Bigoranye, abayobozi b’Uburayi bemeye kongera kuguriza Ubugereki
Abayobozi b’ububumwe bw’uburayi bari bamaze iminsi mu biganiro mpaka byo kwiga ku kibazo cy’ubukungu bw’ubugereki. Bashaka kumenya niba bongera kubuguriza andi mafaranga yo kuzahura ubukungu bwabwo cyangwa babureka bugatindahara ndetse bukaba bwava no mubihugu bikoresha ifaranga rya Euro.
Mu nama zibera i Buruseli mu Burigi, ijoro ryakeye ryagombaga gusiga bafashe umwanzuro. Gusa wabonetse mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere. Umwanzuro wari hagati cyane ya Angela Merkel na Francois Hollande batabonaga ibintu kimwe. Merkel ntiyashakaga ko bongera kuguriza Ubugereki kuko ngo bwatakaje ingwate ikomeye; ikireze.
Muri iki gitondo umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’iburayi yatangaje kurubuga rwe rwa twitter ko bageze ku mwumvikano w’uko Ubugereki bongera kubuguriza bukazahura ubukungu bwabo bwifashe nabi cyane muri iki gihe nk’uko bitangazwa na AFP.
Ubugereki bwategetswe gushyira mu bikorwa politiki nshya bahawe; z’imitangire y’amafaranga ahabwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru (pansion), guha ubwisanzure ubucuruzi, gushyira ibigo bishinzwe kwegurira bimwe mu bya Leta abikorera, kuvuguru amategeko agenga umurimo mu gihugu n’ibindi biherekeje iyi nguzanyo bahawe.
Yavuze ko ubugereki bugomba kugendera ku murongo ngenderwaho buzashyirirwaho n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ugiye kubaha ubufasha. Kandi ko uwo mwanzuro wafashwe mu rwego rwo guha amahirwe yo kubona ubufasha buvuye k’uburayi.
Umuryango w’ubumwe bw’iburayi kandi watangaje minisitiri w’intebe w’ubugereki yemeye ubusabe bw’ubudage ko imitungo y’ubugereki imwe n’imwe yagurishwa bakabasha kwishyura umwenda.
Avuga ko bakoze ibi barinda ingaruka mbi zaterwa n’imibereho y’abagereki, politiki ndetse n’ubukungu zaterwa nicyo kibazo.
Umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe bw’uburayi Jean Claude Juncker yavuze batiteze ko Ubugereki bwava mu muryango w’ibihugu bikoresha ifaranga rya Euro kuva bwamaze kwemererwa inkunga.
Ikibazo cy’ubukungu mu bugereki cyatangiye nyuma Ubugereki bunaniwe kwishyura umwenda bubereyemo ikigega cy’imari kw’isi, n’abandi babugurije ku gihe bwari bwahawe.
Nyuma yo kunanirwa ibi, ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bwinubiye cyane imyitwarire y’iki gihugu, bisaba ko kirukanwa muri uyu muryango niba Ubugereki butiziritse umukanda ngo buzahure ubukungu bwabwo ubwabo, bongera imisoro banagabanya ibyo bakenera.
Abaturage b’Ubugereki nabo bakaba baherutse gutora umwanzuro wo kwanga ukwo kwihambira.
Usibye Ubufaransa ibindi bihugu byinshi by’i Burayi ntibyakozwaga ibyo kongera kuguriza Ubugereki, umwanzuro wafashwe none ni inkuru nziza ku baturage b’Ubugereki, n’intsinzi kuri Politiki ya Francois Hollande warengeraga cyane Ubugereki bwashoboraga kwirukanwa muri EUROZONE.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW