Umwalimu wafatanywe 24 800€ y’amahimbano yari yatse inguzanyo ya 4M ngo ayagure
Police y’u Rwanda yerekenaye abagabo 15 bafatiwe ahatandukanye mu gihugu bafatanywe amadollari, amaEuro ndetse n’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano. Muri aba harimo umwarimu wafatanywe 24 800€ (agera kuri 20 000 000Rwf)
Abafashwe; babiri b’i Huye bafatanywe 24 800€, umwe w’Iburasirazuba afatanwa 8 000$, ikindi kiciro ni abafatanywe amafaranga y’u Rwanda i Kigali n’Iburengerazuba yose hamwe agera ku 310 000Rwf yose y’amiganano.
Bamwe muri aba bavuga ko batari bazi ko ari amahimbano abandi bakemera ko bari babizi muri bo harimo Xavier Muganwa usanzwe ari umurezi i Huye wafatanywe amaEuro 25 000 uvuga ko we yayarangiwe n’umuntu babanaga.
Muganwa avuga ko aya ma-Euro yayaranguye ku manyarwanda 4 000 000Rwf yari agujije muri SACCO igitaraganya ngo kuko yari yumvise ko azabonamo inyungu nyinshi cyane.
Amaze kumenya ko ari amahimbano yemera ko yashatse umuntu uyamucururiza maze bombi bafatwa bamaze gucuruza 15 000€.
Muganwa“Ubutumwa nabaha ni ukudashaka inyungu z’ikirenga kuko natse inguzanyo ya miliyoni enye kandi ndi umurezi ni amafaranga menshi yo kwishura mu myaka itanu yose. Bankata 93 000 buri kwezi, none ubu ndi mu kaga.”
Chief Superintendent of Police Celestin Twahirwa umuvugizi wa polisi y’igihugu yavuze ko icyaha aba bakekwaho ari icyaha kibangamira iterambere ry’igihugu kikamunga ubukungu.
Ati “Ni icyaha kibangamiye ubuzima muri rusange, gihanwa n’ingingo ya 601 ivuga ko ufashwe acuruza ku bushake ayo mafaranga cyangwa se ayigana zaba inote cyangwa ibiceri ahanishwa igihano gihera ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.”
Umuvugizi wa Police yavuze ko iki cyaha cyahagurukiwe na Police ifatanyije n’amabanki, Minisiteri y’imari n’ubushinjacyaha, ndetse ko hari umutwe wihariye wa Police wo gukurikirana bene ibi byaha.
Yasabye abanyarwanda ubufatanye mu kugaragaza ibyaha nk’ibi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ibyo bisambo bihanwe by intangarugero
yari aziko asezeye ibirayi none baramuvundiye tuuh Gukira kuri kwinshi!
Yarazi ko agiye gusezera kwikaramu
Twese abaturage tube maso tutagwa mibishuko bitandukanye byatugwisha mu cyaha ,kuko Police yacu irimaso muguta muriyombi abantu nkaba ,birababaje kuba umwarimu wize kandi w’ umurezi akora ibintu nkibi ,ese n’ ukubera umushahara muto ? tunyurwe nibyo dufite ,tunyure munzira zikwiye kugirango tubashe kugera kwi terambere dushaka .
Tuze tuvuga make,kuko ntawuzi igitera ubujura bugendanye na Faux Billets,ntabwo ari umushahara muke kuko ntamukozi wo murugo urafatwa ayakoresha,ahubwo hafatwa abitawako bize.Ni ikibazo kumvisha abanyarwanda iterambere,bamwe bararirwanya,kandi aribo bagakwiye kubyumvisha rubanda rugufi.
“Dushyire ubwenge kugihe,duharanire guterimbere twakoze,kurushako twashaka inyungu yihuse imunga iterambere ry’igihugu,ntacyo ugomba gushyikaho mugihe ubukungu bw’igihugu bwaba buri aharindimuka,nawe yabikoze bitewe naho ubungu bw’igihugu bugeze mwiterambere!!!!”Sociologue!!!
Ibaze kweli uyu mwalimu!!!! ko Yari abonye miliyoni enye ku nguzanyo iyo azikoramo agashinga kunganira umushahara we, yajyaga kwishora muri faux billets kuki koko? Ubundi umuntu wize en plus wigisha n’abandi yumva inyungu ya 16 Millions ibaho koko? Niyihangane ntayo abe arya ku mpumgure zo muri mabuso kandi na carriere ye y’ubwarimu irangiriye aho…. azavamo atangira ubuhinzi buciriritse(niba agira n’agasambu)….Mwariye duke sha mukajya mwiryamira kare.
Ibyo afande Cele avuga nibyo ibi byha baba bakora bikino bibangamira ubukungu bwigihugu kuko bituma ifaranga rita agaciro, ahubwo icyo gihano bazahabwa iyo myaka ni mike bazahere kuva kuri 20 kuzamura bizatuma ababa bashaka gukinisha gucura inoti bagirami ikikango
Ubwo iyo bimuhira yari kujya gutanga ubuhamya ko yakoresheje neza inguzanyo, ko yoroye inkoko n’ingurube….!!!!!!
Comments are closed.