Digiqole ad

Mu Kwibuka Jenoside ku nshuyo 21 hatanzwe inkunga ya Frw miliyoni 754,5

 Mu Kwibuka Jenoside ku nshuyo 21 hatanzwe inkunga ya Frw miliyoni 754,5

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yabwiye abanyamakuru ko kuba kwibuka byarabereye ku rwego rw’umudugudu, ngo byatumye abantu benshi bitabira ibikorwa byo kwibuka no gukemura ibibazo byinshi by’abarokotse, iyi komisiyo kandi yavuze ko inkunga yatanzwe yiyongereyeho hafi miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Dr. Bizimana Jean Damascene yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu aho yavuze ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 byagenze neza kubera ko byarakorewe ku rwego rw’imidugudu.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside iragaragaza ko kuba kwibuka byarabereye ku rwego rw’umudugudu byaratanze umusaruro mu gukurikirana  gahunda zose zo kwibuka, zirimo kwitabira ibiganiro ndetse n’abagerageje gupfobya ngo byaroroshye kubabona.

Ikinti izi mpinduka zo kwibuka ku rwego rw’umudugudu byafashije, ngo ni uko ibibazo by’abarikotse byakemuwe babihereye mu mizi. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa  CNLG yabwiye abanyamakuru ko impinduka zabaye mu kwibuika zagize umumaro kandi ngo ni na gahunda ya Leta yo kwegereza ibikorwa abaturage.

Dr. Bizimana yagize ati: “Kwibuka byegerejwe Abanyarwanda bose mu midugudu batuyemo kugira ngo n’ibibazo abarokotse bafite bibashe kuganirwaho aho batuye banabishakire umuti.”

CNLG yavuze ko abaturage batanze inkunga ingana na miliyoni 231,9 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihugu hose ahabereye ibikorwa byo kwibuka, naho za minisiteri n’ibindi bigo bya Leta n’abikorera batanze agera kuri miliyoni 522,6 yose hamwe akaba agera kuri 754,597,512, mu gihe umwaka ushize hari hatanzwe agera kuri miliyoni 359,6.

Muri uyu mwaka kandi, mu nkunga zahawe abarokotse harimo inka 242, ihene 65, ingurube 32 ndetse n’amabati agera 1 856.

CNLG ivuga ko nubwo byagaragaye ko ibyaha byo gupfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside umubare wabaye munini kuruta uw’uwo mu mwaka washize, ngo byatewe n’uko kubikurikirana byahereye mu mizi ku rwego rw’umudugudu kuko ngo mbere hari ababikoraga ntibamenyekane.

Dr Bizimana yagize ati: “Kwibuka ku nshuro ya 21 ibyaha by’ingengabitekerezo byabaye 168, umwaka ushize byari 68. Impamvu byikubye kabiri ni uko kwibuka byabereye mu nzego zo hasi kandi ababikora niho babikorera. Bose barafashwe ahubwo mbere hari abatarafatwaga.”

Nubwo gupfobya bikigaragara hirya no hino yavuze ko bakomeje ingamba y’ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye nko mu mashuri, muri gereza n’ahandi kandi ngo bazakomeza guharanira guca umuco wo kudahana ababikoze.

Intara y’Uburasirazuba hagaragaye ibyaha 54 byo gupfobya, mu majyepfo hagaragara 34, mu Mujyi wa Kigali n’ intara y’Uburengerazuba hagaragaye 31 naho mu Majyaruguru hagaragara ibyaha 18.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ngo irateganya umushinga wo kubungabunga imibiri igera ku 7 240 yo mu nzibutso za Murambi, Nyamabuye, Nyamata, Ntarama na Bisesero mu rwego rwo kubika ibimenyetso by’ amateka naho indi isigaye ishyingurwe.

Kwibuka ku nshuro ya 21 byatangijwe ku rwego rw’igihugu ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi i Kigali.

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • bakoze umurimo mwiza

  • Merci Dr BIZIMANA ukora akazi keza cyane. Ntihazagire abaguca intege komereza aho.

  • bakoze neza abatanze inkunga yabo bafasha abarokotse gusa hashyirweho gahunda zihamye zo guhangana n’ingengabitekerezzo ya jenoside yikubye kenshi si na kabiri gusa uko mbibona maze umwaka utaha izagabanuke cyane

Comments are closed.

en_USEnglish