Digiqole ad

Rwanda: Abaturage mu nkundura bajuririra ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo

 Rwanda: Abaturage mu nkundura bajuririra ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo

*Abacuruzi batatu i Kirehe bashyizwe mu kiciro cya mbere (cy’abakene cyane)
*Uw’i Karongi bamushyize mu kiciro cya kane (cy’abakire) ngo kuko akora i Kigali
*Hari ba Gifitifu ngo bashyizeho umubare ntarengwa w’abakene bagomba kuba mu murenge
*Muasobwa henshi ngo zarasobwe

Hashize amezi atanu mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya, abaturage bakemererwa kujurira mugihe batanyauzwe n’icyiciro bashyizwemo, ubu hirya no hino mu turere dutandukanye tw’urwanda hakomeje kumvikana abaturage bavuga ko bashyizwe mubyiciro by’ubudehe bitajyanye n’imibereho yabo bityo bagasaba gushyirwa aho bakwiye.

Abaturage ahatandukanye mu gihugu barajuririra ibyiciro by'Ubudehe bashyizwemo
Abaturage ahatandukanye mu gihugu barajuririra ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo

Aba baturage bavuga ko amakuru yatanzwe n’abaturanyi babo mu midugudu mu gihe cy’ikusanya makuru ku mibereho yabo yagiye agateshwa agaciro na bagifu b’imirenge ahanini ngo bagamije kugabanya imibare y’abagaraga mu byiciro by’abakene; ni ukuvuga icyiciro cya mbere nicya kabiri.

Mu muco igikorwa cy’Ubudehe cyakorwaga mu rwego rwo gufasha abatishoboye, ubu cyashyizwe mu rwego rwa politiki zigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage, aho abaturage bashyirwa mu byiciro bitewe n’imibereho yabo bituma imiryango yabo igenerwa ubufasha na Leta.

Hari ibyo abaturage bavuga bisa n’ibitangaje aho usanga ngo umukire uba uzwi mu gace runaka ashyirwa mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye ariko umukene bizwi ko atishoboye agashyirwa mu cyiciro cya kane cy’abishoboye.

 

i Kirehe

Bamwe mubaturage bo mukarere ka Kirehe  mu kuvuga akarengane bahuye nako  mu byiciro by’ubudehe bagaragaza ko hari abakire bazwi neza ubu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu gihe hari abakene bazwi batashyizwe muri ibyo byiciro.

Jean D’amour Habumuremyi atuye mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe akagali ka Nyabigega yabwiye Umuseke ko azi neza abaturage bashyizwe mu cyikiro cya mbere n’icya kabiri kandi bizwi neza ko ari abakire.

Ati “Njye ndi Pasiteri, hari abaturage b’abakene baca inshuro twubakiye amazu, ubu bashyizwe mu cyiciro cya gagatu n’icyakane, abakire bashyirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndabifite rwose ni ibintu mfitiye amakuru”.

Hari amwe mu mazina y’abantu batatu uyu muturage yatubwiye ko bashyizwe mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri kandi ari abakire bizwi kandi nabo ngo ibi ba nyir’ubwite  bemeye ko aribyo byiciro bakwiye .

Muri abo yatubwiye ko harimo abacuruzi batatu ndetse n’umworozi ufite iferime (farm) nini.
 

i Karongi

Mu karere ka Karongi naho hari umuturage wabwiye Umuseke ko we bamushyize mu cyiciro cya kane  kuko ngo ngo akora i Kigali.

Uyu muturage yitwa Turikumwe Donatille ukomoka mu murenge wa Rubengera avuga ko  akora akazi ko mu rugo aho ahembwa amafaranga y’urwanda ibihumbi 30 buri kwezi, avuga ko umugabo we yabaswe n’ibiyobyabwenge bakananiranwa bikaba ngombwa ko ajya kwishakira ubuzima i Kigali, abana be batatu abasigira Nyirakuru ariwe nyina. Ubu ngo bamushyize mu kiciro cy’abakire.

Usibye kuba yifuza ko yahindurirwa icyiciro cy’ubudehe arimo arasaba ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamushakira aho yubaka cyane ko ngo yatandukanye n’umugabo ariko abana akaba ari we ubarera bityo akaba ntahho kubarera afite.

 

Ba gitifu b’imirenge barashinjwa…

Nubwo Leta isaba ko umuturage utishimiye icyiciro cy’ubudehe arimo yajurira, hirya no hino abaturage bashinja abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kuba banga ko bajurira ndetse bamwe bagashyiraho n’umubare ntarengwa w’abakene bagomba kubarizwa mu mirenge bayoboye.

 

Mu murenge wa Kirehe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe abaturage bamushinja kuba yaranze ko bajurira ngo kugirango azabe uwambere mu mihigo.

Bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe, bavuga ko ubwo gitifu w’umurenge yabasuraga yababwiye amagambo abakomeretse ababuza kujurira.

Urugero batanga ngo ni uko yabwiye umukecuru wari uje kujurira ikiciro cy’ubudehe bamushyizemo ko agomba kujya  kujya mu cyiciro bamutegetse kandi atagomba kujurira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe Appolinaire Nsengiyumva  ari nawe ushinjwa n’aba baturage we avuga ko ibi abaturage bavuga byuko yababwiye nabi ari ukubeshya.

Nsengiyumva avuga ko ntawe yanze ko ajurira ko ahubwo icyabaye ari uko wasangaga umuturage yananiwe kunyomoza amakuru ari ku ifishi bikaba ngombwa ko ategekwa kuguma mu cyiciro yashyizwemo.

Nsengiyumva Appolinaire asaba abaturage kutumva ko hari icyo bahombye mu gihe babonye bari mu cyiciro batashimiye.

Ati “Uko kujirira bikurikirana kuva mu mudugudu kugera ku karere bishoboka ko yazagera mu karere n’ubundi amakuru yatanzwe agahamya ko agomba kuguma mu kiciro cya gatatu ,icyo akwiye kubyakira kuko ntacyo ahombye

 

Mudasobwa ngo nizo nyirabayazana …

Mu mpaka ku byiciro by’ubudehe hakunze kugarukwa kuri za mudasobwa ko arizo zishe amakuru yavuye mu midugudu.

Nsengiyumva Appolinaire Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe nawe yatubwiye ko iki kibazo mu murenge ayoboye cyahabaye aho wasanganga umuturage ari mu cyiciro cya kane nyamara yakogombye kuba ku cyiciro cya mbere.

Ibi rero ngo bayetewe n’uko buri zina habaga hari kode bitewe n’icyiciro arimo hanyuma ngo ‘Logiciel’ (progaramu ya mudasobwa ) ikabinyuranya, kuri ubu ngo bakaba bari muri gahunda y’ikosoramakuru bareba niba amakuru mudasobwa yatanze ahura na yayandi yavuye mu baturage.

 

Ibigenderwaho mu gushyira abaturage mu byiciro .

Icyiciro 1: Umuntu utagira inzu ye yo kubamo ndetse ntabe yakwikodeshereza inzu yo kubamo, arya rimwe ku munsi, nta munyu cyangwa isabune ashobora kubona.

Icyiciro cya 2: Umuntu ufite inzu abamo uko yaba iri kose, ashobora kurya kabiri ku munsi, yambara, amesa, mbese yifashije biciriritse.

Icyiciro cya 3: Umukozi ushobora guhembwa umushahara wa buri kwezi uciriritse, abikorera cyangwa abahinzi aborozi bihaza bagasagurira amasoko.

Icyiciro cya 4: Abantu bari mu rwego rw’abantu bashobora gukoresha cyangwa gukorera mu mitungo yabo bakoresha abantu benshi bahemba.

Ibyiciro by’ubudehe byatakerejwe hagamijwe kumenya amakuru afatika kubijyanye n’imibereho y’abanayarwanda kugirango bifashe Leta mu igenamigambi.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo yari mu karere ka Gakenke mu gutangiza gahutanda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya ,Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ibyiciro by’ubudehe abaturage bari gushyirwamo muri iki gihe ntaho bihuriye na gahunda zimwe na zimwe za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de santé) ndetse n’inguzanyo igenerwa abatsindiye kujya kwiga muri kaminuza za Leta.

Daniel HAKIZIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ibi byiciro bishyashya by’ubudehe bishobora kuzateza ibibazo kuko usanga uko abantu babishyizwemo byibazwaho byinshi.

  • ARK HARYA KUBIBURANA BIMAZE IKI? AHO BAGUSHYIZE HOSE HARI ICYO UHABWA CYANGWA UBUFASHA KU BARI MU BYO HASI? MUNSOBANURIRE DA NANJYE NZAJYE KUBURANA, AAAHH

  • gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ntacyo bimaze kuko amakuru atangwa aba adasobanutse neza, ibyo byiciro ubwabyo ntibisonanutse (wasobanura ute ukuntu umuntu uhembwa ibihumbo 30 n’undi uhembwa ibihumbi 300 bashyirwa mu cyiciro cyimwe?) Ubwo se ugiye kubashyiriraho gahunda zo kubateza imbere bose wabikora ute kandi badahuje imibereho?) Ese amakuru atangwa n’iikigo cy’ibarurishamibare amaze iki? Nyamara ayo makuru niyo aba yizewe kuko aba yakusanyijwe agasesengurwa mu buryo bwa gihanga nta marangamutima arimo. Uwumva akamaro k’iyi gahunda rero yindi yansobanurira kubera ko mbona ari yo gupfusha ubusa igihe n’amafanga gusa.

  • Erega murwanda umubare munini w,abaturage ntabwo bishoboye barakennye,ariko abayobozi ntibabyemera ngo nukubaebya.Ahhh nzabanumva.

  • Ibyo byose ni amanyanga! Ibyo by’ubudehe ni ibigamije gukandamiza abaturage. Mureke kubeshya.

  • hummmm! cyera numvaga bavuga ko imibereho y’umunyarwanda ari ibanga ntawe ugomba kwinjirira undi mu buzima bwite bwe(vie privee)! iyi vie privee ubanza itakinabaho! Leta ibwinjiramo, yarangiza ikabaza n’abaturanyi bawe uko ubayeho, ikabyemeza imanika ku murenge, akagali n’umudugudu icyiciro urimo! Ye we nzaba mbarirwa icyo iyi Leta yacu izasiga i Rwanda

  • Koko mwarimu ngo ajye mu cyiciro kimwe na gitifu w’umurenge! 27000 bigereranywe na 600000 n’imisago ibibazo biracyari byose.

  • Ndi Imfubyi Ndera Barumuna Banje ,mfite Imyaka 20, Kandi Ntabwo Dufite Amasambu ,turya Rimwe Kumunsi,ntakazi Mfite Ndangije Secondary Muri 2015 , None Nasanze Turi Mucy’icyiciroro Cya Gatatu. Kandi Ntako Turi Pee. None Mubwire Ibisabwa Kugira Umuntu Ajurire Kuko Birarenze

Comments are closed.

en_USEnglish