Digiqole ad

Bamwe mu banyamakuru basanga itegeko ry’ubutaka hari ibyo ridafutura neza

 Bamwe mu banyamakuru basanga itegeko ry’ubutaka hari ibyo ridafutura neza

Icyangombwa cy’uko wandikishije ubutaka

Ubwo umuryango witwa ‘Human Rights First Rwanda Association’ wahuraga n’abanyamakuru bakora inkuru z’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu, mu rwego rwo gutangaza ibyakozwe mu mushinga wo gusobanurira abaturage amategeko y’ubutaka, abanyamakuru basabye ko habaho impaka ku itegeko ry’ubutaka kugira ngo rirusheho gusobanuka.

Uyu mushinga wa Human Rights Rwanda First Association, wari ugamije gusobanurira abagore, abafite ubumuga n’ababana n’ubwandu bwa SIDA ibijyanye n’itegeko ry’ubutaka mu rwego rwo kubereka akamaro ko gutunga ibyangombwa by’ubutaka.

Mu kiganiro cyatanzwe na Nkusi Fred, umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza ku bijyanye n’amategeko agenga ubutaka mu Rwanda, harimo ko itegeko nshinga ry’u Rwanda rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntakorwaho (absolute right), ndetse n’iry’ubutaka umuntu ahabwa icyangombwa cyitwa icya burundu ariko agahindukira agakodesha na Leta.

Nkusi yasobanuye byinshi bigenderwaho kugira ngo ubutaka bwitwe ubw’umuntu, aho yavuze ko uwo muntu agomba kugaragaza ubwo butaka, akagaragaza icyemezo cyemewe cy’uburyo yabubonyemo, byaba ngombwa yarashyingiwe byemewe n’amategeko akagaragaza inyandiko z’isezerano maze akuzuza impapuro zisabwa akabona kwandikwaho ubutaka.

Itegeko ry’ubutaka kandi riteganya ko nyirabwo agomba kubukoresha neza, agatanga imisoro ndetse yabukoresha nabi akaba yabwamburwa. Ikindi ni uko itegeko riteganya amasezerano y’ubukode hagati ya Leta na nyiri ubutaka, icyo gihe kikaba kiri hagati y’imyaka 20 na 99 bitewe n’aho buri n’icyo bwagenewe gukoreshwa.

Nkusi Fred yagize ati “Ubutaka udafitiye icyangombwa kikwanditseho, nta cyizere wagira ko ari ubwawe, umuntu yaza akabukunyaga abwita ubwe.”

Nyuma y’icyo kiganiro, bamwe mu banyamakuru bazamuye impaka bagaragaza ko iyo usesenguye usanga itegeko ry’ubutaka rikoresha imvugo zidasobanura neza ibintu basaba ko abarishyizeho babyigaho.

Bavuze ko itegeko ry’ubutaka mu Rwanda riha ububasha cyane Leta kuruta nyirubutaka, aho bagaragaje ko itegeko ririho ridasobanura neza ugomba kugira uburenganzira ku mutungo kamere wagaragara mu isambu ye (amabuye y’agaciro cyangwa undi mutungo kamere w’ikuzimu).

Abanyamakuru bagaragazaga ko bitumvikana ukuntu mu isambu y’umuturage habonekamo umutungo kamere ukitwa uwa Leta kandi uyu muturage asorera ubutaka, yarabwanditsweho bwitwa ubwe.

Umunyamakuru Robert Mugabe yavuze ko mu bihugu yabashije kugenzura amategeko yabyo y’ubutaka, nka Uganda na USA, umuturage aba afite uburenganzira busesuye ku mutungo wo munsi y’ubutaka (isambu) bwe, ariko mu Rwanda ngo ntibisobanutse.

Yagize ati “Hakwiye gusobanuka icyo umuturage afiteho uburenganzira. Tuvuga ubutaka (soil), tukabyitiranya na ‘land’ (ubutaka n’ibiburimo haba ikuzimu cyangwa hejuru). Kuki umuturage atagira uburenganzira busesuye ku mutungo kamere waboneka mu isambu ye kandi byitwa ko ubutaka ari ubwe?” 

Louis Busingye umwe mu bakozi ba Human Rights First Rwanda Assoation, yavuze ko uyu mushinga wo gusobanura itegeko ry’ubutaka, wakoreye mu turere twa Kamonyi na Ruhango kuva mu 2012, mu myaka itatu wari umaze ngo usojwe ufashije abagore 10 000 kandi banahuguye abasobanura iby’ubutaka (paralegals) 1500.

Yongeyeho ko abenshi mu baturage basobanuriwe akamaro ko gutunga ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ngo ababibonye batangiye kugana banki babutangaho inguzanyo babona igishoro batangira kwiteza imbere. Gusa beneye aya mategeko, birakwiye ko asobanurirwa abaturage batuye mu turere twose tw’igihugu bakamenya uburenganzira bwabo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Hari ikindi mwibagiwe,,,, iyo icyangombwa cyawe kitasohotse ukajya kubaza ku murenge, usabwa kwishyura 5000Rwf ngo yo gufungura Dossier!! Kandi yenda n’ubundi ukayishyura utari bukibone.

    Numva hajya habaho kubanza kureba aho ikibazo kiri, wenda noneho cyamara koboneka, umuntuakabona kwishyura ayo mafaranga.

  • Ahubwo haruhujya gushaka icyangombwa bakakubwira ngo uzagaruke wamara gusiragirayo incuro nyinshi kuko bakubwirako usinya yagiye mumanama yaburigihe kandiko dossier irimuri laptop ye ubusigaranye inzira imwe gusa.Kumushaka hanze yakazi ukamutera akantu maze ibintu byawe bikabona kujya mu buryo.

  • Urebye icyari kigamijwe muri iri tegeko ni inyungu za Leta kuruta umuturage. Ahanini rigamije imisoro. Irindi tegeko riteye ikibazo ni irihana uwataye urugo. icya 1 urugo ni urwanjye si urwa leta ndutaye numva ntawe ukwiye kubimbaza, ikindi hari igihe uruta kuko uwo mubana mwabaniranwe hafi yo kuzicana ugira ngo utange amahoro nyamara bakagumya kugukurikirana bamukuzirikaho barisubiremo rwose.

    • OYA IBYO WIBIVUGA KUKO HARI ABATA URUGO MU BUGORYI

  • Abanyamakuru nabo bajye basoma neza amategeko kuko ingingo ya 36 y’itegeko ry’ubutaka isobanura uburenganzira ku mutungo kamere, mu gika cya kabiri ivuga ko: “Amabuye y’agaciro na kariyeri zagenwe gutyo n’amategeko ni umutungo wa Leta.”

  • Nibyo iri tegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rigomba gusubirwamo kuko ribangamiye abaturage. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu afite ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko ari ubwe, ariko ugasanga Leta imurusha ububasha kuri ubwo butaka.

    Ikibazo cyo gusorera ubutaka nacyo gikwiye kwigwaho rwose, kuko biteye urujijo kumva bavuga ngo n’umusoro w’ubukode, ese wakodesha ubutaka kandi bwitwa ko ari ubwawe (ubufitiye icyemezo cy’ubutaka)?

    Niba abaturage bakodesha ubutaka kuri Leta ntabwo bakabaye bahabwa icyemezo cy’ubutaka. Niba bagihabwa n’uko ubwo butaka ari ubwabo.

    Leta rero yari ikwiye gukuraho uwo musoro w’ubukode. Niba idashobora kuwukuraho yakagombye guhindura izina ikawita “umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka”.

    Ikibazo cyo kwimura abaturage ku butaka bwabo uko Leta yishakiye nacyo cyari gikwiye kwigwaho kikanozwa. Urasanga mu Karere runaka bafata icyemezo cyo kwimura abaturage ku butaka bwabo nta mpamvu zigaragara batanze, noneho no mu gihe cyo kubimura ntibahabwe ingurane nk’uko amategeko abiteganya.

    Niyo baramutse bahawe iyo ngurane mu mafaranga, ugasanga amafaranga bahawe ntabwo bashobora kubona aho bagura ubutaka bungana n’ubwo bakuwemo. Hanyuma ugasanga abaturage barimo kwangara, bagahinduka abatindi kandi bari bifashije mu gihe bari bakiri mu masambu yabo. Iki rwose ni ikibazo gikomeye.

    Mu gihe Leta yimuye umuturage yari ikwiye kumuha ubundi butaka bungana n’ubwo imwimuyemo, cyangwa se yaba itabufite ikamuha amafaranga afite agaciro ku buryo yayaguramo ubundi butaka bungana n’ubwo yimuwemo.

    Rwise iki kibazo Leta yari ikwiye kucyitaho.

  • Harebwe ni ikibazo cy’amafaranga ya transfer kuko ari menshi Urugero:nk’umuturage wiguriye ikibanza ashaka kuva muri ntuye nabi. ikindi ni uko hari imirenge itagira umukozi ushinzwe iby’ubutaka bisaba gukora urugendo rurerure abantu bajya ku karere.

  • ahubwose ariya mafranga yitwa ayo guhinduza bakagerekaho ngo nayanoteri kandi usora buri mutsi sikibazo ikindi gufata ubutaka bwumuturage ukamubwirako hatemewe kubaka ukahamukura warangiza ukabihindura ahagira aho kubaka we yangaye ibyo nibiki kubuza abaturage kugurisha utwabo ngoreta haribyo ihateganya nibiki mukwiye kubyigaho

  • BIRAGOYE KUGIRANGO WUZUZE FORM NO 29 YO KUZUNGURA KUKO BAKUBAZA NGO SHYIRAHO INSHUTI ZUMURYANGO KANDI WENDA UMURYANGO WAWE WARASHIZE ABAWURANGIJE SE NIBA ARIBO BASIGAYE NIBO UZITA INSHUTI ZUMURYANGO.

  • Oya rwose itegeko ry,ubutaka ririmo amayeri menshi yo kunyunyuza abaturage bikwiye gusubirwamo rero kuko birakabije.Ntabwo aribyo gukodesha ubutaka na leta kandi bwitwa ubwawe.

Comments are closed.

en_USEnglish