. Nubwo benshi bavuga ko ntakidashoboka ku isi, ariko iyi gereza ngo ntibishoboka kuyitoroka wayinjiyemo.
2.Tadmor, Syria
Iyi nayo ngo gereza ikoerwamo urugomo rukabije. Iyicarubozo, kwicana n’ibindi byinshi ngo ni ibisanzwe muri iyi gereza. Imfungwa zirimo iyo zirwanye ngo zitizwa amashoka, byibura ngo hagire abahitana abandi. Mu 1980 bwo habaye agashya, abarinzi bishe infungwa 500 mu ijoro rimwe, ibi ngo ntayindi gereza birabamo ku isi. Ugiye muri iyi gereza abe babara ko atazagaruka, yabatungura akagaruka yaraciwe nk’akaboko cyangwa akaguru kubera urugomo rukabije rubamo, nkuko ngo bygiye biba ku mfungwa nyinshi zayivuyemo.
3. Carandiru, Brazil
Iyi gereza nayo ngo ibibi byose biyibamo, ikirenzeho ni uko imfungwa 7 500 ziyirimo zifite agakoko gatera SIDA, nyamara benshi muribo ngo binjiyemo ari bazima. Indwara muri iyi gereza ngo nizo zica benshi, abarwaye nabo ngo iyo habayeho abakeneye kubagwa, ibi bikorwa nta kinya (anaesthesie) imiborogo yababagwa ngo yumvisha abandi ‘uburyohe’bw’iyi gereza mbi muzambere ku isi.
4. La Sante, France – Wumvise izina ryayo wagirango ni kwa muganga, nyamara kubera imibereho muri iri bohero abarifungiyemo bahitamo kwiyahura. Mu 1999 honyine abagera ku 124 bariyahuye aho kubaho nabi muri iyo gereza. Abayifungiyemo ngo babona amasaha ane yo kuto akazuba. Imiryango y’abaharanira ikiremwamuntu isabira kenshi abafungiye aha ko bahabwa amazi yo kunywa dore ko ngo aricyo gihano gikomeye cyane kihatangirwa (kimwa amazi yo kunywa)
5. La Sabeneta, Venezuela
Muri iyi gereza, umurinzi umwe ashinzwe ubuzima bw’imfungwa 150. Iyi gereza niyo gereza ivugwamo ruswa cyane, ndetse n’imikino yo kurwana mpaka ku rupfu bakorera ibiryo, amazi cyangwa kuzanirwa umugore ku bagabo bahafungiye.
Benshi mu bahafungiye ngo bicwa n’urugomo ruhakorerwa kuko ho nta za kasho (cells) zihagije zihari. Imfungwa zibonana kenshi zikiremamo udutsiko urugomo n’imfu bikaba byinshi.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi ivuga ko, ikeka ko muri Africa hari gereza zishobora kuba zirusha ubukana izi zivugwa haruguru. Gusa ho ngo ntanubwo babasha kubona amakuru aziturukamo.
Gereza za Ukonga (Dar es Salam), Luzira (Kampala) Mpimba (Bujumbura) na 1930 ya Kigali ni zimwe muri gereza muri aka karere zivugwako nazo kuzifungirwamo bitoroshye, nubwo Kamiti Maximum Security y’i Nairobi ngo iri muzikarishye kurenza izindi zizwi muri Africa yose.
Nta gereza nziza, ntanujyayo ategereje kuhabona ubuzima bwiza, niyo mpamvu nubwo ibyaha bitazacika mu miryango ya muntu, ariko byibura mukwiye kwirinda icyaberekeza mu gihome.
UM– USEKE.COM
11 Comments
mujye mureka amarangamutima niba nabo barasurwa, ko mutasyizemo izo mu rwanda ndavuga kumurindi, kukabindi?
ko batavuze quantanamo kdi njyanumva ngo niyo mbi kurusha izindi zose byagenze bite?ariko mbona izo muri Africa zitarageza ahi zingizi da!niba imbohe zitanasohoka kota izuba,zitanabona amazi yo kunywa,zitanavuzwa mugihe 1930 nufite ikibazo agemurirwa bakanavuzwa neza ndumva inaha uburengenzira bwa muntu bwubahirizwa rwose
INKUUTA ZIGIHOME ZIRAGATSINDWA TUZIHARIRE ABAGOME
guantanamo barayifunze
Buri wese avuga iyo yagezemo, uzabaze ab’i Kigali aho bita kwa Kabuga aho uryama kw’isima ubund ibiheri n’imbaragasa, utibagiwe n’inda! maze ubund imbeho ikagukubita bugacya warwaye umusonga utabasha kweguka!
Indi gereza mbi uzabaze abagabo bashakanye n’abagore babi ta gereza mbi iruta iyo mujye mubasengera!
Hari iyo njya numva yamamaye mumujyi wa Kigali ngo yitwa kwa Gacinya.. Naho numva ngo uwo bahajyanye famille ye irarira ikihanagura.
Nizereko ari gereza zizwi! hari izitanzwi kandi mbi kurusha
Gereza ni gereza,reka mbwire Julian ko avuga ibyo atazi ugeze imbere muri 1930 ukarweba ubuzima bwaho ibyo ntiwabivuga,ruswa ya la sabenata ntaho itaba kuko ukurinze ntampuhwe ntanurukundo aba agufitiye,cyokora gereza zirarutanwa,mu RDA,kwa Kabuga ni ahambere,Kimironko igakurikira 1930 nigereza nkuru nyine,gusa ntuzifuze gufungwa cg ubyifurize undi (Gereza???)
harya gereza iri kami yo yarafunzwe? ababizi mutubwire. gusa hari aho nasomye ngo iragakubitwa n’inkuba. ese hari uwahafungiwe akagaruka mu bantu?
Reka sha aho kuba murugo rubi najya muri imwe muri ziriya zavuzwe 5 mbi.
Izo murwanda nizo zambere!I Kami ibihakoregwa birenze kwa Rusufero,niyo wibeshe ukamenya ko uwawe ariyo ukagyayo nawe barakungwa,ingero zirahari!
Comments are closed.