Digiqole ad

Karongi: Abakozi b’uruganda barinubira gukatwa intwererano ‘ku ngufu’

 Karongi: Abakozi b’uruganda barinubira gukatwa intwererano ‘ku ngufu’

Abakozi nk’aba basoroma icyayi nibo bigirijweho nkana bakatwa 1/3 cy’agashahara kabo ngo azahabwe umuhungu wa Boss ufite ubukwe

Bimenyerewe ko mu muco nyarwanda umuntu atwerera inshuti ifite urubanza. Gusa muri iki gihe hari ahatandukanye usanga abantu bitwerereza no ku batari inshuti nabo cyangwa se abantu bagategekwa gutwerera runaka nubwo baba batamuzi. Mu kigo cya Karongi Tea Factory abakozi baho bamwe babwiye Umuseke ko babajwe no gukatwa intwererano izagenerwa umuntu batazi, ngo ni uko gusa ari umuhungu wa ‘Boss’ ufite ubukwe.

Abakozi nk'aba basoroma icyayi nibo bigirijweho nkana bakatwa 1/3 cy'agashahara kabo ngo azahabwe umuhungu wa Boss ufite ubukwe
Abakozi nk’aba basoroma icyayi nibo bigirijweho nkana bakatwa 1/3 cy’agashahara kabo ngo azahabwe umuhungu wa Boss ufite ubukwe. Photo/TimSmith

Aba bakozi babwiye Umuseke ko bagiye kubona bakabona umukozi ubashinzwe aje kubabwira aho bakorera ko ‘Boss’ afite umuhungu ufite ubukwe. Bityo rero ko nk’abakozi bagomba kwishakamo intwererano y’uwo muhungu. Kabone nubwo aba bakozi baciriritse bo bavuga ko batanazi uwo muhungu.

Aba ni abakozi basoroma icyayi buri wese ngo bamubwiye ko agomba gukatwa 1 000Rwf ku mafaranga bakoreye. Ubusanzwe aba bakozi bahabwa 30Rwf ku kilo umuntu yasoromye. Ikigeranyo akenshi ni uko bakorera 3 000Rwf ku munsi, ari nayo ngo babakaseho igihumbi.

Umwe muri aba bakozi ati “Reba utu ufaranga umuntu akorera n’ibibazo aba agomba kuyakemuza mu rugo. Maze umuntu akaza akagukata igihumbi cyo gutwerera umuntu utanazi. Byaratubabaje cyane nuko nyine umuntu atinya kuvuga ngo n’ayo bibiri ejo atayabura.”

Umuseke wavuganye n’umwe mu bashinzwe aba bakozi muri uru ruganda rw’icyayi ruri mu murenge wa Gitesi, avuga ko icyo gitekerezo ari we wakigize kuko ngo n’ubundi basanzwe bafatanya nk’abakozi.

Avuga ko ntawe bayakase ku ngufu kuko ngo babanje gukora inama babyemeranyaho ko bagomba gutanga intwererano yabo ku muhungu w’umukoresha wabo. Ngo bakabyemera bose.

Ati “Habaye hari umukozi wumva atarabishakaga yaza kuyasaba akayasubizwa.”

Gusa aba bakozi bo bavuga ko batari gukatwa amafaranga yabo bakoreye ahubwo bari kwishyurwa bisanzwe maze ushaka gutwerera uwo muhungu wa Boss akabikora ku bushake.

Umwe ati “Gutwerera ni umuco nyarwanda, ariko gutwerera ku ngufu ntabwo ari umuco rwose, ni ukutunyunyuza utwacu ducye.”

Si aha ibi bivugwa gusa cyane cyane mu gihe nk’iki cy’amakwe. Mu bigo bitandukanye hari abakozi bitwerereza mu buryo busa no ku ngufu, bitewe n’imbaraga basanzwe bafite muri ibyo bigo.

Hari n’aho usanga atari aba bakozi ubwabo bafite ubukwe cyangwa urubanza runaka, ahubwo ari nk’abo mu miryango yabo, bashiki babo, basaza babo, abana babo se, ariko ugasanga ikigo bakoramo abantu barakatwa intwererano igenewe umuntu batanazi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ibyo ni uburyo bwa kijyambere bwo gusabiriza yewe.Ibinyamaswa binini n’ubundi bitungwa n’udutoyaa.

  • Ba nyakabyizi mwihangane iyi si nta mpuhwe igira.Abo bayobozi bahembwa akubye ayanyu inshuro 100 none na d’une mwakoreye Ngo mudutange tujye gutunga info z’abana babo.Imana yonyine izabahoza naho abantu twe ntaho dutaniye n’ibikoko.

  • Ba nyakabyizi muziyeranje mumenye aho reception yabereye byanze bikunze mwese uko mwatwerereye muzabutahe kandi babakire nk’abandi mwicare munezerwe. Ni uko bigomba kugenda abantu ntibagahuzwe n’amafaranga gusa.

  • Uyu ntabwo ari umuco nyarwanda ababikora bakwiye kubihagarika.

    Umuntu atwerera ku bushake ntabwo atwerera ku ngufu.

  • Muvunyi erega biragoye.None se bubereye Nyagatare urumva nanone nyakabyizi yabutaha ate?N’ubwo haha Kigali noneho yaba yishyize mu kaga k’amatickets.Ito mibare yaba ari amacuri.Gusa bihangane.

  • Uwo boss yirukanwe rwose kuko ibi ntaho bitaniye nogusaba ruswa.Kuko uwanze kuyitanga ashobora kwirukanwa.

  • Aha n’abakozi bamwe b’akarere ka karongi baherutse gukata 1/10 da cyo gushyira mu kigega cyo gushyigikira karake. Yewe ni agahomamunwa ariko byose nyagasani aba abanireba kdi ibyo ubu bisubizo burimo gukora bigahagara weekness igikurikiraho rero mucyumba.

  • Umuseke murakoze mujye mukomeza mube ijisho rya rubanda rwose muvugire abadashobora kwivugira.Umuseke Oyéé kuko ibi ntabwo byarikuzamenyekana narimwe. Kandi arakarengane gakorwa nabantu bindanini.

  • Abo bantu barimo kwica umuco nyarwanda wo gutwerera ubukwe. Ubusanzwe gutwerera nugufasha cg gutera inkunga umushinga wabashyingiranwa. Gufasha rero si agahato, kandi si amikoro runaka, ahubwo numutima ukorana ubushake, umuntu abikorera kugirango:
    – Gahunda cg igikorwa kigende neza.
    – Nawe abo yatwerereye nawe iyo agize urubanza yitwerereza kubo yabikoreye.
    – Umuntu iyo atwerereye haba hatwerereye umuryango we wose bityo bituma ubucuti bushimangirwa cg binoza umubano w’imiryango yombi ie uwatwererewe nuwatwerereye.
    muri make iyo niyo gahunda nyamukuru yo gutwererera ndetse abakiristu bo barabizi kuko ijambo ry’Imana rivuga ko icyo umuntu yifuza gukorerwa nawe yagikorera abandi. umuco nyarwanda nawo uti akebo umuntu agereyemo niko agererwamo cg bati akebo kajya iwamugarura kandi icyo umuntu abibye nicyo asarura, urumva rero icyerekezo. naho nta gutwerera muburyo bwa BY FORCE!! mureke abo bakozi bakoreshe ubushake bwabo.

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish