Rucogoza Aimable (Mambo) yirukanwe n’ikipe yo muri Kenya kubera ‘amanyanga’
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umukinnyi Aimable Rucogoza bita Mambo yirukanywe n’ikipe ya KCB Sports Club yo muri Kenya nyuma yo gusanga yarazanye urwandiko rw’ikipe ya Rayon Sports ko imurekuye kandi mu by’ukuri avuye mu ikipe ya Gicumbi FC. Mu mpera z’ukwezi gushize byari byavuzwe ko uyu mukinnyi yamaze gusinya imyaka itatu muri KBC.
Uyu myugariro wigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports, yari asigaje igihe cy’umwaka umwe ku masezerano ye n’ikipe ya Gicumbi FC.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uyu mukinnyi yakoze ibi kugira ngo ikipe ya KCB imugure nk’umukinnyi wigurisha warangije amasezerano n’ikipe ye.
Gusa kubera uburyo bushya bushya (system) bwo kubona amakipe umukinnyi yaciyemo basanze Mambo ataboneka bakemanga ibaruwa yazanye kandi adafite International Transfer Certificate, baramwirukana.
Antoine Dukuzimana umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi FC yabwiye Umuseke ko ayo makuru bayumvise nabo gusa ko biteguye kongera kwakira Mambo.
Avuga ndetse ko uyu mukinnyi yamaze kubasaba ko yagaruka i Gicumbi mu ikipe.
Umuseke wagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi ntibyashoboka.
Mambo yari yagendeye rimwe n’abandi bakinnyi nka Hategekimana Aphrodis bita Kanombe na Fuad Ndayisenga nabo baherutse kujya gukina muri Sofapaka muri Kenya.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abakinyi bo mu rda umupira barawuzi pe ariko ubunyamwuga ntabwo bagira. Ubu ahombye $1000 ya buri kwezI kdi ariwe wizize
Naze muri Gicumbi nta kibazo.
ubwo atangiye amanyanga nk’abakongomani ariko arizize pe
Uyu musore iyo urebye isuraye njyewe mbona arumukongomani.
Augustin, uvue ukuri nanjye ndabonaari Zaire kabisa. reba ayo majigo ni nk’aya ba Mbuyu Twite n’aband iba zaire bose! Urwanira byinshi ukabura na duke wari ubonye. Naze abe akomeze ahembwe 250.000Frw ya Gicumbi rero nta kundi.
Comments are closed.