Digiqole ad

Imibonanompuzabitsina yimbitse yagusiba ubwonko

Abahanga batanga urugero ku mugore waryamanye n’umugabo we byimazeyo akajyanwa mu bitaro nta kintu yibuka cyabaye mu masaha 24 yari ahise.

Ubusanzwe byemezwa ko imibonanompuzabitsina igira icyo imara mu kuruhura ubwonko bw’abayikoze babikunze cyangwa bakundana koko.

Ariko hari izindi ngero  zagiye zigaragaza ko iki gikorwa iyo gikoranywe umurava no kwimarirayo bikomeye bishobora gutuma ubwonko bwawe bwibagirwa.

Ushobora kuhagirira ikibazo cyo kwbagirwa byose/ Photo Internet
Ushobora kuhagirira ikibazo cyo kwibagirwa byose/ Photo Internet

Umugoere w’imyaka 54 ngo yajyanywe mu bitaro I Washington ari mu bibazo byo kutagira icyo yibuka, nyamara nibwo yari akirangiza kwiryamanira n’umugabo we mu rukundo rwimbitse.

Iki kibazo cyo kutagira icyo wibuka bitewe no ‘kwiha akabyizi’ nubwo ngo kidakunze kuba, ngo hari nabo kibaho ntibamenye ko cyababayeho ngo bagakeka ko ari ukubera imbaraga bakoresheje cyangwa bakoreshejweho, maze bakarindira ko ubwonko bwigarura ku murongo bwariho mbere.

Nyamara ngo ni bibi cyane nkuko byemezwa n’abaganga, birashoboka ko uramutse utagiye kwa muganga ngo barebe niba nta cyangiritse mu mutwe byakuviramo kwibagirwa ibintu byose burundu byongeye.

Ubwonko ngo ntabwo buba bwangiritse mu by’ukuri, kuko ngo ibipimo byerekanye ko kuri uriya mugore w’I Washington ntacyo ubwonko bwe bwari bwabaye na gato.

Nubwo abaganga bashidikanya ku mpamvu nyakuri zitera guteshwa ubwenge n’imibonanompuzabitsina, abahanga mu ndwara z’udutsi duto bemeza ko ari amabwiriza “Command” nyinshi zitangwa ku bwonko mu gihe cy’icyo gikorwa cyimbitse, kugenda ari nyinshi,  mu gihe ibisubizo bitaranagaruka, cyangwa byaba urujya nuruza rwihuse muri utwo dutsi duto cyane, ngo bishobora gutera icyo kibazo.

Muganga Sebastian Ameriso, wo mu ishuri ry’udutsi duto I Buenos Aires muri Argentine yavuze ko bataramenya neza impamvu, ariko ko basuzumye bagasanga bidaterwa n’imbaraga ziba ziri gukoreshwa muri uriya murimo, kandi bitanatera gucika kutwo dutsi two ku bwonko.

Amahirwe ni uko ngo kenshi nyuma y’amasaha atari menshi uwari wagize ikibazo cyo kwibagirwa byose nyuma y’uwo murimo yongera agasubira ku murongo.

Ikindi kandi ngo bene iyi ndwara yibasira ahanini abari mu kigero cy’imyaka 50 na 60, imibonano mpuzabitsina bakora ngo iba yimbitse kandi bakirekura cyane.

Uriya muganga avuga ko byaba byiza ku muntu wese ugize iki kibazo cyo guta ubwenge bumwibutsa kubera imibonanompuzabitsina yakwihutira kujya kwa muganga kuko bishobora no kuba birenze ibisanzwe.

Source: deadsprin.com

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

29 Comments

  • C’est horrible!ngaho mukwiye kubyitondera,ndabona iyi ndwara imeze nka ciriparkison,

  • Lol, noneho umuntu ashobora guhita yiformata akanibagirwa izina rye, it is very funny. Mujye mwitonda

    • Ubundi nibyo koko kuko hariya hantu bahita muri SETUP, ngaho abanyamirimo nababwira iki!Byeza ubwonko n’imifuka ni ink’izoga da!

  • Mbega umugore wafashijwe weeeeeeeeeeeeee! Uzi ko yatuma umuntu ahita abisahaka?

  • Uyu ni uko yari ashaje naho ubundi ntakintu kiza kiruta kurya akantu. Ukora sport, ukananura imitsi, Ugakura imyanda mumubiri, ugashimisha ubwonko n’umubiri, ndetse numutima ukaruhuka, kuko uba umaze gusogongera kuri 1/3 cy’urukundo rwa nyampinga wawe. ngaho vuga ikiruta ibyo byose!!!!!!!!!

    • Ariko se nkwibarize rwose, ushatse kuvuga ko umukobwa ari poubelle ku buryo uvuga ngo ukura imyanda mu mubiri? un peu de respect et d’estime s’il vous plait!

      • Anita ushobora kuba uri umwari utarashaka niyo mpamvu ubihaka.Nonese ikirouge ubona atari umwanda ntutujugunya muri cotex/pad ubu toilet.N’amasohoro rero igihe cyose avuye mu mubiri aba ari umwanda.Nge ndi umutegarugori twarabyemeye kuba poubelle yabafasha bacu nta nicyo bidutwaye pe.We are proud of.Numara gushaka uzambwira.Ariko uzi iyo umugabo wawe asohoye nawe nk’umufasha we bikunezeza umutima byahatari niyo wowe waba utarangije.Gusa uranezerwa kuko uba ubona aruhutse bimugoye ubimufashijemo kandi aguwe neza.Njye nicyo kintu cyambere kinshimisha iyo turi mu activite nyirizina .Tx

  • really!tujye twifata noneho!dufunge ijisho rimwe!hahhahahaha

  • RATA UMENYA BIRYOHAAAAAAAAA REKA NTEGEREZE NZABA NDEBA

  • ariya mafoto mujye muyakuraho…….

  • haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!bishatse kuvuga ko tugomba gushyikirana twitonze rero?ariko iyo umuntu abikoze atisanzuye nabyo wumva birutwa nokubireka.ngaho inzobere mubushakashatsi nibatubwire!

  • amafoto ntacyo atwaye nawe ntukitoratoze.niyo atuma inkuru ikurura abasomyi,ahubwo uriya mugore atumye numva ndibunoze imirimo mukanya

  • ubuse twe tutarigira uko twigenza noneho twavuga iki koko?turahapfiriye pe pe

    • Ahubwo turaharokokeye sha, nyumvira pe!

  • aha ho ni danger nge kuubwange ndumva nge mpise mpurwa gusa abageze yo mo bambwira ibitandukanye nibyo mfate iki ndeke iki?

  • AHO NIHO RUZINGIYE CYANE CYANE KU BIHA KUNYUNGUTA BOMBO ITAKIRI MU ISHASHI.

  • Muraturiza ntimuzi ukuntu byabuze. Hagize se undangira aho mbikura wakwenda nkibagirwa burundu.

  • Ari HiV/SIDA cyangwa kwibagirwa igikomeye niki? Biriya bintu biraryoha cyane wabigezeho ntangaruka n’imwe uba witayeho uravuga uti sinacira akaryoshye ikizaza kizaze Ahaaaaaaaaaaa!!

  • biraryoha nyine ntureba uko uwo mugore yabaye!!!ariko ni hatari pe!

  • Niko, nimunsobanurire: hambere aha abantu bavugaga ko imibonano mpuzabitsina ari myiza, kandi ko ivura indwara zimwe na zimwe.None ubu birahindutse ngo imibonano ishobora gutera indwara yo kwibagirwa.Bimeze gute?TUZABIGENZA GUTE?TUBYITWAREHO GUTE?

  • Arega ushobora no kwibagirwa burundu kubera ahantu uba uri ntanakimwe uba utekereza. reba nkuriya mukecuru ukuntu yari ameze. wagirango yari yageze iyo ajya. ahaaaaaaa birakomeye kubabikora dore njye nabivuyemo ntibagiwe hariho nabazibagirwa burundu si inkuru.

  • ariko nihagati y’imyaka 50 na 60 niba ubitinye nuyigezamo azewitonda

  • u know what? this is true, very true.
    moi meme j’ai vencu l’experience kandi nta myaka 30 y’amavuko mfite. umenya biterwa n’umubiri w’umuntu ariko kuko abo twabiganiriyeho bose bambwiye ko ari ubwa mbere babyumvise,ntabwo nibagirwa byose ariko nkuwo mugore ariko ibyinshi biragenda neza neza, hagati aho imibonano iba yagenze uko mbyifuza kandi igihe kirekire.Murakoze.

  • ukuntu uyu mugore yaryohewe sigusa mwa? ubanza byabintu ari hatari.mbanda ndumwambi

  • Ndagirango nibarize kuki wanditse kuriya avuga ngo ariya mafoto bajye bayakuraho.ese kuki we biriya bitagaragaye twamenya dute aho isi igana?twamenya dutese ziriya ndwara zanduriramo?

  • NI BYIZA ARIKO UBIKORANYE NUBIFITIYE UBURENGANZIRA CAD UWO MWASHAKANYE NAHO UBUNDI IBINDI IMANA IBYANGA URUNUKA

  • mumbabarire na njye ngire icyo mbivugaho ni ikibazo kubantu bize cyane kuko igihe kinini uwariwewese atubwira uko ashaka ariko kubwnjye ndemeza ko ntangaruka zirimo ahubwo biterwa nibinure byishi bivakubwonko ubwo ninko kubwoza ndi DR IBYO MVUGA NI UKURI

  • Mu ba nyarwandakazi niho bagera bakarekura amazi

  • Mbega inkuru yari ikenewe kuri benshi, baba ababikunda n’ababirwanya!! Ikiriho ni uko ikintu cyose kigira igihe cyacyo. Ese wakwishimira kumara amasaha runaka wishimisha nyuma ukazamara andi waribagiwe!!!Hitamo imara ipfa ubwo ni ukureba ibigufitiye inyungu kandi bitakwangiriza ubuzima kuko ni nk’amazi aseseka ntayorwe.

Comments are closed.

en_USEnglish