South Sudan: Salva Kiir yarangije manda ye atangira indi, yizeza kugarura amahoro
Kuri uyu wa gatatu nibwo Salva Kiir manda ye yari irangiye, gusa mu kwezi kwa gatatu Inteko yari yamutoreye ko azahabwa indi manda y’imyaka itatu. Mu ijambo yaraye agejeje ku Nteko yavuze ko mu myaka itatu agiye kuyobora azagarura amahoro, akarandura ruswa kandi agahindura ubuzima bw’abanyaSudani y’Epfo. Riek Machar utavuga rumwe nawe, we yavuze ko Salva Kiir yarangije manda ye ubu atamufata nka Perezida w’igihugu.
Iki gihugu cyivutse vuba cyashegeshwe n’intambara hagati y’abashyigikiye Salva Kiir n’inyeshyamba ziyobowe n’uwari Visi Perezida we Riek Machar ubu bigaruriye agace kamwe k’igihugu.
Salva Kiir mu ijambo yagejeje ku Nteko yavuze ko ikibazo gihangayikishije igihugu cye ari ubushyamirane bumaze amezi 19 bwatumye ibihumbi by’abantu bipfa abarenga miliyoni ebyiri bagahunga.
Yasubiragamo kenshi ubushake bwe bwo kurangiza iki kibazo gituma igihugu kidatera imbere.
Yasubiyemo kenshi kandi ko batazaheba Intara eshatu (Jonglei, Unity na Upper Nile) zigaruriwe na Riek Machar.
Uyu mugabo yavuze ko umwanya yabonye wo kuba Perezida wa mbere ya Sudani y’Epfo azawukoresha mu guha abaturage ubwisanzure n’ubwigenge.
Gusa yemera ko guverinoma ye yaranzwe n’ibibazo by’ubumuntu (ruswa,kwikubira,kunyereza…) byatumye abaturage batabona ibyo bari bayitezeho mu bukungu n’imibereho myiza.
Ubwo yavugaga ko abantu banyereje za miliyoni z’amadollari bazakurikiranwa Inteko yahise ihaguruka imukomera yombi.
Ati “Amafaranga yari agenewe kuzana ibiribwa bikenewe cyane n’abaturage n’ibindi bikoresho nkenerwa ariko abantu badafite umutima kandi bamunzwe na ruswa barayikubiye bica byose.
Nategetse Minisitiri w’Imari ubucuruzi n’ishoramari guhindura ibintu akirukana buri wese wabigizemo uruhare.”
Riek Machar urwanya Leta ya Juba we yatangaje ko Salva Kiir manda ye yarangiye ubu ari umuyobozi utemewe n’amategeko akwiye kuva ku butegetsi agasimburwa.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Aba nabo bakwiye gusirimuka igihe kirabasize peeee abantu batoga ngo bacye !!!!
Abogoshi ntacyo mwafasha uyu mugabo raaaa ???
Nikicyamwanda
Ngo nikinyamwanda? Ntaho muhuriye sha ba mwitonda uyo ni president wigihugu ba mureka kwitenga
Uyu nikigarasha bazamuvane muri EAC rwose ntasobanutse.
Comments are closed.