Uwahoze ari Mayor wa Rutsiro yagizwe umwere
Jean Ndimubahire wahoze ayobora akarere ka Rutsiro , yagizwe umwere n’Urukiko rwa Karongi ku cyaha cyo guhimba ibirego byo gufata ku ngufu byashinjwaga umupolisi.
Gaspard Rwegeranya, umupolisi wari mubashinzwe iperereza mu Karere ka Rutsiro, yashinjwaga ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa, ariko baza gusanga atari we nyuma y’ibizamini bya ADN.
Ibi byaha ngo yaba yari yabigeretsweho na Jean Ndimubandi, wari Mayor mu gihe uyu mu polisi yari mu iperereza ry’icyaha cya Ruswa cyashinjwaga Jean Ndimubahire.
Umucamanza Diogene Rugira avuga ko, bitewe n’uko nta bimenyetso bifatika ku cyaha cyo guhimbira uriya mupolisi gufata umukobwa ku ngufu, Jean Ndumubahire iki cyaha agihanaguweho.
Gusa Ndimubandi akazakomeza gufungwa undi mwaka usigaye ku ycaha cya ruswa yahaniwe, aho we n’uwitwa Jean Pierre Nsabimana bakoranaga mu karere ka Rutsiro bivugwako banyereje agera kuri miliyoni eshatu muri Kanama 2007.
Aya mafaranga akaba ngo yari yatanzwe na “Public Health Programme” umushinga wari wayatanze mu mahugurwa y’urubyiruko mu turere twa Rutsiro na Karongi.
Source: Newtimes
UM– USEKE.COM
1 Comment
ni iki ubutabera bivuze,uwo mwaka umwe uzatuma yunva ko gucunga ibya rubanda atari ukubyigabiza uko ubonye.