Digiqole ad

Martin Kobler aricuza igihe cyose gishize batari kurwanya FDLR

 Martin Kobler aricuza igihe cyose gishize batari kurwanya FDLR

Martin Kobler intumwa idasanzwe ya Ban Ki-moon akaba n’umuyobozi wa MONUSCO

Akanama k’umutekano mu muryango w’Abibumbye kateraniye i New York kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi (mu masaha y’umugoroba i Kigali) kiga ku kibazo cy’umutekano muri Congo Kinshasa hamwe n’ingabo ziherejweyo mu butumwa bwo kuwubungabunga. Martin Kobler uhagarariye ubu butumwa bwiswe MONUSCO yavuze ko yicuza amezi yose ashize badakora ibikorwa byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

Martin Kobler intumwa idasanzwe ya Ban Ki-moon akaba n'umuyobozi wa MONUSCO
Martin Kobler intumwa idasanzwe ya Ban Ki-moon akaba n’umuyobozi wa MONUSCO

Akana kanama gateranye nyuma ya raporo y’Umunyamabanga mukuru w’ubutumwa bwa MONUSCO yatanze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ivuga uko MONUSCO yitwaye kugeza ubu mu nshingano yahawe.

Iyi raporo ivuga ko muri Operation y’ingabo za Congo (FARDC) yiswe Sukola II abarwanyi ba FDLR bambuwe uduce tumwe twegereye Pariki y’Ibirunga muri Congo bari barigaruriye, kandi hari abarenga 1000 bamaze gushyira intwaro hasi bakajya mu kigo cyo kubakusanye cya Kanyabayonga abandi bakajyanwa i Kisangani.

Gusa iyi Raporo ivuga ko aba barwanyi bagihari kandi bamaze guteza ubuhunzi imbere mu gihugu ku baturage barenga ibihumbi magana atatu bavuye mu byabo. Naho abarenga miliyoni 1,5 bakaba babayeho bafite impungenge z’umutekano wabo mu burasirazuba bwa Congo kubera FDLR.

Martin Kobler yabwiye Akanama k’Umutekano amagambo agaragaza ko nta bufatanye buhari hagati ya Leta ya Kinshasa na MONUSCO mu guhashya umutwe wa FDLR by’umwihariko, n’indi mitwe muri rusange.

Yagize ati “Turicuza amezi yose ashize ibitero bifatanyije ngo turwanye FDLR bitaba.”

Kobler yavuze ko inzego zose zikwiye kurenga ibyabaye bigatuma ibitero bifatanyijwe ku mutwe wa FDLR bihagarara.

Akomeza avuga ko ubutumwa bwabo buzagira icyo bugeraho mu gihe hariho ubufatanye na Geverinoma ya Kinshasa.

Ati “Mu gihe tugize vuba tugahuza imbaraga na Leta nibwo bizashoboka vuba ko imitwe yitwaje intwaro irimburwa muri Congo.”

Nyuma yo kurimbura umutwe wa M23 hakoreshejwe itsinda ry’ingabo za MONUSCO n’iza FARC, umutwe wa FDLR niwo wagombaga gukurikiraho, ibitero kuri uyu mutwe ntabwo byabayeho kubera ubushake bucye bwo gukorana hagati ya Leta na MONUSCO.

Leta y’u Rwanda yatangaje kenshi ko ibona ko nta bushake Umuryango mpuzamahanga ushyira mu kurandura umutwe wa FDLR, uyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko igihangayikishije u Rwanda atari imbaraga za gisirikare FDLR yaba ifite ahubwo ari ingengabitekerezo ya Jenoside igifite.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ese koko uwo muyobozi wa MONUSCO uko kwicuza avugira mu itangazamakuru, tubyite ukwicuza kwa UN ahagarariye muri ubwo butumwa, cg n’urwiyerurutso n’agashinyaguro ku banyarwanda? Ni impuhwe nk’iza bihehe. Byahe byo kajya, nka bundi buhe se! turabazi ye, boye kudukina nk’agapira.

  • FDLR OYEEEEEEEEE

  • FDR yashyizintwaro hasi, Niba abo bantu badashaka gucyurwa mu rwanda ku ngufu suburenganzira bwabo?

  • Akanama k’umutekano mu muryango w’Abibumbye kateraniye i New York kuri uyu wa kabiri.

  • Muravuuugaaaaaaa,jya kwicuza kwa bene wanyu sha .cukura amabuye bazagutinda hejuru umunsi wasezeye isi.
    Ntabwoba muduteye,inzirabwenge se zo zatabawe nabake????????ndetse hakaza nabiyita ibihangange ngo ni mitterrand.puuuuuuuuu IMANA Izabaheze iyoooooooooooooo

  • Nanjye ntyo nka mwagiyekure, imbaraga zabirukanye zirahari kandi zariyongereye, izo ndatamazuru zimenye ko imbaraga zitaba mu mazuru. banyarwanda ntimugire ngo barikwicuza.

Comments are closed.

en_USEnglish