Urubyiruko rwiga mu mahanga rwasabwe kunyomoza abasebya u Rwanda
Gabiro – Minisitiri w’Uburezi atangiza ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga kuri uyu wa 14 Nyakanga yababwiye ko urubyiruko rwakoreshejwe byinshi bibi mu mateka y’u Rwanda bityo narwo ubu rugomba gukora byinshi mu kubaka u Rwanda gusa ko rudashingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda n’ubumenyi ruhabwa rwaba rwubatse ku musenyi.
Aba banyeshuri bateraniye i Gabiro ni 184, barimo n’umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame. Bagiye i Gabiro basangayo abandi 80 bagiyeyo mbere yabo bose bagize Itorero Indangamirwa.
Dr Papias Musafiri yasabye uru rubyiruko gukurikira neza amasomo ruhabwa kugira ngo ruzagire icyo ruvana aha i Gabiro.
Aha muri izi ngando uru rubyiruko ruhabwa amasomo ajyanye n’uburerere mboneragihugu, indangagaciro z’ubunyarwanda, amateka y’u Rwanda ndetse n’ikerekezo gishya igihugu kihaye mu myaka 21 ishize.
Minisitiri Dr Musafiri yabwiye uru rubyiruko ko ruzanwa aha mu ngando kugira ngo ku bumenyi bahabwa aho biga muri za kaminuza n’amashuri makuru hiyongereho n’ubumenyi buhagije ku gihugu cyabo, umuco, indangagaciro n’icyerekezo by’igihugu bityo bizabafashe mu gihe bazaba ari bakuru.
Yasabye uru rubyiruko gutoza abandi ibyo bazatozwa aha, kunyomoza amakuru y’abasebya u Rwanda nkana, kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda irwanya ivanguramoko mu Rwanda ndetse n’izindi gahunda za Leta zigamije kubaka igihugu gishya.
Photos/T Ntezirizaza/UM– USEKE
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Niba mwebwe bayobozi mudashoboye guhangana nabo basebya u Rwanda hanze ababana nibo bazabishobora?
Pourquoi pas KAYIRO?? Nta gasigane karimo uwiyumvamo urukundo rw’igihugu uko yaba angana kose, icyo yaba akora cyose , nta kuvuga ngo niba uyu atabikoze na njye ntabyo nkora!!! Ishema ry’abanyarwanda ntirigira ibyiciro;Uzashaka kuryangiza nzamusubiza KAYIRO ntitaye kureba ngo niba kanaka atabikoze na njye….
wowe wakoze iki?wowe se icyo umaze ni iki??iyo uvuga abayobozi uba ushatse kuvuga iki?
@ Kayiro
Bazafasha abo bayobozi cyane cyane ko babana n’abo basebya u Rwanda umunsi ku munsi kandi nk’urubyiruko bakaba bafite n’ingufu zaba izo umubiri, ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga.
@ Kayiro & Kalisa
Ikibazo ahubwo nuko aba bayobozi birirwa batubwira ibi byose nibo ujya kumva ukumva baciyeho bageze iyo za Buraya na Amerika bavuga ko mu Rwanda hari igitugu gikomeye !!!
@ sam
Ibyo birashoboka ariko niyo mpamvu buri muntu, yaba uyobora cyangwa uyobora, aba akwiye gushungura ibyo yumva cyangwa abwirwa n’abo bayobozi hanyuma akihitiramo ikimufitiye kandi kinafitiye igihugu akamaro adakurikiye butama kuko abo bitwa abayobozi nabo ari abantu!
Sorry nashakaga kwandika uyobora cyangwa uyoborwa…
Ese wa mujura witwa Mitali nta makuru ye
Mbega Mitali we
njye bazangurire Laptop ya Mac ubundi bampe connetion ihoraho ya 4G ubundi nkwereke, njye nirirwa mbasubiza
Indobanure.com Ese aba nabo babaha impungure ra? ubizi yambwira.
umusanzu wa buri wese urakenewe ngo igihugu kigire aho kigana heza buri wese yagizemo uruhare niyo mpamvu aba bana nabo basabwa gushyiraho akabo
ESE ubundi gusebya muvuga Ni ukuhe!!?? Niba ukoze ikintu hanyuma umuntu akavuga ibyo wakoze aba agushebeje!!!?? Ikibi nuko yakubeshyera!! Ubwo rero ndabona muli kubabeshya!!
Comments are closed.