Kayonza: Umusore w’imyaka 18 yaguye mu idamu y’amazi arapfa
Iburasirazuba – Umusore w’imyaka 18 witwa Mutuyimana bakundaga kwita Giteke wo mu mudugudu wa Rugunga akagali ka Gitara mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza yarohamye mu idamu (icyobo kigari cy’amazi yo kuhira) ahasiga ubuzima.
Uyu musore yarohamye ariho yoga muri iki cyobo, ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare buvuga ko uyu musore yariho yogana na mugenzi we ngo bari bamaze kuvoma maze batereka amajerikani hasi bajyamo kwidumbagura.
Mutuyimana yaje gusoma nkeri ararohama, mugenzi we ngo ategereza ko yuburuka araheba niko gutabaza.
Ubuyobozi n’abaturage ngo bahageze basanga uyu mwana w’umusore yamaze gushiramo umwuka kubera aya mazi.
Alfred Dusingizemungu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare avuga ko iyi damu ari ubwa mbere irohamyemo umuntu ku bw’impanuka. Gusa ngo hari uwigeze kuyiyahuramo yiyambura ubuzima arapfa.
Uyu yiyahuye muri iki cyuzi mu kwezi kwa kabiri 2015.
Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda kogera muri ibi bidamu kuko bitagenewe kogerwamo ndetse n’amazi yabyo akoreshwa imirimo inyunye.
Ati “Ndasaba abaturage kurinda abana kujya ahantu hari amazi ari bonyine nta bantu bari kumwe bashobora kubakebura mugihe bagiye mu mazi”.
Ibidamu bikoreshwa cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, usanga ari ibyobo byagutse kandi birebire bishobora kugira metero eshatu z’ubujyakuzimu ku buryo utazi koga akabijyamo yahasiga ubuzima.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Yooooo Imana imwakire mu bayo kabsa nta kundi numunsi wari wageze
Comments are closed.