Digiqole ad

Athletime: Nishimwe na Iribagiza berekeje Colombia muri shampiona y’isi

 Athletime: Nishimwe na Iribagiza berekeje Colombia muri shampiona y’isi

Abakinnyi b’imikino ngororamubiri, Nishimwe Béatha na Iribagiza Honorine baherutse gutwara imidari mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 16, berekeje muri Colombia muri Amerika y’Amajyepfo gukina shampiyona y’isi.

Iribagiza (ibumoso) na Nishimwe (iburyo) ubwo bakirwaga ku kibuga cy'indege mu kwezi kwa kane 2015 bavuye muri Iles Maurices aho bitwaye neza
Iribagiza (ibumoso) na Nishimwe (iburyo) ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege mu kwezi kwa kane 2015 bavuye muri Iles Maurices aho bitwaye neza

Aba bakobwa babiri baraye bafashe indege mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 .

Aba bakobwa babonye uyu mwanya wo kwitabira Shampiyona y’isi nyuma yo kwegukana imyanya myiza muri shampiyona y’imikino ngorororamubiri  y’ingimbi n’abangavu ku rwego rw’Afurika, iheruka kubera muri Iles Maurice.

Muri iyi mikino yabereye mu birwa bya Maurice Nishimwe Béatha yabonye umudali wa zahabu akoresha ibihe bidasanzwe kuko afite umuhigo w’Afurika mu kwiruka 1 500m nyuma yo gukoresha iminota 4 n’amasegonda 17.

Iribagiza Honorine aha akaba yarabonye umudali wa Feza mu kwiruka 800m akoresheje iminota 2 amasegonda 13 n’ibice 26.

Nishimwe Beatha yabwiye Umuseke ko biteguye neza ndetse ko yiteguye kuzazana undi mudali kuko ngo yakoze imyitozo ihagije.

Ati ” n’ubundi kuva nava muri Iles Maurice ntabwoba na buke nkigira. Muri Ile Maurice niho nari nagize ubwoba cyane kuko bwari n’ubwa mbere ngiye mu ndege no mu irushanwa rikomeye.”

Thomas Kajuga umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yabwiye Umuseke ko biteze intsinzi muri aba bana babiri.

Kajuga yagize ati “kuva bava mu marushanwa nyafurika, tumaze iminsi 50 tubaha imyitozo ihagije babana n’abatoza mbese twizeye ko bazitwara neza”.

Photo/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ndunva ntako batakoze,ahasigaye bagende gitwari Imana ibajye imbere natwe dusigaye inyuma tubafashe mu masengesho kuko Imana igomba kubibamo.

  • Abana beza bacu imana ibafashe muzatsinde muronke n’umwanya mwiza, tubafatiye iryi uburyo

Comments are closed.

en_USEnglish