Impungenge ku ivugurura ry’uburezi mu mashuri yisumbuye rizatangira 2016
Abarimu n’abanyeshuri mu bice by’ibyaro bavuga ko bafite impungenge ku ivugurura mu burezi mu mashuri abanza n’ay’iyisumbuye rizatangirana n’umwaka wa 2016 aho umunyeshuri azajya agira uruhare runini mu myigire ye(competence based curriculum) bitandukanye nuko byari bisanzwe byo guhabwaga amasomo yose na mwarimu ndetse akanamufasha kuyakurikirana. Impungenge bafite zishingiye ku bushobozi bucye bw’umunyeshuri bwo kwishakashakira ubumenyi mu byaro.
Abanyeshuri biga mu mashuri aherereye cyane cyane mu byaro afite impungenge z’ibikoresho by’imfashanyigisho kuko izi mpinduka zizakenera ikoranabuhanga cyane mu bushakashatsi ujyereranije nibyari bisanzwe.
Norbert Rukundo umwarimu kuri Group Scolaire Kabgayi A we abona bigoranye cyane kugirango izi mpinduka zitange umusaruro ungana ku bana biga ku bigo byo mu byaro n’abiga mu migi ahagiye hari ikoranabuhanga ugereranyije no mu byaro.
Ati “biragoranye cyane kugirango tuzongere kubona gutsinda kungana ku bigo byo mu byaro n’ibyo mu migi bigiye bifite ibikoresho bihagije by’imfashanyigisho kuko izi mpinduka zizasaba ikoranabuhanga ahanini mu kwishakira ubumenyi nkuko biteganijwe”
Abanyeshuri ku bigo byo mu byaro mu karere ka Muhanga baganiriye n’Umuseke bavuga ko bishimiye ziriya mpinduka zizabaha uruhare mu kugena ibyo biga ariko hari impungenge nyinshi kuko ahenshi nta bikoresho by’ikonabuhanga bafite bizajya bibafasha gukora ubushakashatsi.
Antoine Mutsinzi uhagarariye iterembere ry’abarimu muri REB yatangarije Umuseke ko abarimu barenga 61 000 bagiye guhugurwa ku buryo bw’imyigishirize bushya buzatangirana na 2016 (New curriculum) REB kandi itangaza ko nta mbogamizi zihari kuko tariki ya 9/06/2015 aribwo barangije umwiherero wari ugamije kwiga ku kuntu ibikoresho byo gutoza abarimu ndetse n’imfashanyigisho z’abanyeshuri byaboneka bitarenze uyu mwaka wa 2015.
Anaclet TUYISENGE
UM– USEKE.RW
17 Comments
REB yari ikwiye kwitondera ubu buryo bushyashya bwo kwigisha ishaka gutangiza muri 2016. REB yakagombye kubigendamo buhoro buhoro, kuko niramuka ibutangije huti huti hazangirika byinshi mu burezi mu Rwanda, cyane nduzi n’ubundi hari ibibazo by’ingutu byari bisanzwe bitari byagakemutse ku bijyanye n’ireme.
REB ikwiye kumenya ko hari aho ubwo buryo bushya bwo kwigisha bwageragejwe ariko bigasa naho bibananiye, aho kandi ni mu gihugu cy’igituranyi cya Tanzaniya. None u Rwanda nirwo rugiye kwisukira ubwo buryo bushya kandi nta myiteguro igaragara yakozwe, nta n’inyigo zigaragara zakozwe ngo harebwe uko bizagendekera abana b’abanyarwanda. Ubu ni kimwe no kwiroha mu mazi ukeka ko uzi koga nyamara inyanja yuzuye imivumba ishobora kuguhitana.
Nibuka cyera Réforme scolaire ikijya gutangira niba nibuka neza hari mu mwaka wa 1978 hasohotse amabwiriza asinyeho Minisitiri Nsekalije avuga ngo Umwarimu uza “critiqua” réforme azahita akurwa ku kazi nta nteguza !! ubwo umwarimu akisanga yigisha umwaka wa 7 cg uwa 8 nyuma ya saa sita yose agomba kwigisha imyuga, ubwubatsi, ububaji, ubuhinzi,….nta kindi umwarimu yakoraga uretse gufata ibitabo Minisiteri yohereje agafatisha “notes” nta mahugurwa yabonye, nta myuga yize uretse uwo kwigisha,Nangwe n’ubu wenda hari uwagira icyo avuga kuri iryo vugurura, wenda n’iyo nta cya hinduka nibura hari uwarinenze!! Ngayo ng’uko! Ngaho aho IREME ry’uburezi ryatangiriye kugwa, Ngaho REB gerageza wenda hari icyo wazageraho
Ngayo nguko ubuse noneho iyi mpinduka bazaniye aba bana ba .com dusigaye dufite,,, REB ifite kizere ki ko iyi gahunda izagira umusaruro ugaragara?
murakoze kjutuvugira kuko natwe nkuko byavuywe na mugenzi nhtago cyera twagiraga uburyo bwo kugira icyo tuvuga ku mpinduka izarizo zose
haracyari ibibazo mu byaro mubyukuri nkuko bivugwa ariko nanone ubu buryo burakenewe kuko bifasha abana kugira uruhare mu myigire yabo
nukuri ibyo bintu biriho ko dufite impungenge zabo bna bo mu byaro
turabashimiye uburyo mutuvuganira
abana bo mu cyaro nabo bakwiye kwitabwaho bakajya bavuganirwa nkuku kuko nubundi ubuyobozi ni ubw’abaturage
ni byiza ko hakorwa impinduk aariko nanone hage hab anza harewe niba byagira umusaruro urengeje kuwari usanzwe,
murakoze umuseke.com twishimira amakuru yanyu uwo munyamakuru wanyu(Anaclet) yarakoze kudusura akatuvugira ibyo twari twarabuze uko tuvuga. nanjye nigisha bamwe muri bariya bana bo mubyaro
nanjye sinshyigikiye iri hinduka ry’ubrezi kuko nubundi muri tanzania babikoze biiikbananira kandi baturusha gutera imbere mu burezi So ubwo rero sinzi icyo bishinjikirije cyane ko abana bo mu byaro nta bikoresho bafite bizajya bibafasha muri izi mpinduka
niko njye ni niko mbibona ko bariya bana bazagira umuzaruro muke ugereranije nuwari usanzwe murakoze.
mana wee ub use koko tuzajya twiga murii buo buryo hanyuma umusaruro wongere kungana nuwari usanzwe? mutubarize niba bano bana tubiona bamaze kurarurwa ahanini n’ibiyobyabwenge bazagira icyo bimarira niba dakurikiranwe nkuko byari bisanzwe?
abo bana bo mubyaro nabo bazitabweho ku buyryo mu minsi iri imbere nabo baba bari ku rwego nkurw’abo mi migi naho ubuuundi abo bavuga ngio nta musaruro uzaboneka sinzi niba bataba basuzuguye bariya bana kuko nabo bafite mu utwe kandi baratekereza nkuko abo bo mu migi babikora
nonese abana bo mu byaro nibo badakeneye kugerwaho nibyo bikoresho muvuga? nimureke gutesha agaciro abo bana kuko nabo barashoboye kandi ntanubwo twari twareba uko bigenda ngo tubone kuvuga ko umusaruro uzaba muke naho ubundi tuirashimira umuseke kuba waradusuye hano iwacu mu karere ka muhanga bakatubaza uko ibintu tubyumva murakoze
yeah nibyo biteye impungenge .. amashuri yo mubyaro mugihe atarabona ibikoresho bihagije .. iriya mpinduka izabadindiza cyanee
nge ndabona bizafasha abanyeshuri kugirango twihute mumanjyambere kd ndizera ko nabo babyemeza ikibazo cyabo mu cyaro bagitekerejeho bakanacyibonera umuti rero mureke kureba kungaruka mbi gusa murebe ninziza
nkuko abayobozi babitwizeza nkanjye umunyeshuri kuba ibitabo cg iryo koranabuhanga ritari ryajyera kuri bose nkuko bigomba kuba biri leta niyongere ingufu cyane kugira bizagere kiriya gihe twaramaze kubona ibihagije kuri bose kandi turabashimira mujye mukomeza mutuvugire umuseke.
Comments are closed.