David Beckham yerekanye isaha ye nshya ihagaze Miliyoni 6.5 Frw
Uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe ya Los Angeles Galaxy yagaragake isaha y’agatangaza yakozwe na Jacob & Co Global yaguze amadorari ibihumbi 11 000$
Muri aya mezi abiri ashize Beckham yagaragaje ko koko abayeho mu buzima bw’agatangaza, ubwo yerekanaga amamodoka mashya yongeye kuzo asanganywe, ubu noneho akaba yerekanye isaha yahashye ku gaciro cy’agera kuri miliyoni 6.5 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga akaba ari nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ubukungu bw’uyu mukinnyi wa ruhago bubarirwa muri miliyoni 175$, kuri we aka gasaha kakaba katamuhenze nabusa.
Gusa, si isaha nkiyi nambaye kuko yo ibasha kumwereka icyarimwe aho amasaha ageze i New York, i Los Angeles, i Paris ndetse n’ahandi hantu hose yaba ari ayambaye.
Byumvikane ko ibyavuzwe ko ari kumvikana n’ikipe ya Paris Saint Germain ngo byaba bishoboka dore ko ahageze iyi saha ye atakwirirwa ayihindura kuko imwereka isaha umujyi wa Paris uriho.
Akaba kandi atakwikanga kuyijyana mu mazi, kuko anakunda kuba yagiye koga ku mucanga n’umuryango we, dore ko mu mazi iyi saha yagira ikibazo gusa iramutse igiye muri metero zirenze 50m munsi y’amazi. Hejuru y’ubu burebure mu mazi ntacyo kwikanga ngo irapfa.
Iyi saha ifite umukoba w’uruhu rw’ingona nto (Alligator) iteretse ku kirindi cy’umuringa ndetse ikagira urugaara (Bezel) n’inshinge zizunguruka zikoze muri zahabu.
Nta kibazo kandi cyo kuvuga ngo irangirika ajyane ku basanasana kuko ifite garanti y’igihe cy’myaka ibiri.
Barakimara!
Source: Dailymail
Photos: Getty Image
JP Gashumba
UM– USEKE.COM