Digiqole ad

Udukuru dutangaje ku ndirimbo z’ibihugu 8 bya Africa

 Udukuru dutangaje ku ndirimbo z’ibihugu 8 bya Africa

Zimwe zanditswe n’abanyamahanga, izindi zirimo indimi nyinshi, izindi ntizivugwaho rumwe na bene zo, iy’u Rwanda ngo niyo ihenze kuko uwayikoze yishyuwe akayabo. Ni u dukuru umunani ku ndirimbo z’ibihugu zidasanzwe twatangajwe na JeuneAfrique.

 

Iy’amoko menshi

Indirimbo yubahiriza igihugu muri Africa y’Epfo kuva mu 1997 niyo yonyine ku isi irimo indimi eshanu muri 11 zemewe mu gihugu; xhosa, sesotho, zulu, afrikaans n’icyongereza.

Indirimbo y’igihugu yo kuva mu 1928 yari mu ki-afrikaneer gusa, mu 1997 yasimbujwe iyitwa Nkosi Sikelel’ iAfrika (Imana ihe umugisha Africa). Irimo kandi uduce tumwe twari tugize iriya ya mbere y’iki-afrikaneer gusa. Iyi ndirimbo yakozwe gusa mu rwego rw’ubumwe bw’abatuye iki gihugu bwatangijwe na Nelson Mandela nyuma ya Aparthied.

 

Iy’umu-star

Uwanditse w’indirimbo y’igihugu ya Misiri yari asanzwe ari umuhanzi ukomeye cyane uzwi muri muzika y’iki gihugu, ni uwitwa Sayed Darwich wavutse mu 1982. Afatwa nk’umuntu wakundishije abanyamisiri muzika igezweho, indirimbo ye “Biladi Biladi Biladi” (igihugu cyanjye) yagizwe indirimbo y’igihugu kuva mu 1979. Perezida Anuar Sadat ngo yifuzaga gusimbuza indirimbo yitwaga Salam Affandina ngo yarimo ibya gisirikare cyane.

 

Iy’abanyamahanga

Indirimbo z’ibihugu za Senegal na Centre Afrique bazikesha umufaransa Hebert Pepper, umunyamuzika wari warimukiye mu bihugu bya Africa mu myaka ya 1940.

Muri Tchad amagambo y’indirimbo y’igihugu cyabo ni ayahimbwe n’umufaransa Nick Frionnet.

Muri Ethiopia indirimbo y’igihugu cyabo yo mu 1930 yari yarahimbwe n’abanya-Armeniya.  Mu 1929 umwami w’abami Haïlé Sélassié ubwo yari mu ruzinduko i Yeruzalemu yagarukanye i Addis abana 40 bo kurera bakomoka muri Armeniya, aba bahise bashinga korali ya muzika muri bo umwe niwe wahise ahimba indirimbo y’igihugu yise Ityopya hoy dess yibelish (Ô Ethiopia, ishime unezerwe). Iyi ndirimbo ariko yaje guhindurwa mu 1974 umwami w’abami ahiritswe.

 

Iy’impinduramatwara

Indirimbo y’igihugu ya Tunisia Humat Al-Hima (Ingabo z’igihugu) yaririmbwe bwa mbere n’abaharaniraga impinduramatwara mu 1987 yahiritse Habib Bourguiba ku butegetsi. Iyi ndirimbo niyo yakomeje kunozwa neza ndetse yongera kuba intero y’abaririmbaga impunduramatwara mu 2011 yahiritse Perezida Ben Ali. Iyi ndirimbo ariko ntabwo yigeze ita umwimerere wayo.

 

Iy’iyobokamana

Indirimbo nyinshi zubahiriza ibihugu bya Africa zahimbwe n’abapadiri b’abaYezuwiti, nk’iyitwaga ‘La Zaïroise’ ya Padiri Boka iyi yaje gusimbuzwaDebout Congolaismu 1997, cyangwa L’Abidjanaise  ifitemo igice cyahimbwe na Padiri Pierre-Marie Coty.

Gusa izirenze zose ni indirimbo yatoranyijwe na Col Mouammar Khadafi mu 1977, yo yitwa Allahu Akbar, amagambo yayo ahamagarari kubaka igihugu gikomeye cy’abarabu. Ijambo “Allah” rigaruka muri iyi ndirimbo inshuro 20, muri buri gitero urebye. Nyuma yo guhirika Khadafi iyi nirimbo nayo ntiyarebewe izuba.

 

Iy’igisigo

Indirimbo y’igihugu ya Mauritania niyo yonyine muri Africa ivana amagambo yayo mu gisigo cya cyera. Yitwa Nachid al-watani al-mauritani (indirimbo y’igihugu ya Mauritania) ivanye mu gisigo cyo mu kinyejana cya 19 cyanditswe n’uwitwa Baba Ould Cheikh Sidiya, umuvanganzo wari ukomeye cyane. Ku njyana y’iyi ndirimbo abayobozi bitabaje umuhanga muri muzika w’umurusiya Tolia Nikiprowetzki aba ari we uyikorera injyana, yemerwa mu 1960.

 

Ihenze

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 abayobozi b’u Rwanda  bahisemo guhindura indirimbo ya cyera yarimo amagambo y’ivanguramoko ngo isimburwe n’ihamagarira ubumwe. Faustin Muligo niwe watsinze irushanwa ryo guhimba amagambo mu 2001 ahumbwa agera ku 11 000$. Bande ya gisirikare yakoze injyana yayo nayo ihembwa icya kabiri cy’ayo madolari.

 

Itavugwaho rumwe n’ubu

Indirimbo y’igihugu cya Algeria ubu iri mu ndirimbo eshanu za nyuma mbi ku isi nk’uko byatangajwe na Daily Telegraph, bityo ikaza imbere muri bene izi muri Africa.

Iha ikuzo abiciwe muri kurwanya abafaransa, irimo amagambo akarishye yo kwihora no kwishongora kuri ngenzi yayo ariko mukeba ‘La Marseillaise’ y’Ubufaransa bwabakolonije.

Ntabwo irebwa neza ku ruhando rw’indirimbo z’ibihugu ku isi kubera amagambo ayirimo y’urwango no kwihora.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Rwanda Nziza navuga ko idahenze kucyiguzi cyayo ahubwo indirimbo ubwayo niyo ifite agaciro kanini kuko yereka isi u Rwanda twifuza.

  • None se iyo ndirimbo yo ivugwaho rumwe na bose cyangwa nayo izarimbukana na régime nkuko nabonye ahenshi mu afurika babigenza?

  • Tubitege amaso!

  • @Ku Bwanditsi: Aka ni agakuru keza. Gusa ndibaza ko muba mwafashe inkuru ya Jeune Afrique mukayishyira mu Kinyarwanda mwarangiza ntimugire aho mubivuga ko atari iyanyu, aho Jeune Afrique iteyemo mwabikira? Ubundi se ko mperuka abanyamakuru ari bo bagombye kurwanya kwiba inkuru z’abandi( plagiarism) none ahubwo bikaba bigaragara ko muteza imbere uwo muco mubi? Mugire ubupfura mujye mutangaza inkomoko y’inkuru zitari izanyu bwite rwose.Ngira ngo murabizi ko ibi muba mwakoze ari ubujura buhanirwa n’amategeko ndetse ni n’umugayo ku itangazamakuru ry’umwuga muri rusange. Naho ubundi muri rusange nshima uko mukora inkuru iyo ari izanyu biurmvikana! Mugire umurava ku kazi mwiirnda ubupfura buke nk’ubu kuko ni ubwo kugawa! Murakoze

    • Kamujyi gabanya ubunyamugi sha! Icara hasi usome inkuru ureke ubunyagi.
      Iyi nkuru nayisomye two days byanditseho hejuru ko ibyo banditse ari ibyatangajwe na JeuneAfrique.
      Mujye mureka ubunyamujyi bwinshi kandi mutanashishoje

    • Ahubwo se wasomye!!!!!!!!!!!!! critiques zitampaye agaciro reba hejuru ko batabivuze. uri negationiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish