Digiqole ad

Japan-Abatuye Hiroshima bibutse abahitanywe n’ibisasu kirimbuzi

Abantu amagana n’amagana bateraniye i Hiroshima, umwe mu mijyi yo mu gihugu cy’Ubuyapani yatewemo igisasu cya kirimbuzi mu Ntambara ya 2 y’Isi, bibuka ku nshuro ya 68 imbaga y’abahasize ubuzima.

Urwibutso rw'abahitanwe n'intwaro kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima (Photo Internet)

Urwibutso rw’abahitanwe n’intwaro kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima (Photo Internet)

Igisasu kirimbuzi Little Boy (agahungu gato) cyatewe mu mujyi wa Hiroshima kuwa 6 Kanama 1945, kirashwe n’ingabo z’Amerika abaturage 140 000 bahasize ubuzima.

Kuri uyu wa kabiri abaturage 50 000 bahuriye hamwe muri uyu mujyi wa Hiroshima bibuka inzirakarengane zazize ubusa.

Nyuma y’impanuka yabereye mu mujyi wa Fukushima, 2011 ubwo ahantu hatunganyirizwa ubutare bwa Uranium (bwifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi) hasandariye, n’ubu abantu 100 000 bavuye mu byabo.

Shinzo Abe, Ministre w’intebe w’Ubuyapani ashyigikiye ko igihugu cye cyongera kwisuganya kikongera gutunganya Uranium, ariko benshi mu baturage ayobora ntibamushyigikiye.

Nyuma ho iminsi itatu Hiroshima irashweho igisasu kirimbuzi, Amerika yateye ikindi gisasu Fat Man (umugabo ubwibushye) mu mujyi wa Nagasaki abasaga 80 000 bahita bahasiga ubuzima.

Uretse abantu bahitanwe n’ibi bisasu kirimbuzi uko ari bibiri, mu gihugu cy’Ubuyapani haracyavuka abana bahumanyijwe n’uburozi bwari bubirimo.

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

en_USEnglish