Digiqole ad

Kevin Muhire yaciye mu rihumye Police FC asinyira Rayon

 Kevin Muhire yaciye mu rihumye Police FC asinyira Rayon

Kevin Muhire umusore ukina hagati asatira azwiho ubuhanga no gutekereza vuba icyo gukora mu kibuga

Kevin Muhire wakiniraga Isonga FC kuri uyu wa gatatu nibwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe ya Rayon Sports nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Nyanza. Uyu musore yari yamaze kumvikana by’ibanze  na Police FC kuwa kabiri ariko batarasinya amasezerano nawe.

Kevin Muhire umusore ukina hagati asatira azwiho ubuhanga no gutekereza vuba icyo gukora mu kibuga
Kevin Muhire umusore ukina hagati asatira azwiho ubuhanga no gutekereza vuba icyo gukora mu kibuga

Aime Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi nabo bari bamaze iminsi bamushaka, uyu munsi akaba aribwo bamusinyishije.

Muhire w’imyaka 19 bagenzi be bakunda kwita Rooney, yifuzwaga cyane kandi n’ikipe ya Police FC nubwo bwose itabashije kumusinyisha. Kuri uyu wa kabiri we na Police FC bari babashije kumvikana by’ibanze ariko ntiyahita asinya amasezerano.

Uyu musore asanze abandi bagenzi be bakinanaga mu Isonga FC barimo rutahizamu Dominic Savio Nshuti, Francois Hakizimana, Bonheur Hategekimana ukina mu izamu na Jean d’Amour Nzayisenga bita Meya bose bakinaga mu Isonga FC ubu basinye imyaka ibiri muri Rayon Sports.

 Kevin Muhire anakinira ikipe y'iighugu U23
Kevin Muhire anakinira ikipe y’iighugu U23

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Abantu batuze bareke Rayon Sports ariko cyane cyane coach Baptista yubake ikipe y’abana b’Abanyarwanda kandi y’igihe kirekire!

    • Igihe kirekire gute se kandi nyuma ya buri myaka ibiri bagenda??? Ubu baraje babe aba Stars nyuma y’imyaka ibiri basabe za miliyoni n’amananiza ngo bongere amasezerano birangire bagiye. Ferwafa nireke amakipe ajye aha abakinnyi amasezerano y’igihe kirekire byibura nka 5ans

      • Oya monsieur ntabwo fERWAFA ariyo itegeka ama Equipe gusinyisha abakinnyi ku myaka 2 ni uwashaka yabasinyisha 10 nta kibibuza gusa abakinnyi basanga gusinyira imyaka myinshi ari igihombo keretse ubahaye miliyoni nka 40000.

  • Baptiste azabikora n’igikombe cy’amahoro nuko bamwibye.

  • Bravo Gikundiro mushake nabandi bana bakiri bato baragari no muri za secondaire kandi muve hasi musure nabafana hirya no hino ndetse no, umahanga mugaragaze ubushake mwereke abaterankunga ko mushoboye

  • Abana bahaguma bafashwe neza , none se bazajya bahembwa nyuma y’amezi 4 bahagume bashaka iki kdi hari ahandi bayabona ku gihe. Ikibazo cy’amikoro gikemutse bose bajya barwanira kuhaguma, iyo rayon imeze neza niyo itera ibyishimo si nk’ariya makipe yitwa ko akomeye ariko akagura abafana ihemba ngo aho bakiniye hatambara ubusa, twarabibonye hatangwa igikombe cya championat.

Comments are closed.

en_USEnglish