Burundi: Abantu 31 bo mu ishyaka FNL batawe muri yombi na Polisi
Nyuma y’iminsi mike mu gihugu cy’Uburundi habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za Leta n’umutwe w’inyeshyamba utazwi mu Majyaruguru y’Uburundi, mu ntara ya Kayanza, Polisi yataye muri yombi abarwanashyaka ba FNL bagera kuri 30 nyuma yo gutahura intwaro zari zihishe ku musozi mu ntara ya Muyinga.
Ku cyumweru mugitondo, umutwe w’Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD- FDD, bahagartse ipikipiki yari itwaye umufuka munini urimo imigozi y’ibijumba.
Nyuma yo gufungura uwo mufuka, nk’uko bivugwa n’ababibonye, ngo basanzemo imbunda 10 zo mu bwoko bwa kalachnikov na magazine (chargeurs) 38. Umuntu wari utwaye iyo moto ngo yabashije guhunga.
Ibyo byatumye Ibonerakure zijya kubivuga muri Polisi, nay o ihita ikora umukwabo kuri uwo musozi wo mu ntara ya Muyinga, uherereye muri km 280 uvuye ku murwa mukuru wa Bujumbura.
Aline Manirabarusha, Guverineri wa Muyinga yavuze ko muri uwo mukwabo hatahuwe izindi mbunda 20 zo mu bwoko bwa kalachnikov.
Uyu muyobozi yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe na polisi ari icyambere kibaye muri ubwo buryo gikomeye.
Polisi y’Uburundi yahise ifata abantu 31 bose bo mu ishyaka rya FNL rya Agathon Rwasa, umwe mu bayobozi bakomeye batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza Pierre.
Guverineri wa Muyinga yagize ati “Bari ku rutonde rw’abantu bari ku rupapuro rwatowe aho bari bafite umugambi wo guhungabanya amahoro n’umutekano.”
Gusa ibyo byabaye, abo ku ruhande rwa Agathon Rwasa, babibeshyuje bavuga ko ari umugambi wateguwe kugira ngo Leta ibashe gusenya umutwe utavuga rumwe na yo.
Abayobozi mu gihugu cy’Uburundi ngo bafite umujinya w’uko hamaze iminsi ibihuha bivuga ko muri ako gace ka Muyinga kegeranye n’u Rwanda ndetse na Tanzania, haba hategurwa umutwe w’inyeshyamba zitwaje intwaro zigamije guhirika Perezida Nkurunziza.
RFI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntawumenya kwanuka mukanwa kiretse abamwegereye. Ikindi nuko bigoye cane kubwira umuntu kwanuka mukanwa
Nkurunziza nashaka ibyo kuyobora abarundi abivemo kuko nibitabibyo igihugu akiroshye mumuriro ataretse na rubanda ruto.
Comments are closed.