Digiqole ad

Aba Touareg barwaniraga Khadaffi babaye inyeshyamba muri Mali

Aba barwanyi bo mu bwoko bw’aba Touareg bari indwanyi za Col Mouammar Khadaffi, nyuma yo gutsindwa, ubu bari gufasha inyeshyamba ziwabo muri Mali kurwanya ubutegetsi bwa Bamako.

‘National Movement for the Liberation of  Azawad’ (NMLA) umutwe uharanira ubwigenge bw’igice cy’ubutayu bwo mu majyaruguru ya Mali cya Azawad,  niwo wiyemerera ko watewe ingabo mu bitugu n’izi ndwanyi zahoze ku ruhande rwa Khadaffi.

Abarwanyi b'abatouareg/ Photo Internet
Abarwanyi b'abatouareg/ Photo Internet

Aba Touareg bo mu gice cy’amajyaruguru ya Mali bavuga ko basigajwe inyuma n’ubutegetsi bw’i Bamako mu majyepfo ya Mali, bityo bakaba bashaka ubwigenge bw’ubutayu bwabo.

Abayobozi ba Mali bo, na mbere y’uko ingoma ya Khadaffi ihirikwa, bakomeje kuvuga ko byabateza ibibazo Khadaffi avuyeho.

Umunyamakuru wa BBC uri i Bamako, yemeza ko ariyo mpamvu Mali yashimangiraga ko iri ku ruhande rwa African Union, yasabaga ko habaho kumvikana hagati y’abarwanya Khadaffi n’ubuyobozi bwa Khadaffi ariko bagahagarika imirwano.

Bariya ba Touareg bakaba ngo birishimye cyane kugaruka kw’abavandimwe babo bafite imbunda n’ubumenyi mu mirwano bahawe na Khadaffi igihe bamukoreraga nk’abahashyi.

Umuvugizi wa NMLA, Hama Ag Sid’Ahmed, yatangarije BBC ko hari indwanyi kabuhariwe zatashye nyuma yo gutsindwa kwa Khadaffi, akavuga ko bigiye kubafasha cyane guhangana na Bamako mu gihe idashaka ko ubutayu bwabo bwigenga.

President wa Mali Amadou Toumani Toure, muri iki cyumweru ngo arohereza General Kafougouna Kona, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu muri Mali, kumvikana n’inyeshyamba za Azawad. Uyu mugabo ngo akaba ariwe ushobora kumvikana nabo kuko nawe ariho iwabo.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • UBUZE UBWAYI AHUNGIRA MUKIGUNDA NONE SE BIGENDE GUTE?

Comments are closed.

en_USEnglish